Tuje kumuramya

UMUNSI W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI:

Ku ya 06 Mutarama 2013,

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 60, 1-6; 2º. Ef 3, 2-3ª.5-6; 3º. Mt 2, 1-12

Tuje kumuramya

1. Nta kindi kitugenza

Icyatumye abanyabwenge bahaguruka berekeza i Betelehemu, ni cyo tugiye kuzirikanaho kuri iki cyumweru. Urugendo bakoze abo bitwa abami cyangwa inzobere mu by’ubumenyi bw’isi, rushobora gushushanya urugendo buri wese akora arangajwe imbrere n’Urumuri rwatangaje YEZU KRISTU. Urugendo rwabo kandi rwadufasha gutekereza ku rugendo natwe dukora tujya gusenga. Ubuzima bwacu bwose ni urugendo rutwerekeje mu kurangamira no kuramya YEZU KRISTU ubuziraherezo. Tumuramya nk’abanyabwenge bikatugirira akamaro, bikaronkera amahoro isi yose. Tumuramya nka Herodi, ibyacu n’iby’isi bikaba umwaku.

2. Urugendo rugana ijuru

Kimwe mu bitandukanya umuntu n’ibikoko byo mu rugo cyangwa byo mu ishyamba, ni ukubura amaso akamenya ko ibiriho byose byaremwe n’Imana. Imana yo Mugenga wa byose yanditse mu mutima wa muntu ubumenyi twakwita karemano bwo kubura amaso no kuyerekeza kuri Nyagasani. Muri kamere muntu habamo inkeke y’amaherezo ye. Habamo inkeke yo kumenya akamaro k’ibiriho byose. Iyo nkeke ariko umuntu ku giti ke, ntashobora kuyikira.

Iyo Imana idategura umugambi wo kwimenyekanisha mu bantu, nta wari kuzakira umuhangayiko. Igihe cyarageze maze ibanga ryayo ririgaragaza, yigira umuntu ku bwa Roho Mutagatifu mu nda ya BIKIRA MARIYA. Ayo mabanga y’Imana Data Ushoborabyose yahereye muri Israheli maze akwizwa amahanga yose n’intumwa. Ni kimwe mu byo Pawulo intumwa yishimira nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri. Abemeye kwakira iryo banga ry’ugukizwa kwacu muri YEZU KRISTU, za mpungenge na za nkeke birashira maze umuntu akaberaho gukora neza urugendo rugana ijuru. Abataragize amahirwe yo kumva iby’iryo banga ry’Imana y’ukuri, basa n’aho bayisingiriza mu bujiji. Ni nk’abantu b’ahitwa Atene bari barubatse ingoro z’imana zabo, buri yose ifite iyayo nyamara bagateganya n’indi ngoro y’Imana itazwi! Twibuke ko iyo itari izwi ari yo Pawulo intumwa yaje kubatekerereza. N’abanyarwanda na bo bemeraga Imana yaremye byose ariko batazi neza iyo ari yo ku buryo nta n’isengesho bayerekezagaho ku buryo bwa liturujiya. Bagombye gutegereza Abamisiyoneri baje kubavana mu bujiji babamenyesha ko Imana Ishoborabyose ari Se wa YEZU KRISTU Umugenga wa byose.

N’ubwo amateka y’isohozwa ry’Ibanga ry’Imana muri Jambo wigize umuntu amaze kuba maremare ari na ko imbuto z’ubutagatifu zitahwemye kwiyongera, hari abantu batari bake bakinangira umutima wabo bakanga ko urumuri rwatangaje ruyirasiramo. Abo ni bo ba mbere bababaje. Kwegerezwa Umukiro ariko ntibemere kuwakira! Abanangira bakanga gufungurira YEZU imitima yabo ni na bo usanga bahorana umururumba w’iby’isi. Bikundira gusa ibyo bashyira mu nda idashobora kuzura n’aho bateka ibuye rigashya. Abo barababaje cyane. Abatarigeze babwirwa Inkuru Nziza, na bo barababaje kuko basa n’abibereye mu isi mbisi itaragerwaho n’Urumuri rwatangaje. Ari aba mbere, ari n’aba, urugendo dukora tujya kuramya YEZU ni rwo ruzatuma bamumenya.

3. Kuramya YEZU mu isi

Nk’uko abanyabwenge bavuye iyo gihera bagamije kugera aho Umwami w’abayahudi yari yavukiye, ni ko natwe dukora urugendo buri munsi tujya kuramya YEZU KRISTU aho yigaragariza ku buryo bw’umwihariko. Aha mbere ari na ho h’ingenzi, ni muri Ukarisitiya. Ingendo dukora tujya gutura igitambo cy’ukarisitiya, ni ibikorwa bisukura roho zacu.

Hari abantu batari bake badashobora gutura igitambo cy’ukarisitiya nibura rimwe mu cyumweru. Kiliziya nyobozi ihora ikora ibishoboka byose kugira ngo ibegereze YEZU. Cyakora roho nyinshi zitabwaho kuri ubwo buryo, iyo abapadiri mu maparuwasi bifitemo imbaraga n’ibakwe ry’ikenurabushyo. Kwiberaho neza no kutita ku mbaga y’abakristu bashinzwe, ni icyaha gikomeye. Ibibazo by’abapadiri bake, na byo bibangamira ubutumwa. Kiliziya ku rwengo rwo hejuru, ikwiye gusabirwa kugira ngo imenye uburyo yasaranganya abapadiri ifite mu duce twose tw’isi ititaye ku turere, ibihugu n’amoko. Kuramya YEZU KRISTU mu isi, ntibyashoboka hadakozwe ibishoboka byose ngo abakristu bahabwe amasakaramentu uko bikwiye. Iyo adatangwa uko bikwiye, n’imbuto ziba iyanga.

4. Kwirinda kuramya YEZU nka Herodi

Uwo mutegetsi w’umunyamwaga, yavuze ko ashaka na we kuzajya kuramya YEZU, ariko tuzi ko umugambi yari afite wari uwo guhitana umwana YEZU. Ibyo birazwi neza. Twirinde isengesho nk’irye kuko nta cyo ribyara usibye urupfu.

Kwemera YEZU no gusenga nyamara twifitemo indi migambi, ni urukozasoni mu maso y’Imana. Ni ngombwa kwiyungururamo ingeso mbi zose n’imigambi mibisha kugira ngo tujye mbere mu mubano wacu na YEZU KRISTU utuganisha mu ihirwe ry’ijuru.

Dusabire abantu bose bemeye KRISTU bamukunde koko kandi bamukundishe abandi. Imigambi mibisha izagenda igabanuka. Twisabire inyota idashira yo gusenga no kuramya YEZU KRISTU. Tumuture ibyo dutunze byose kandi tubeho twigombwa kubera Ingoma y’Imana. Zahabu, ububane na manemane abanyabwenge batuye umwana YEZU, bishushanye ibyiza byose dushobora kwigomwa kugira ngo ubutumwa bwa Kiliziya bukwire ku isi yose.

YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho