Tunga Pasika kandi uyisangire n’abandi

Icya 2 cya Pasika, Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, 19/4/2020

Intu 2, 42-47; Zab 117, 2-4.13-15b.22-24; 1 Pet 1, 3-9; Yh 20, 19-31

Kuri uyu wa 19 mata 2020 turahimbaza Icyumweru cya 2 cya Pasika. Igihe cya Pasika kimara iminsi 50, aho duhimbaza Pentekositi: Roho Mutagatifu amanukira mu mitima y’intumwa. Iminsi 8 muri iyo 50, uhereye ku cyumweru nyirizina cya Pasika tuyihimbaza nk’umunsi umwe wa Pasika wabaye uyu munsi. Umusaserdoti ati: “Nyagasani, none duteraniye imbere yawe kugira ngo duhimbaze uyu munsi muhire Kristu yazutseho, maze ukamukuza umwicaza iburyo bwawe”.  Iki cyumweru cya 2 rero, kibariweho ni cyo gisoza ya minsi 8, noheho kikatwinjiza mu gihe cya Pasika.

1.Amakanzu yererana

Bavandimwe, mu rwego rwo gufasha abakristu kumenya, kuzirikana no kwibuganizamo ibanga ry’umukiro wabo bahimbaza, mu bihugu bimwe na bimwe abakristu bagenda baha buri cyumweru izina ryihariye. Ahenshi riba rifatiye ku Ivanjili  iteganyijwe cyangwa ku kindi kintu bahimbaza. Ingero: Icyumweru cya Zakewusi, icy’izuka rya Lazaro, icy’umusamaritani mwiza, icya Mashami, icya Yezu umushumba mwiza…Mu binyejana bya mbere bya Kiliziya iki cyumweru cya 2 cya Pasika bakitaga icy’umweru cy’ “amakanzu yererana”. “Hahirwa abamesa amakanzu yabo bakayerzereza mu maraso ya Ntama” (Hish 7,14). Mu yandi magaambo hahirwa ababatijwe, ni ukuvuga abapfanye na Kristu bakazukana na we kandi bagakomera ku masezerano ya Batisimu ari yo: kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.

Kuki iki cyumeru bakitiriye amakanzu yererana? Abigishwa babaga barabatijwe mu ijoro rya Pasika (mu Gitaramo) bamaraga icyumweru cyose, iminsi 8 bambaye amakanzu yererana, wa mwambaro utagira ubwandu ugenewe abakwe bo mu ijuru. Muri Batisimu twambitswe Kristu. Nta kumwiyambura, nta kumuhakana kuko ni We mahoro yacu kandi ni We uduhishurira byuzuye Imana Se akanayitugezaho. Ni we nzira, ukuri n’ubugingo. Ku babatijwe, iyo minsi umunani mu mwambaro wererana yafatwaga nk’iminsi ya buki muri Batisimu. In albis cyangwa in albis deponendis. Nyuma y’aho basigaraga bambaye Kristu mu mutima maze bagashyira ku ruhande umwambaro bakambara ibisanzwe bya buri munsi.

2.Impuhwe z’Imana

Muri Pologne bari basanganywe umuco mwiza wo guhimbaza no kwita icya 2 cya Pasika: icyumweru cy’impuhwe z’Imana bisunze mutagatifu mama Faustina Kowalska. Mutagatifu Yohani Paul wa II Papa yarazirikanye asanga abantu twaragiriwe impuhwe zihebuje ubwo Imana iducunguje Umwana wayo ikunda cyane, maze ku bwe ikatugira abakristu tubikesha Batisimu. Imana yemeye kutwishingira kibyeyi, koko twitwa abana bayo mu mwana wayo w’ikinege Yezu Kristu. Ni yo mpamvu Papa, mu mwaka wa 2000 yatangaje ko icya 2 cya Pasika ari icyumweru cy’impuhwe z’Imana.

2.1. Birakwiye ko twiyambaza kandi duhimbaza impuhwe z’Imana

Impuhwe z’Imana ni zo zonyine zituvana mu busa zikadushyira mu buzima, mu bwoba (nka bumwe bw’abigishwa bari bifungiranye kubera gutinya abayahudi) maze zikaduha Yezu uduha amahoro, akatwiyereka, akaduhumuriza, akaduha Roho Mutagatifu maze akanatwizera kugera n’aho adutuma ngo tuhamubere, tumuhagararire (n’ubwo tutamusimbura). Ni byo Ivanjili ihamya iti:

Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.»  Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati: «Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana» (Yoh 20, 19-22).

Koko ni zo zisotse kandi zisendereye mu isakramentu rya Batisimu n’iry’imbabazi aho Yezu atuma Intumwa ze kwigisha no kubatiza abazamwemera ndetse no kubakiza ibyaha kandi nabo ari abanyantege nke! Yezu ati: “Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana» (Yh 20,23). Impuhwe z’Imana ni zo ziduhamagarira ukwemera gutagatifu zo zagaruye Tomasi zikamukura iyo yari yaragiye aho yakabaye hamwe n’abandi maze zikamwiyereka: “Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro” (Yoh 20,26).

Impuhwe z’Imana ni zo zakira abari bariheje cyangwa se barabaye ibigwari bitandukanya n’abandi maze zikabasubiza amahoro, zikongera kubabumbira bamwe. N’iyo bakinangiye bagishaka ibimenyetso bifatika byabemeza, impuhwe z’Imana ni zo zifata umwanya zikisobanura, zikabemeza kugera ubwo uwemejwe na zo yamamaza ukwemera yivuye inyuma ko Kristu ari we Mana, ari We Nyagasani. Ivanjili irabihamya neza: “Yezu abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» Tomasi amusubiza avuga, ati: «Nyagasani, Mana yanjye!» Yezu aramubwira ati: «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.» (Yoh 20,27-29).

Impuhwe z’Imana nizo zihora zisanganira kandi zitegereje kwakira abasasa imigeri bashyiraho impamvu runaka zatuma bemera niba zubahirijwe. Imana yinjiye mu mutima w’amage ya muntu ni na cyo iryo jambo risobanura kuko riva ku kilatini miseria (amage, ubukene bwa muntu), cor, cordis (umutima).

2.2. Bimwe mu biranga abahuye n’impuhwe z’Imana

Umwanditsi Yohani Intumwa ahamya ko impuhwe z’Imana ziboneka mu buryo busendereye mu kwemera ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu. Kandi umwemera wese agira ubugingo kandi akabugira busagambye (Yoh 10,10; 20,31). Uwamenye impuhwe z’Imana kandi arangwa no guhimbaza icyumweru kuko ni wo munsi muhire Kristu yazutseho. Ni umunsi w’Imana, umunsi wa Kristu, umunsi w’umutsindo, umunsi w’amahoro ubugira kabiri ku cyumweru ni ho honyine yahaye abe amahoro asendereye: ati: “nimugire amahoro”, “Shalom”. Icyumweru ni umunsi wa Kiliziya, ni na wo munsi Yezu yasubiyeho mu Ijuru kandi aha abe Roho Mutagatifu.

Twumvise mu isomo rya kabiri ibiranga abakristu ba mbere bo mbuto zashibutse ku cyumweru cyangwa ku izuka rya Nyagasani: kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe, kumanyura umugati no gusenga. “Imanyura ry’Umugati”, cyangwa “isangira rya Nyagasani” ni uko bitaga icyo twita ubu “Igitambo ry’Ukaristiya” (reba 1 Kor 11,17-34).

N’ubwo ibi bihe by’amage twashyizwemo na coronavirus, bidukomereye, tugerageze kubungabunga no guhana amahoro Kristu atanga; amahoro isi na coronavirus bitaduha kandi bitatwambura. Koko nta gikwiriye kudutandukanya n’urukundo Imana yadukunze muri Kristu, byaba ibyago, inzara, iki cyorezo n’ibindi (Rom 8,35). Tuzirikane kandi ko n’ubwo icyumweru ari umunsi w’Imana, ni n’umunsi wagenewe muntu. Bityo rero, dusangire izuka rya Kristu dusaranganya ibyiza dufite n’abababaye cyane baturimo.

Uwo uhembuye ababaye muri ibi bihe, uraba umuhaye izuka, ni ukuvuga Icyumweru wo munsi wa Kristu, kuko uraba umuhaye kuruhuka neza, gutekereza neza no gusenga neza, nibura mu nda hari ikirimo. Ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari, kandi urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa byiza tugirira abo bose badutegerejeho ubufasha n’ubwunganizi. Nyagasani Yezu abane namwe kandi Pasika nziza. Aleluya.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho