Tugenze nka nde?

Inyigisho yo ku wa 11/09/2020

Amasomo1Kor 9, 16-19.22-27; Zab 84 (83), 2-3, 4,5-6,12; Lk 6, 39-42

« Tugenze nka Yezu! »

Bavandimwe, amasomo tumaze iminsi tuzirikana muri iki cyumweru, atwereka imyitwarire y’umwigishwa wa Yezu mu buzima bwe bwa buri munsi, natwe bikanadufungurira amayira y’uko tugomba kandi dukwiye kwitwara nk’abahamya b’ubuntu n’urukundo bya Kristu. Twabonye ko umwigishwa w’ukuri wa Yezu arangwa no gusiga byose agaheka umusaraba we maze akamukurikira, agaha umwanya isengesho, agakunda umuntu wese ataretse n’umwanzi we, akarangwa n’impuhwe n’ubugiraneza. Burya koko umutagatifu ni umunyabyaha wababariwe! Ivanjili y’uyu munsi iradushishikariza kwirinda kugira uwo twacira urubanza no kureka kuba indryarya. Umwigishwa wa Yezu uzubahiriza ibi azaba afite ukwemera gushyitse. Nk’uko bigaragara, inyigisho z’ivanjili z’iki cyumweru zigamije ko dutera intambwe mu kwemera tukagera ikirenge cyacu mu cya Yezu. Tukareka kuba ibitambambuga mu kwemera.

Umwambari w’umwana agenda nka Sebuja: Tugenze nka Yezu

Nk’uko Mutagatifu Pawulo intumwa abivuga mu ibaruwa yandikiye Abanyakorenti, iyo tukirangwa n’ishyari n’amakimbirane tuba tukiri “ibitambambuga muri Kristu” (1Kor 3, 1). Muri icyo gihe cy’ubutambambuga, Yezu adutungisha amata, kuko ibyo kurya bikomeye tutabishobora. Ukwemera kwacu kuba kudashyitse. Atugendesha buhoro, akirinda icyaduhungabanya. Akatwumvisha ko tutagomba guheranwa n’icyaha, ko dushobora kugitsinda tukabaho mu mucyo uranga abana b’Imana. Iyo tukiri mu gihe cy’ubutambambuga, ntitwakagombye kwishyira imbere ngo twumve ko turi intungane zigomba kumurikira abandi. Kuba koko umwigishwa wuzuye wa Kristu, bisaba igihe kandi bisaba kugenza nka we, kuko burya ngo « umwambari w’umwana agenda nka sebuja ».

Wicira urubanza umuvandimwe wawe !

Bavandimwe, uwitegereza akatsi mu jisho rya mugenzi we, akibagirwa kureba umugogo uri mu rye, uwo ntabwo agenza nka Kristu, we mwigisha w’ukuri. Abicara mu nteko y’abaneguranyi ntabwo ari abigishwa ba Yezu. Iyo Yezu yigisha yirinda kugira uwo ahungabanya mu mvugo cyangwa mu ngiro. Ntabwo ahuragura amagambo. Avuga ibyo azi agamije icyiza cya mwene muntu. Ubuzima bwacu abuzi kuturusha. Umuntu ushaka gutokora akatsi kari mu jisho rya mugenzi we, uwo nta wundi utari jye mu gihe nishyize imbere nkabwira mugenzi wanjye nti : uri mubi ni njye mwiza; utegeka nabi njye ntegeka neza; ndi umuhanga wowe uri umuswa; uri umugome jye ndi intungane; ni njye ubona wowe uri impumyi, n’ibindi n’ibindi. Ntabwo ari byiza gucira abandi urubanza, kuko burya iyo utunze umuntu urutoki rumwe, izindi eshatu ni wowe zerekeraho, naho urwa gatanu rugatungwa Imana yo mu ijuru mu rwego rwo kuyishinja. Nk’abavandimwe babirazwe, dufite inshingano zo gukiza abandi, tubavana mu mwijima w’icuraburindi ry’ibyaha. Mu gukiza abandi tubakura mu bibi barimo tubereka urumuri rwa Kristu,dusabwa mbere na mbere guhinduka, gushira amanga no kwitwara koko nk’uwamenye cyangwa se uwahuye na Kristu. Akenshi abo dukangura cyangwa se twereka umurongo mwiza w’urumuri rwa Kristu ntibatwumva kuko baba batuziho natwe intege nke ndetse rimwe na rimwe ingeso mbi. Ibi biri mu bidindiza isakara ry’Ivanjili ya Kristu. Ni gute wakwereka undi urumuri kandi wowe ukiri mu mwijima? Ni gute wavura agaheri umuvandimwe wawe, nyamara wowe urwaye umufunzo? Ni gute wabuza umuntu kubeshya no kwambura kandi ari wowe bibarizwaho?

Kora ndebe, iruta vuga numve!

Abanyarwanda mu buhanga bwabo hari aho bagira bati: “Kora ndebe iruta vuga numve”. Utegeka ibyo abandi bagomba gukora we ntabikore, uwo Yezu amwita indryarya. Mu ivanjili Yezu akunze kwita indryarya abigishamategeko n’abafarizayi kuko bafata imizigo iremereye y’amategeko bakayikorera abandi nyamara bo bakirinda kuba bayikozaho n’urutoki. Yezu ntacana uwaka n’abantu b’indryarya kuko we adusaba ko twemera twemeye, tukanahakana duhakanye.

Bavandimwe, inzira y’umwigishwa wuzuye Yezu aduhamagarira gucamo ntabwo ari akadashoboka cyangwa inshoberamahanga. Isengesho rya buri munsi, ryuje ubwiyoroshye no gukunda mugenzi wacu tutamuciriye urubanza ni byo bizaduha gusa na Yezu no gufasha abo tuzahurira na bo mu nzira igana Imana. Bityo tuzababera abayobozi babona inzira aho kubabera impumyi irandase indi. Dusabe Imana ingabire yo kumenya gusoma no gushishoza neza ibimenyetso by’ibihe bidahwema dukwigaragariza umunsi n’ijoro.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Prosper NIYONAGIRA

GITARAMA, KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho