Tujyane i Belehemu na Mariya na Yozefu: Yezu avukire muri twe

Inyigisho ku masomo y’Icyumweru cya 4 cya Adiventi A

Iki cyumweru ni irango rya Bikira Mariya

Amasomo y’icyumweru cya 4 cya Adiventi arangwa n’intumbero iganisha ku mwanya wa Bikira Mariya mu icungurwa ryacu. Ni irango ry’uko Noheli yereje bya hafi cyane. Ivanjili y’uyu mwaka A iratwereka ibyamenyeshejwe Yozefu ku ivuka rya Yezu ndetse n’umwanya we imbere ya Bikira Mariya n’imbere y’uwo Mwana w’Imana uzavuka mu bantu. Iyo ari umwaka B, tuzirikana ibyo Malayika Gabriyeli yabwiye Bikira Mariya ko agiye gusama inda akabyara Yezu Umwana w’Imana. Mu mwaka C, ku cyumweru cya 4 cya Adiventi tuzirikana uko Bikira Mariya wari umaze gusama ku bwa Roho Mutagatifu yasuye mubyara we Elizabeti. Izi ngero zose zerekana ko Bikira Mariya yahebuje bose mu kuba umuhamya wa Adiventi: Bikira Mariya ni we wakiranye urukundo rwa kibyeyi kandi rutagereranywa Yezu Kristu abahanuzi bari barahanuye kuva kera bakamurata batamuzi. Ni we kandi wamusamye, aramutwita amezi icyenda ategereza atyo kumubyara. Ni we Eva mushya kuko ububyeyi bwe ni butagatifu, ni we wabyariye isi yose Yezu Kristu, Urumuri ruhoraho iteka. Ni we Imana yatoreye kuba Umubyeyi na Nyina w’Umucunguzi wa bene muntu, Yezu Kristu Umwami wacu.

“Dore Umwari w’isugi agiye gusama inda” (Iz 7,10-14)

Umwami Akazi yari ahangayikishijwe cyane no kubona uburyo n’ubushobozi yakoresha ngo ahangane n’ibitero by’abami b’i Damasi na Samariya. Ntashaka kumva inama agirwa n’umuhanuzi Izayi umushishikariza kwizera Imana no gusaba ko yo Mushoborabyose yamurwanirira. Aho kwizera Imana, Umwami Akazi yashyize amizero ye yose mu ngabo ze ndetse no mu za Siriya yari yarasabye ubutabazi!  Umuhanuzi Izayi amenyesha umwami ko n’ubwo yanze kwiringira ubuvunyi bw’Imana ko yo ubwayo izatanga ikimenyetso ko ariyo ikwiye kwizerwa no kwiringirwa. Icyo kimenyetso ni iki: Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli… Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.

Dusanga mu mateka uwo mwana waje gutsinda ibyo bihugu byarwanyaga Akazi ari Ezekiyasi waje kuba umwami. Nyamara kandi uwo mwana w’umuhungu uzatsinda icyago, akabohora muntu, akarwanya ikibi akimika icyiza ni Yezu Kristu. Nk’uko Zaburi yabivuze, Mesiya, Umukiza uzavuka ni we Mwami wuje ikuzo uje gusura no gukiza abe. Uzabasha kwakira uwo Mukiza ni uwisukuye rwose, agashakashakana Uhoraho umutima utaryarya kandi akarangwa n’ubwiyoroshye. Mwene uyu azitwa umunyamugisha: Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, maze agahagarara ahantu he hatagatifu? Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu. Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Yezu Kristu Umwana w’Imana afite inkomoko ya kimuntu mu muryango wa Dawudi.

Pawulo atewe ishema no kwamamaza inkuru nziza Imana yari yarateguje abahanuzi. Uwari warateguje kandi agategurirwa kuva kera na kare, yaraje. Ni Jambo w’Imana wigize umuntu maze abana natwe (Yoh 1,14). Mu gutsinda urupfu akazuka mu bapfuye yagaragaje bidasubirwaho ko ari Umwana w’Imana. Ni We amahanga yose azakesha uburokorwe n’umukiro narangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Koko Yezu yabyawe na Bikira Mariya, umwari wari warasabwe na Yozefu wo mu muryango wa Dawudi (Mt 1,18-24). Iby’umuhanuzi Izayi yahanuye kera cyane bya wa mwana w’umuhungu uzavukira gukiza umuryango w’Imana byujurijwe mu ivanjili ya none. Nyuyu Umwari Bikira Mariya asamye inda ku bwa Roho Mutagatifu. Yozefu asabwe kuzamwita Yezu “kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo”. Ni Mariya ugiye kubyara Umukiza, Imana turi kumwe kandi itubereyeho.

N’ubwo atari se wa Yezu ku bw’umubiri, nyamara Yozefu nawe afite umwanya ukomeye mu mateka y’icungurwa ryacu. Ni we Imana Data yatoreye kwita izina uwo Mwana w’Imana ugiye kutuvukira. Ubundi kwita izina byakorwaga gusa na se w’umwana. Imana yubashye cyane Yozefu imutorera kwita izina Umwana wayo, kumurera no kurinda uwo muryango w’Imana. Niyo mpamvu Yozefu ari umurinzi n’umuvugizi w’umuryango mugari w’Imana ari wo Kiliziya.

Imana y’abakristu ni Imana iri muri twe: “Mana-turi-kumwe”

Imana ntikiri kure. Yinjiye mu mateka ya muntu iyagira ayayo kandi iyabamo nka muntu rwose kandi nta na kimwe igabanutseho kuri kamere Mana yayo. Imana ntiyashatse kwihunza ubukene bwa muntu ahubwo yaratwegereye ifata kamere nk’iyacu n’intege nke zayo kugira iyitagatifuze, ayizamure iyisendereze ubumana maze tuzabeho iteka. Ni Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose tuzakesha kugira amahoro n’ineza bituruka ku Mana Data Umubyeyi udukunda no kuri Roho Mutagatifu.

Dushimire Imana kuko mu Mwana wayo Yezu Kristu yaduhundagajeho imigisha y’amoko yose. Nihasingizwe Imana Data yo yanatoye Bikira Mariya kugira ngo abe Nyina wa Yezu Kristu n’Umubyeyi w’abemera bose. Ingabire twanyazwe n’icyaha cya Adamu na Eva, twongeye kuzihabwa ku buryo bushya kandi busendereye ku bw’ukumvira kwa Bikira Mariya. Twigire kandi kuri Yozefu woroheye Imana n’umugambi wayo maze natwe twemere ko Imana iza kandi ivukira mu mitima yacu, mu miryango yacu no mu gisekuru cyacu.

Ukworoshya nk’ukwa Yozefu kuturange: ntiyigeze ahariranya cyangwa yifuza kugundira no kwiba ububyeyi bw’Imana. Azi neza ko umwanya we umuhagije. Ntago ari se wa Yezu, nyamara azatanga izina kandi abe n’umurinzi wa Yezu na Bikira Mariya. Yozefu ni umuntu w’umugabo rwose kandi w’intungane. Umugabo si uhigika Imana cyangwa uhangana nayo. Umugabo ni uwemera ko Imana yinjira mu mishinga ye ikanayiha icyerekezo ku nyungu za benshi. Na Yozefu yemeye ko Imana yinjira mu bye, dore ko yari yarasabye umukobwa witwa Mariya, maze yemera guharira Imana maze na Yo imwitura kumugira umurinzi w’Urugo Rutagatifu rwayo. Umwanya Yozefu afite muri Kiliziya ufite agaciro karenze ububyeyi busanzwe.

Dusabe Imana iduhe kunyurwa n’umuhamagaro wacu kandi tuwubemo duharanira umukiro wacu n’uwa bagenzi bacu. Imyiteguro myiza ya Noheli yegereje.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho