Tugomba kumvira Imana kuruta abantu

Inyigisho yo ku wa kane – Icyumweru cya 2 cya Pasika, C, 2013

Ku ya 11 Mata 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Tugomba kumvira Imana kuruta abantu (Intu 5, 27-33)

Bavandimwe,

Guhimbaza Pasika si ukuririmba Alleluya no kubyina gusa. Ni ukwemera ko Yezu wazutse ahindura ubuzima bwacu bwose. Ni ukumwemerera akadukura mu mwijima w’ubwoba, ubwikanyize n’ibindi byose bitubera inzitizi mu rukundo rw’Imana no mu rukundo rw’abo turi kumwe. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitwereka ukuntu izuka rya Kristu ryahinduye ubuzima bw’Intumwa n’abandi bigishwa ba Kristu. Bayobowe na Roho Mutagatifu, imyumvire yabo n’imibereho yabo byarahindutse.

Isomo rya mbere ry’uyu munsi, riratubwira ubutwari bwa Petero n’izindi ntumwa. Imbere y’Inama Nkuru, barahamya nta kujijinganya umurongo w’ubuzima bwabo : « Tugomba kumvira Imana kuruta abantu ». Akaba ari yo mpamvu bagomba gukomeza guhamya ko Yezu yazutse.

Petero n’izindi ntumwa mbere ya Pasika na Pentekosti bari abanyabwoba. Yezu amaze kubohwa, intumwa zarahunze, Petero amwihakana incuro eshatu. Yamwihakanye imbere y’umuja kuberaa ubwoba; nibura iy’aba ari imbere y’umusirikare. Ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, Petero yashize ubwoba. Arahamya ko Yezu ari muzima.

Mbere ya Pentekosti, intumwa zaharaniraga imyanya y’ibyubahiro. Zibaza ukomeye kuruta abandi. Ubu noneho bunze ubumwe. « Petero n’izindi ntumwa », ni nk’aho ari umuntu umwe uvuga. Kwiyoroshya ni byo bibaranga.

Bavandimwe,

Kumvira Imana bisaba ubutwari bukomeye. Mu mateka ya Kiliziya, kumvira Imana kuruta kumvira abantu byagiye bitera ingorane abakristu. Kugeza ubwo abenshi bemeye kwicwa aho kugira ngo batatire igihango bafitanye na Kristu. Abenshi muri ziriya ntumwa niko barangije ubuzima bwabo. Roho Mutagatifu atanga ingabire y’ubutwari. Kumvira Imana ntabwo ari ibintu byizana. None se ko Imana itagaragara, ikaba nta gereza igira. Bisaba kugira ukwemera gukomeye. Icyakora uwemeye guhitamo akamesa kamwe, nta gushidikanya Roho Mutagatifu amuha imbaraga.

Mu mateka ya Kiliziya, Abayisilamu bigaruriye igice kinini cy’amajyepfo y’Uburayi n’amajyaruguru y’Afurika. Icyo gice cyari gituwe n’abakristu benshi. Muri icyo gihe, uwangaga kuba umuyisilamu agakomeza kuba umukristu bahitaga bamwica. Abakristu benshi bemeye kwicwa aho kugira ngo batandukane na Yezu wabakunze akabitangigira akemera urupfu rwo ku musaraba. Hari umukuru w’abayisilamu wageze aho atangazwa n’ukuntu abakristu bahitamo kwicwa aho kugira ngo bihakane Yezu biramuyobera. Ati” Muri biriya bihugu hari indwara yitwa Yezu. Iyo ndwara uwo yafashe, niyo wagira ute ntashobora kuyikira”. Urwo ni urundi rugero rw’abemeye kumvira Imana kuruta uko bumvira abantu mu bihe bikomeye. Nta gihe muri Kiliziya hatabayeho abamaritiri n’abatagatifu.

No mu gihugu cyacu, hari ingero z’abakristu baranzwe no kumvira Imana, banga kurenga ku mategeko yabo. Urugero rwiza badusigiye dukwiye kujya turwibuka. Bizaduha kumva ko ibyo Roho Mutagatifu yakoraga Kiliziya igitangira, uwo murimo akiwukora no muri iki gihe, mu bantu tuzi, twabanye, bagize imibereho isa n’iyacu, bahura n’ibibazo twanyuzemo, baba indahemuka ku isezerano rya Batisimu.

Natwe twemerere Roho Mutagatifu atuyobore, atumurikire, aduhe ubutwari bwo gukora icyiza. Dukomeze guhimbaza Pasika dukurikiza urugero rwa Petero, Intumwa n’abandi bakuru bacu bumviye Imana kuruta abantu. Tumenye ko igihe tubatijwe, twahisemo. Twiyemeje kumvira Imana no gukora igihe cyose no muri byose ugushaka kwayo. Igihe abantu badutegetse ikinyuranye n’ugushaka kw’Imana, nta gushidikanya dukora icyo Imana ishaka.

Nyamara, kubera ibibazo binyuranye, cyangwa se inyungu izi n’izi, hari ubwo twumvira abantu nta bushishozi, tugakora nk’aho Imana tutayizi, tutigeze tumenya amategeko n’amabwiriza yayo.

Ndetse hari ubwo abakristu ducurika ibintu. Tugashaka ko Imana itwumvira, igakora ugushaka kwacu. Nigeze kubabwira umuntu wagiye mu kiliziya gusenga yifata neza ati” Dawe uri mu ijuru, izina ryanjye ryubahwe, ingoma yanjye yogere hose, icyo nshaka gikorwe mu nsi, ndetse no mu ijuru “. Iryo sengesho ni iry’abapagani. Barireba, bakareba mbere na mbere inyungu zabo. Bagashaka ko Imana imanuka ikabafasha mu migambi yabo yaba myiza cyangwa mibi. Usanga ibyo bakora nko gusenga, gutura ibitambo, bishingira ku bwoba no ku nyungu bazabikuramo.

Umukristu areba mbere na mbere Imana asenga, aba azi ubwiza bwayo, urukundo rwayo n’impuhwe zayo. Agaharanira ko izina ryayo ryubahwa, ingoma yayo ikogera hose, ugushaka kwayo kugakorwa, mu nsi nko mu ijuru. Umukristu azi urukundo Imana imukunda. Ukwemera n’ukwizera nibyo biyobora imigenzereze ye.

Dusabe Roho Mutagatifu atuvugururemo ingabire y’ubutwari n’ubushishozi mu buzima bwa buri munsi. Turangwe no kumvira Imana muri byose. Nibyo bizaduha amahoro ya nyayo, ibyishimo n’umunezero muri ubu buzima no mu buzaza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho