Tugomba kongera kuvuka bundi bushya

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 2 cya Pasika, Ku wa 05 Mata 2016

Turakomeza kuzirikana amayobera makuru y’ukwemera kwacu Urupfu n‘Izuka bya Kristu. Aya mayobera n’iyo ibindi byose bishamikiyeho. Adufasha kumva icyo duhamagariwe mu muryango w’abana b’Imana.

Ibyo Nikodemu, umuhanga n’umwigisha muri Israheli adasobanukiwe ni benshi tutabisobanukiwe.

Kuvuka ku bw’amazi na Roho Mutagatifu ni byo bitugira abana b’Imana. Kuvuka byumvikane ko bivuze guhinduka tukemera Inkuru Nziza. N’ubundi nk’abantu turi ibiremwa by’Imana, abantu bose Imana irabakunda ariko muri iyi vanjili Yezu aradusaba gutera indi ntambwe ya kabiri. Intambwe ya mbere ni ukuvuka ku mubiri iya kabiri bikaba kuvuka ku mazi na Roho Mutagatifu ibimenyetso byo guhinduka kwacu.

Nikodemu azi byinshi kandi yabonye byinshi gusa iyintambwe ya kabiri ikeneye ukwemera kurusha ubumenyi. Kwemera ibyo Yezu atubwira kuko ni we wenyine uzi Imana kandi ushobora kuduhuza na yo. Ni we uzi ibyo mu ijuru. Ntibisaba ubuhanga bwo mu bitabo cyangwa amashuri menshi bisaba ukwemera.

Kwemera rero bikaba bivuze kwishyira mu biganza by’Imana nk’umubyeyi udukunda uko umwana muto agenza imbere y’ababyeyi be. Icya mbere rero kidushyira kure y’ Imana bityo tukabura ukwemera ntitube tukivutse bundi bushya, ni ukwibwira ko twaba turi ibitangaza ndetse dushoboye byose tubikesha ubwenge bwacu n’imbaraga zacu. Nubwo hari ababyibwira batyo ndetse bakanabyamamaza ni ukwihenda rwose. Imana ntikeneye guhiganwa natwe mu byerekeye ubushobozi ahubwo iradushyigikira ikaduhishurira n’ibyo tutajyaga gushobora ngo turusheho gutunganirwa.

Uko umuntu agenda arushaho kwibwira ko yateye imbere ko akataje mu buhanga ni ko arushaho kuba impumyi mu byajyaga kumufasha kubaho mu busendere bw’Imana. Ibi n’ibyo bituma ashobora gucurika byinshi akabitwara macuri abyita ubuhanga.

Muntu akeneye kuvuka bundi bushya agakura mu kwemera kugomba kumurikira ubwenge n’ubuhanga bw’iyi si. Bityo mu byo tubwirwa n’ibyo twerekwa n’abahanga n’ibihangage by’iyi si dushakishe mo urumuri rwa Kristu wazutse. Niba urwo rumuri rutaboneka muri ibyo bikorwa byose, birajyana mu mwijima. . Si ukubera ko byaba bivuzwe mu magambo meza gusa cyangwa bitwizeza ibitangaza muri ubu buzima bituma tugomba kubikurikira buhumyi. Kureka ibyo byose biduhwinjarika tukajya kure y’Imana ni ukuvuka bundia bushya kandi tubishobozwa no kumvira Roho Mutagatifu. Kureka gukurikira abayoborwa na sekibi ni ukuvuka bundi bushya. Ese hari ibyo ukeneye kureka, ikigare urimo itsinda urimo bikujyana kuri Mana? Ibyo wemera ibyo uvuga buri munsi aho utuye mu mudugudu muri karitsiye birajyana ku Mana? Isuzume urebe niba udakeneye kuvuka bundi bushya? Aho wagira uti ibya  Mungu narabikenetse, ndigisha nkabwiriza n’abandi igira kuri Nikodemu . Imitima yacu nihukire iby’ijuru tuyerekeze kuri Nyagasani, iby’isi tuzabinyuramo twemye.

Kristu wazutse atubere itara ritumurikira mu mwijima w’iyi si.

Padiri Charles HAKORIMANA

Madrid Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho