Ku wa Gatanu w’icya 4 cya Pasika A, 12/05/2017.
Amasomo: Intu 13, 26-33; Zab 2, 6-12; Yh 14, 1-6
Kuri uyu munsi tuzirikane inzira Yezu yatweretse. Igihe twahuzagurikaga tunashidikanya tutazi icyerekezo cy’ubuzima bwacu, ijambo ry’Imana ryatuvugiyemo maze umutimanama wacu utangira kutuganisha mu nzira nziza. Dufite inshingano yo gukomera muri iyo nzira tukagira n’iyo kuyimenyesha abandi uko dushoboye.
Yezu Kirisitu na we, impamvu yagaragazaga imbaraga muri iyi si, ni uko yari azi neza aho agana. Umunsi umwe yabwiye abigishwa be ko yiteguraga kujya kubategurira umwanya akazagaruka kubajyana kubana na we ubuziraherezo. Yabemeje ko rwose aho yiteguraga kujya bari bahazi n’inzira bayisobanukiwe. Tomasi yabaye inkwakuzi avuga ko batahazi, ko nta n’igitekerezo cy’inzira iganayo. Ni byo koko utazi icyatumye Yezu aza n’icyatumye abambwa ku musaraba, ntiwanasobanukirwa n’aho yazamutse agana aho amariye kuzuka. Mu ndangakwemera yacu tugira tuti: “Icyatumye amanuka mu ijuru, ni twebwe abantu no kugira ngo dukire”. Inzira iva mu ijuru ikagera ku isi ni na yo iva ku isi igana ijuru. Yezu Kirisitu ni we Nzira. Yaraje turamubona. Yerekanye ko ari we Nzira y’ijuru. Umuntu wese uri kuri iyi si ahuzagurika yihebye cyangwa asa n’uri mu cyeragati, iyo agize amahirwe akamenya Yezu Kirisitu, ibintu biba bitangiye gusobanuka. Atangira kumenya iby’iyi si uko biteye n’uburyo agomba kubyitwaramo. Ni byiza cyane ko nta muntu n’umwe utura kuri iyi si nk’umusozi. Nta we utinda cyane, iyo azi Yezu Kirisitu ahora ategereje n’igishyika cyinshi aho Yezu yagiye kumutegurira umwanya. Ni mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi. Buri wese afiteyo umwanya yateguriwe na Yezu Kirisitu. Ikibabaje ni uko bamwe dushobora kuzivutsa icyo cyicaro cy’ihirwe cyangwa se tukazatinda muri purugatori igihe kirekire.
Abemera Yezu Kirisitu bafite umurimo wo gushishikariza abandi guhugukira kumenya inzira nziza kugira ngo babeho mu kuri bagire ubuzima bwiza. Uwo murava waranze intumwa n’abigishwa n’abakirisitu ba mbere. Kugeza n’uyu munsi ariko, ku isi ntihabura abafite uwo muhate wo gushishikariza abandi kugendera mu Nzira y’Ukuri. Iyo dushshikariza abandi natwe dutanga urugero tugaragaza ko iyo nzira tuyihagazemo, imbuto ziriyongera. Hari benshi bakomeza kunangira ariko twizera ko batazanangira byo kunanguka. Ni yo mpamvu Kiliziya ikomeza kwigisha. Pawulo intumwa twumvise uko yigishije i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Yabibukije ubuzima bwa Yezu n’ukuntu yatotejwe abantu bakanga kumwumva ahubwo bakamubamba n’ubwo nta cyaha bamusanganye. Arangiza abashishikariza kwakira Inkuru Nziza kugira ngo bagire uruhare ku isezerano Imana yagiriye abasekuruza ikaryuzuza izura Yezu mu bapfuye.
Twese Isezerano Imana yasohoje muri Yezu Kirisitu ridufitiye akamaro kuko rituvana mu gihirahiro tukinjizwa mu buzima bushya tukaronka imbaraga zo gukomera no kudapyinagazwa burundu n’imiruho n’imibabaro bya hano ku isi.
Dushimire Yezu Kirisitu utubwira ati: “Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere”. Ni ko kugendera mu Nzira nyayo, ni ko kubaho mu Kuri no kugira Ubuzima buzira umuze. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Akili, Nereyi, Pankarasi, Imelida, Epifano, Dominiko wa Kalisada, Jerimani n’abahire Aluvaro wa Porutiyo na Yohana wa Porutugali, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana