Tugomba gukundana

Inyigisho yo ku wa 5 Mutarama 2013, Igihe cya Noheli

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Yh 3, 11-21; 2º. Yh 1, 43-51

Tugomba gukundana

Kuri uyu munsi, twongere dutsindagire ubutumwa twumvise kuva muntangiririro. Ubwo butumwa ni wo mutima w’inyigisho zose duhabwa mu Kiliziya ya YEZU KRISTU. N’ahandi hantu hose dusanga ababwiriza, umutima w’inyigisho ni uwo: Tugomba gukundana.

Ni itegeko Rishya YEZU yaduhaye. Ni ryo duhora twibukiranya. Ni na ryo dutatira kenshi. Mu Kiliziya, kuva mu ntangiriro kugera mu iherezo, inyigisho zose zizahora zibutsa ubwo butumwa bw’ibanze. Nta kindi YEZU yaje kutwigisha kitari ugukunda Imana Se ari We Data wa twese udukunda. Kumukunda ni yo nzira yo gukunda bagenzi bacu. Ni kenshi twibeshya twibwira ko isoko y’URUKUNDO ari ugukunda bagenzi bacu. Oya! Isoko y’URUKUNDO ni Imana Data na Mwana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Mu rwego rw’Amategeko y’Imana, iry’ibanze kandi riyabumbye yose, ni ugukunda Imana Data Ushoborabyose. Mu rwego rw’ibikorwa, gukunda mugenzi wacu, ni ryo rya mbere. Ibikorwa bigaragarira amaso kandi bifatika mu ngingo z’umubiri wacu, tubikorera mugenzi wacu. Tubimukorera ariko kuko nyine twumvise URUKUNDO rwitanga YEZU KRISTU yatwigishije mu mvugo no mu ngiro ze. Igikorwa cyose giturutse muri iyo Soko, kifitemo gukwiza ubwuka w’ubusabaniramana mu bo gikorewe. Ibikorwa byose bitabyawe n’URUKUNDO rw’Imana, bishobora kugirira abantu akamaro, ariko ntibihagije kuko hari igihe ingufu dukoresha twubaka ari na zo dukoresha dusenya!

Nidukunda Imana mbere ya byose, tuzashobora gukunda bagenzi bacu. Nta handi tuzavana imbaraga usibye muri Nyir’ukuzitanga. Twirinde ibintu bibiri byica URUKUNDO.

Icya mbere ni ISHYARI. Iryo rinyagwa ni ryo ryatumye Kayini yivugana murumuna we. Ni ryo ricumbeka mu mitima ya ba Kayini bandi bari mu isi bakanga urunuka abo basangiye amaraso. Abahuje umwuga batarangamiye YEZU KRISTU, bakunze gutandukanywa n’ishyari. Ni ryo rituma bamwe bacamakarizwa abandi. Ni ryo rituma bamwe bubikira abandi imbehe. Iyo iryo shyari rutuzamutsemo ntidutabaze YEZU KRISTU, riduhindanya bitavugwa. Ni yo mpamvu usanga hari abagenda bagogora, bahekenya amenyo bagahora bijimye bajinyinywa. Umujinya n’inabi bitanya abantu bibyarwa akenshi n’ishyari.

Icya kabiri cyica URUKUNDO, ni amarangamutima atuzamukamo kenshi maze UKURI kwa YEZU KRISTU tukakwibagirwa. Ayo marangamutima ahigika Amategeko y’Imana maze tugasabana na Sekibi ituganisha mu gukungika twitiranya n’URUKUNDO n’ugusambira icyaha. Gukundana mu gakungu, si URUKUNDO, ni urukundo rw’amanusu. Ni urukundo rutari rwo. Ni urukundo rwazingamye. Umubiri wacu wumvira vuba na bwangu ijwi rya Sekibi ihora itwereka ibintu bibyutsa kamere yacu ikomererwa n’umubonano udashingiye ku Itegeko ridakuka ry’Imana. Iyo twinjiye muri uwo mubano w’iraha uturahuriraho amakara, gusubiza amaso inyuma biratugora tugahora twicuramiye. Uwo mubano w’amarangamutima n’amaraha cyane cyane y’ubusambanyi, ni wo akenshi uhindanya iby’isi. Nitwigisha abana n’urubyiruko bakamenya URUKUNDO, tuzaba duhaye isi umuganda w’ingirakamaro. Mu isi hadutse akajagari gakabije kuko umugabo n’umugore bananiwe kubana uko Imana ibibashakaho! Twageze aho muntu ashaka kwibera wenyine yitaruye abandi. Iyo nzira yo kwikunda no kwiberaho wenyine, yahindanyije isi ikurura ingeso mbi nyinshi zidashobotse zisenyagura roho z’abana b’Imana. Muntu ashaka gukoresha umubiri we uko abyumva: kwikunda wenyine no kwishimisha uko ashoboye, imibonano n’uwo bahuje igitsina n’ibindi. Ibyo byateje akajagari kugeza n’aho ubu batangiye kunuganuga uburenganzira bwo kubana n’ibisimba! Bahora bashaka guhindura isi Sodoma na Gomora! Izo nyamaswa ziturije muri kamere yazo, barazishakaho iki? Muntu wihakanye Imana akita mu kimoteri cy’akajagari, akomeje inzira y’i kuzimu none agiye no kudurumbanya imibereho y’ibikoko! Dukeneye rwose kumenya URUKUNDO RWA KRISTU.

Twe aba-KRISTU ba none, dufite ubutumwa butoroshye bwo kwerekana ko YEZU, wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi twamubonye, ko ari YEZU w’i Nazareti, mwene Yozefu. Dufite ubutumwa bwo kwemeza ab’iki gihe ko ari YEZU KRISTU ufite ububasha bwo kuduha Amahoro n’ibyishimo. Nitudohoka kuri ubwo butumwa, indwara yahitanye Kayini n’ubu izakomeza gutwara benshi. Nitutita kuri ubwo butumwa, amahano y’i Sodoma na Gomora azarimbura amajyambere twiratana muri iyi si.

YEZU KRISTU WATUVUKIYE, NASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKITWE ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho