Tumenye neza icyo dusaba Imana

Inyigisho yo kuwa gatatu w’ icyumweru cya kabiri cy’ igisibo, A.

Kuwa 15 Werurwe 2017.

Amasomo: Yer 18, 18-20; Zab 31(30), 5-6, 14, 15-16; Mt 20, 17-28.

Tumenye neza icyo dusaba Imana.

Bavandimwe, none turi kuwa gatatu w’icyumweru cya kabiri cy’igisibo. Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aradukangurira kuzirikana ku bubabare umuntu aterwa n’abo yagiriye neza n’uko yabyitwaramo. Aranadusaba kandi kwivugururamo umugenzo mwiza wo kwicisha bugufi muri byose na bose, dukurikije urugero rwa Yezu Kristu, tukamusaba ibikwiye.

Mu buzima tubamo hano ku isi, hari ubwo umuntu yitangira abandi uko ashoboye kose kuko abona bababaye, agakora hirya no hino kugira ngo boye kugwirirwa n’ibyago aba abona ko bibugarije. Igitera agahinda ariko, ni uko ubona bamwe babaho nk’impumyi, bakanga kwakira iyo neza bagiriwe, bakamufata nk’umugiranabi ubabuza kwinezeza mu maraha yabo. Bene abo rero, usanga bameze nk’uriya muryango w’ijosi rishingaraye twumvise mu isomo rya mbere, aho umuhanuzi Yeremiya yagiriwe imigambi mibisha yo kumuhitana, bityo ineza yabagiriye ikiturwa inabi. Cyakora, uko byagenda kose, ineza ntishobora kuganzwa cyane cyane iyo ikomoka kuri Yezu Kristu. Uwiringiye Imana wese kandi akayitabaza ntateterezwa.

Isengesho rya Yeremiya riragaragaza amiringiro yose yashyize mu Mana kuko ari ho honyine yari ateze umukiro. Ni urugero rukomeye rero aduha igihe twasumbirijwe n’abashaka kutugenza bose baduhora ibyiza dukora, n’ubwo bo baba babibona ukundi. Ntitugacike intege kuko na byo biri mu bikomeza ukwemera n’ukwizera byacu. Kimwe na Yeremiya, igihe tunnyegwa n’abantu, tugasuzugurwa, tugatotezwa, tuzira Kristu, tujye dukomera kandi tumukomereho. Imbaraga zacu tujye tuzikura mu gusenga dukingurira Imana umutima wacu wose, tuvugane na Yo nk’uko incuti nyancuti zivugana.

Bavandimwe, iyo twitegereje neza tubona ko ubuhanuzi bwa Yeremiya bwuzurijwe muri Yezu Kristu. Twabyumvise mu Ivanjili, aho Yezu atangaza ubwa gatatu iby’urupfu rumutegereje n’izuka rizakurikiraho. Iyo umuntu ateze amatwi yitonze ububabare iyo ntore y’Imana  izahura na bwo, asanga bufitanye ihuriro n’ubwa Yeremiya, n’ubwo Yezu aza abwuzuza. Ari Yeremiya ari na Yezu, bose nta n’umwe uzabacira akari urutega. Ubona ko ineza yabaranze bombi yiturwa inabi, ariko kuri Yezu ho bikaba akarusho.

Bavandimwe, guhemukirwa n’uwo wagiriye neza biraryana cyane! Cyakora icyizere Nyagasani aduha, ni uko ya nabi yaranze abo mu gihe cya Yeremiya na Yezu itazigera ihabwa intebe ngo iganze. Yezu yatangaje ko azazuka. Iryo zuka rye ni intsinzi y’ineza ku nabi, ikaba ikimwaro n’isoni ku bagiranabi bose. Ubwo se amahirwe y’umugizi wa nabi yaba ari ayahe?

Twebwe abakristu, amahirwe yacu tuyakesha Imana yonyine yo yadukunze bitagira urugero, ikirengagiza inabi n’ububi bwacu, ikatwoherereza Umwana wayo Yezu Kristu ngo atubere incungu, ya nabi ayitsembere ku giti cy’umusaraba cyari kibereye abantu umuvumo. Ibi bigaragaza ko muntu ubwe atari yishoboye, ko ahubwo yari akeneye imbaraga ziturutse mu ijuru. Ubwo rero twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi, nitwibuganizemo umugenzo wo guca bugufi, turenge ubwiyemezi bwacu, tuyoboke uwatsinze inabi aho iva ikagera. Tureke kandi kwigira abapfayongo n’abatesi ngo tumere nka bariya bigishwa basabaga Yezu imyanya myiza mu Ngoma ye, nyamara birengagije ibyo yari amaze kubabwira bijyanye n’urupfu rwe.

Icy’ingenzi mu bwami bw’ijuru, si ukwicara mu myanya y’icyubahiro: iburyo cyangwa se ibumoso; ahubwo ni ukugerayo. Tuzagezwayo n’iki? Yezu yaduhaye igisubizo: « Ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu ». Kwicisha bugufi tukishimira gukorera abandi aho kwishimira gukorerwa na bo, bizaduha gutsinda inabi mu bantu, nk’uko Yezu Kristu yabigenje akadukingurira amarembo y’ijuru.

Dusabe inema yo kubona icyiza muri bagenzi bacu no kwishimira ko babayeho neza. Twirinde ko akababaro kabo katubera ibyishimo, kuko umuntu wishimira akababaro ka mugenzi we nta mwanya azagira mu ihirwe ry’ijuru igihe cyose atisubiyeho. Dusabe kandi imbaraga, ubwenge n’ ubushishozi ngo tumenye icyo dusaba Imana.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire kugira igisibo kinyura Imana. Yezu Nyirimpuhwe atwiteho twese.

Diyakoni Sixbert BYINGINGO, mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho