Tugarukire Imana Data. Birihutirwa!

Inyigisho ku masomo yo ku cyumweru cya 24 gisanzwe, c.

Amasomo matagatifu: Iyim 32,7-11.13-14; Z 50; 1 TIMOTE 1,12-17 na LUKA 15,1-32

Turangamire ijambo ry’Imana

Musa asabira umuryango, yurura uhoraho avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe?…Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we.

Igihe Musa yari ku musozi wa Sinayi avugana n’Imana ku neza iteganyirijwe umuryango w’Imana, bamwe muri uyu muryango bariraye! Aho gutegereza icyo Imana ibahishiye, icyo iraza gutuma Musa, bo bararambiwe maze bicurira ikigirwamana, baragisenga, barakibyinira, barakiririmbira! Bahigitse Uhoraho, bamusimbuza ikigirwamana biremeye kiri ku rwego rwabo! Mu gihe Uhoraho yiyemeje kubahana yihanukiriye, Musa arabatakambiye. Uhoraho yumva ugutakamba kwa Musa, maze barababarirwa. Izi mbabazi zigiriwe umuryango wose. Koko Imana ni urukundo. Isengesho ry’umwe ryaronkera imbabazi n’impuhwe imbaga itabarika.

Mu isomo rya kabiri dusanga mu ibaruwa ya 1 ya Timote, noneho si gusa umuryango w’Imana wababariwe muri rusange, ahubwo ni umuntu ku giti cye uririmba imbabazi n’impuhwe yagiriwe na Yezu. Uwo ni Pawulo. Ati “Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa maze akantorera kumukorera, jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo…None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu”.

Koko imbabazi ku muryango wose muri rusange, zirakwiye kandi turazikeneye, ariko ntibihagije. Ni ngombwa ko buri wese atera agatambwe akazakira mu buzima bwe, akazigira ize, akihurira ubwe na Yezu Kristu. Uwamenye impuhwe n’urukundo by’Imana yifatanya n’umuryango wose mu mugisha n’imbabazi Imana iwugenera agatera indi ntabwe akakira muri we ibyo byiza bigirirwa umuryango wose.

Uriya mwana w’ikirara wo mu Ivanjili, nawe yisubiyeho agarukira ku giti cye umubyeyi we kandi umubyeyi w’umuvandimwe we. Zaburi itwereka uwafashe icyemezo cyo kugarukira Imana, Umubyeyi wa bose. Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze. Ntunyirukane ngo unte kure yawe, cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

Aya masomo yose ni inkuru ihimbaje y’urukundo n’impuhwe by’Imana Data. Umuryango w’Imana warababariwe, Uhoraho awusubiza ubuzima n’itoto ndetse yiyemeza kuwukomeza no kuwagura. Pawulo wigeze gutoteza abemera yarababariwe maze agirwa umwizerwa n’umugabuzi w’Inkuru nziza ya Kristu yigeze kurwanya. Umwana w’ikirara yarababariwe, maze yongera kwakirwa mu rugo kwa Se no bumwe na We.

Dusabe imbaraga n’ishyaka byo kugarukira Imana

Imana ni Urukundo. Nta na hamwe muri Bibiliya haba mu Isezerano rya Kera, haba mu Rishya, Imana yigeze itererana umunyabyaha ubyemera kandi wemera guhinduka. Iyo Yezu ageze ku munyabyaha ubabajwe n’ibyaha bye, amurwanaho, akamuvuganira agamije kumusubiza agaciro, ubumuntu, ubuzima n’ubutungane.  Yezu ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.» (Mt 9,12-13).

Umukiro wa muntu uri mu gusanga Yezu waje adusanga akigira umuntu maze agasangira natwe kamere muntu. Barahirwa cyane bariya basoresha n’abanyabyaha basanze Yezu bose, bagamije kumwumva (Lk 15,1). Dukirira mu gusanga no kumva Yezu. Yezu ntagendera muri “baragira ngo iki nibambonana n’abanyabyaha”. Yaje mu isi kubera bo, no kugira ngo bakire! Abiha kumunnyega ngo asangira n’abanyabyaha cyangwa ngo abarwanaho, abo nta cyo bavuze. Icye ni ugukora ugushaka kwa Se no gukiza bantu bose babishaka. N’ubwo akungahaye ku ntama nyinshi kandi zimeze neza, zitunganye, n’ubwo ashengerewe n’Umubyeyi Bikira Mariya, abamalayika ndetse n’abatagatifu batabarika, Yezu ntajya yibagirwa na kamwe mu dutama twe kazimiye. Iyo akabonye kamugarukiye, kamutera ibyishimo byinshi kuba kagarutse mu buzima no mu rwuri rutoshye.

Yezu yigereranya na wa mukungu ufite ibiceri byinshi by’agaciro ariko wiyemeza gushakisha na kimwe cyazimiye kugira ngo akigarure mu bindi kuko azi uburyo cyamuvunnye. Koko Yezu azi agaciro ka muntu kuruta uko muntu ubwe yiyizi. Ni yo mpamvu yigize umuntu akabana na twe (Yoh 1,14). Azi icyo kuba muntu bivuga n’icyo bisaba kugira ngo agere ku iherezo ryiza no ku munezero.  Yezu ati “Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.» (Lk 15,10).

Impamvu dukwiriye kugarukira Imana

Tugarukire Imana kuko turi umuryango wayo. Musa ati: Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe? Ntituri ab’undi, turi ab’Uhoraho, twaremwe na We kandi ni we utwitaho, akatubungabungira ubuzima. Musa ati: Ni wowe ubwawe wawivaniye mu Misiri n’ububasha bukomeye! Uhoraho ni we ubwe unabitse isezerano n’irage ry’umuryango we. Musa ati: Uhoraho, ibuka isezerano wasezeranyije abakurambere ko uzagwiza urubyaro rw’umuryango wawe. Nyagasani, duhe kukugarukira kuko turi umwihariko wawe, ni wowe waturemye, tugukesha kwinyagambura, kuramba, kuramuka no kuzabana na We iteka.

Twese turi abanyabyaha: tubimenye, tugaye icyaha, tucyange maze dufate inzira tugarukire Data kuko akungahaye ku mbabazi, urukundo n’impuhwe. Wenda ntitwacuze ibigirwamana muri zahabu n’ibindi, nyamara akenshi turirwanirira, tugashyira amizero yacu mu bantu basanzwe, mu bintu bihita, no mu bindi bidashobora kuduha umukiro nyawo. Dukeneye kugarukira Imana kuko kenshi twifuza ko Imana iduha ibyacu, ibyo tuyisabye maze tukajya kubyinezezamo twibereye kure y’urumuri rwayo. Yaturemanye ubwigenge, nyamara dukunze kwigira ibyigenge! Tugarukire Imana kuko mu gihe yo itatubarira ibyo iduha n’ibyo yaduhaye, twe hari igihe tugenda tubara, twandika ahantu nk’aho ejo tuzahembesha kuri rubi na rwiza!

Uriya mwana mukuru yabaraga utwo akoze twose, akibwira ko adukoreye Se nk’aho atari umwe mu bagize umuryango! Wagira ngo ni umucanshuro iwabo! Nyamara umubyeyi we ntamubarira, ntamukodesha, ntamwishyuza ibyo amukorera byose. Ni umwana we uri mu rugo, mu muryango, si muri hoteli cyangwa se restaurant.

Nyamuneka, Yezu Kristu yadutangarije ingoma y’urukundo n’impuhwe, nimucyo tugarukire Imana. Twirinde kandi guca intege abayigarukira ahubwo tubabere inzira nziza ibageza kuri Yezu Nyirimpuhwe. Twibuke ko tukiri mu gihe Imana Data ikomeje kutwegera itwinginga ngo twinjire mu ngoma yayo y’urukundo n’impuhwe. Bigenurwa na kuriya uriya mubyeyi yasohotse ajya guhendahenda umwana we mukuru ngo yinjire mu cyumba kirimo kuberamo ubukwe (Lk 15,28). Muntu natisubiraho, bizagera igihe ibyo kwingingiriza kwa Yezu bizarangira, maze azinjire mu cyumba cy’ubukwe asabane n’abemeye kubutaha, maze inzugi zifungwe abasigaye hanze basigare barira, mu mwijima, baboshye kandi bahekenya amenyo!

Ubwo byose bizaba birangiye, abihejeje hanze ya Kiliziya, ni ukuvuga hanze y’ubukwe bwa Yezu, bazatabaza, bahamagare bibe iby’ubusa!  “We rero azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze” (Lk 13, 27-28). Nyagasani duhe inema zawe tugume mu ba we no mu byawe.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho