Tugire ishyaka n’urukundo by’Ingoro y’Imana

Inyigisho yo ku wa gatanu, Icyumweru cya 33 giharwe; tariki ya 20 Ugushyingo 2015

Bavandimwe, Yezu akuzwe!

Nimucyo dufate akanya gato tuzirikane amasomo matagatifu Liturujiya yatugeneye uyu munsi.

1) Isomo rya mbere: Ishyaka Yuda Makabe n’abavandimwe be bagiriye Ingoro y’Imana

Mu isomo rya mbere, dukomeje kuzirikana Igitabo cya mbere cy’Abamakabe. Ejo twumvise uko Matatiyasi, abahungu be n’abavandimwe be baranzwe n’ishyaka n’ubutwari banga kuyoboka imico n’idini by’abanyamahanga, ngo batavaho batatira isezerano Imana yagiranye n’Umuryango wayo n’amategeko yawuhaye.

Yuda twumvise uyu munsi, ni umwe mu bahungu ba Matatiyasi (1 Mak 3, 1). Yaranzwe n’ishyaka nk’irya se maze afatanyije n’abavandimwe be hamwe n’abayoboke ba se, arwanirira Israheli ashyizeho umwete (1 Mak 3, 2). Kubera ubutwari bwabo, Yuda n’abavanimwe be bahimbwe izina rya “Makabe”. Mu gihebureyi, iryo jambo “Makabe” ryasobanura ngo “inyundo”; kubita batyo byatewe nyine n’ubutwari bagize ku rugamba mu kurwanya abanzi babo.

Bamaze gutsinda abanzi bose ba Israheli, icya mbere bihutiye gukora ni uguhumanura Ingoro no kuyegurira Imana: “Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimucyo tujye guhumura Ingoro no kuyegurira Imana” (1 Mak 4, 36).

Babikoze bishimye « mu majwi y’indirimo, y’inanga z’amoko yose, n’ay’ibyuma birangira » (1 Mak 4, 54). Ibyo birori byuje ibyishimo n’umunezero byamaze iminsi umunani yose; kandi si byo gusa, kuko Yuda n’abavandimwe be n’ikoraniro ryose bemeje ko ibyo birori bizajya biba buri mwaka.

2) Ivanjili: Ishyaka Yezu afitiye Ingoro y’Imana

Iryo shyaka n’urukundo Yuda Makabe n’abavandimwe be bagaragarije Ingoro y’Imana n’umuryango wayo ni na byo dusangana Yezu mu Ivanjili y’uyu munsi. Kubera iryo shyaka n’urwo rukundo, Yezu ntiyihanganiye kubona Ingoro y’Imana – inzu yo gusengeramo no kumviramo Ijambo ry’Imana – abantu barayihinduye isoko ry’abacuruzi n’ubuvumo bw’abambuzi. Yohani, Umwanditsi w’Ivanjili, we atubwira ko Yezu yageze n’aho aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, maze agasuka hanze y’Ingoro abacuruzaga bose n’abavunjaga ibiceri (Yh 2, 15).

Icyo gikorwa nticyashimishije abanzi be kuko cyababereye indi mpamvu yo gushaka kumwica. Ariko Yezu we yikomereje ubutumwa bwe bwo kwigisha rubanda no kubashyikiriza Inkuru nziza ibagera ku mutima: “… rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga” (Lk 19, 48).

3) Twebwe se duhagaze dute mu ishyaka n’urukundo dufitiye Ingoro y’Imana ?

Bavandimwe, nyuma yo kurangamira izo ngero nziza z’ishyaka ry’Ingoro y’Imana, twakwibaza tuti “Ni irihe shyaka, ni uruhe rukundo dufitiye ingoro y’Imana? Ndashaka kuvuga mbere na mbere kiliziya dusengeramo, twumviramo Ijambo ry’Imana, duturiramo Igitambo cy’Ukarisitiya, tukanahimbarizamo n’andi masakramentu. Ni ikihe cyubahiro tugirira Ingoro ya Nyagasani ?

Ndatekereza uko twinjiramo, uko twifatamo. Aho ntituri muri ba bandi bifata uko babonye? Ndatekereza uko ababyeyi batoza abana babo kubaha ahantu hatagatifu. Tujye dutoza abana uko bakwiye kwifata neza mu kiliziya; tujye tubibutsa buri gihe ko ari bibi rwose kwiruka mu kiliziya, gusakuzamo, kuganiriramo, kuriramo bombo cyangwa shikareti.

Iyo tuvuga icyubahiro n’ishyaka tugomba kugirira Ingoro ntagatifu, turanazirikana kandi ba bandi bafitemo ubutumwa bwo kuyitaho umunsi ku wundi. Turazirikana abakora muri sakrisitiya, abategura mu kiliziya indabo n’indi mitako, abakoramo isuku, abashinzwemo umutekano n’abandi. Tujye twibuka kubasabira no kubashimira ubutumwa bwiza bakorera Nyagasani mu Ngoro ye ntagatifu.

Iyo tuvuga Ingoro y’Imana, ntituba tuvuga gusa iyi yubakwa n’amaboko y’abantu. Tunazirikana ubuzima bwacu bwose; turazirikana imitima n’imibiri yacu. Koko rero, twebwe abakristu turi ingoro y’Imana (1 Kor 3, 16). Turi ingoro y’Imana nzima (2 Kor 6, 16). None se ntituzi kandi ko umubiri wacu ari ingoro ya Roho Mutagatifu udutuyemo (1 Kor 6, 19)? Ishyaka n’icyubahiro tugomba kugirira ingoro y’Imana bijyana n’uko twita ku mitima n’imibiri yacu; tuyirinda icyayihindanya, icyayijyana kure y’Imana, icyatuma Imana itayituramo; kandi icyo nta kindi kitari icyaha.

Bavandimwe, nka Yuda n’abavandimwe be twumvise mu Isomo rya mbere; nka Yezu Kristu twarangamiye mu Ivanjili ntagatifu, natwe tugurumane ishyaka n’urukundo by’Ingoro y’Imana. Dukunde Kiliziya tugize twese; tuyihe icyubahiro kiyikwiye. Aka wa muhanzikazi, Kiliziya ni ishema ryacu; nitubere isoko ivubuka ibyishimo byo gusabaniranamo n’Imana Umubyeyi wacu udukunda byahebuje.

Muzagire mwese Umunsi Mukuru mwiza wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho