Turahirwa twese abatumiwe gusangirira ku Meza ya Nyagasani

Inyigisho yo ku cyumweru cya 20 gisanzwe B, ku wa 16, Kanama 2015

Amasomo: 1º Imigani 9,1-6 ; 2º Abanyefezi 5,15-20, Ivanjiri: Yh 6,51-58

“Urya Umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye angumamo nanjye nkamugumamo” Yohani 6,56.

Bavandimwe muri Kristu,

Kuri iki cyumweru cya 20 mu byumweru bisanzwe by’umwaka, duhawe kongera kuzirikana Yezu Kristu Umugati nyabuzima. Turahirwa twese abatumiwe gusangirira ku Meza ya Nyagasani, Umubiri we n’Amaraso ye. Twoye kuba abapfayongo ahubwo duharanire kandi twakire umugati uhoraho mu Bugingo bw’iteka.

Nimube abantu bashyira mu gaciro bakoresha neza ibihe turimo kuko iminsi ari mibi.

Kuva icyaha cyakwinjira mu isi, iri jambo Pawulo intumwa atubwiye none riratureba twese. Ni koko iby’iyi si bidutwara umutima, aho kwirundurira mu Mana tukirukira ibishimisha imibiri yacu. Nyamara umuntu wateye umugongo Imana nta yindi mbuto yera atari urwango, intambara n’andi mabi agirwa n’abantu muri iki gihe. Mutagatifu Pawulo Intumwa arungamo ati: “Ntimukabe rero abapfu ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka” (Ef 5,17). Umupfu ni umuntu utazi aho ava n’aho agana ntagire icyo yitaho cyangwa akita gusa kubitari ngombwa.  Naho umunyabuhanga ni uwihatira iteka kumenya ugushaka kw’Imana agaharanira iteka kugukora. Kugira ngo ariko dushobore kugenda mu nzira z’Uhoraho ni ngombwa kumenya ko kenshi ibitunezeza muri iyi si (abenshi duharanira) biba byihishemo imitego itubuza kugera ku mahirwe nyayo Nyagasani atanga.

“Nimube abantu bashyira mu gaciro bakoresha neza ibihe barimo”.

Ese ibyo mbona binsigira irihe somo ry’ubuzima bwa Gikristu? Kuva umuntu avuka kugeza apfuye, ku buryo ubwo ari bwo bwose urupfu rutwaramo abantu. Buri rupapuro rw’igitabo cy’ubuzima dusoma twese rufite isomo ryihariye. Ese nsigarana iki? Bihindura iki mu mibereho yanjye? Ibyo mbona n’ibyo numva, ari ibinyerekeyeho n’ibyerekeye ku bandi, byaba amahirwe cyangwa ibyago, byagombye kumfasha gutekereza aho mva n’aho ngana, aho mpagaze mu maso y’Imana, bikantera guhinduka, bikantera kwicuza no guharanira igishimisha Imana.

“Ushaka kujijuka nanyure hano”

  • Nakora iki gishimisha Uhoraho?
  • Nareka nte ubupfayongo bwanjye?
  • Nakura he ubuhanga?

Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, Ubuhanga butuye mu nzu y’inkingi ndwi. Iyo nzu ishushanya Ubutagatifu n’ubusendere bw’Inema z’imana aho imbaga y’abacunguwe iturira igitambo kinyura Imana. Aho ni ho Ubuhanga budutumira ngo tureke ubupfayongo, twegere ameza turye Umugati tunywe no kuri Divayi atari ya yindi itera isindwe no kwifata nabi ahubwo Divayi nshya itera akanyamuneza gatagatifu, ituma umupfu areka ubupfu bwe igatera umutima wa muntu kuririmba Zaburi n’ibisingizo abwirijwe na Roho Mutagatifu, akogeza Nyagasani n’Umutima we wose.

Naho Umugati duhamagarirwa gusangira si nka wa wundi abasekuruza bacu bariye bakarenga bagapfa. Urya uwo mugati azabaho iteka kuko uwo mugati wifitemo ubuzima bw’Imana. Ni Umugati w’abamalayika wamanutse mu Ijuru kugira ngo tugire ubugingo kandi tubugire busagambye.

Kimwe n’abayahudi, iyi mvugo ntiyakirwa na buri wese. Ndetse bamwe baribaza bati ni gute umugati wakigiramo ubuzima kandi ugatanga ubuzima. Ku bahanga n’abanyabwenge b’isi, ibi bisa n’amateshwa no kubura ubwenge ariko uwemeye gukingura umutima we akumva ijambo ry’ubuhanga asobanukirwa neza ko “ icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu. (1Kor 1,25).

Mu Gitambo cy’Ukaristiya dutura, duhimbaza iyobera ry’Umusaraba risumbye kure ubuhanga bwa muntu, rya banga rikomeye Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. 1Kor 2,7, ibanga twahishuriwe mu rupfu n’izuka rya Kristu.

Iyo duhagijwe, tuba turiye Umubiri w’Umwana w’Umuntu ndetse tukanywa Amaraso ye bityo tukakira muri twe Ubuzima bw’Imana, tukabeshwaho n’Imana, tukagenza nk’abana bayo ikunda byimazeyo.

Nk’uko Jambo w’Imana yigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya, agasangira natwe kameremuntu, igihe duhawe Umubiri we tukanywa n’amaraso ye, duhabwa natwe kugira uruhare kuri Kameremana hamwe na we, ku bwe muri we, tukaberaho Imana Data.

Si abafarizayi gusa batakiriye iyi nkuri nziza, no kuri ubu hari benshi bafite ugushidikanya ku Karistiya Ntagatifu. Nyamara, Ukaristiya Ntagatifu ni yo Soko n’indunduro y’Ubukristu kuko muri Yo duhimbaza Pasika ya Nyagasani tukakira ingabire dukesha urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.

Bavandimwe, Yezu yatubwiye ati: “Nimutarya Umubiri we ntitunywe n’Amaraso ye ntituzagira ubuzima muri twe”. Dusabe ingabire yo kumenya guhabwa Kristu neza twiteguye, kumushengerera mu Karistiya, kandi tumusabe aze ature mu mitima yacu, ature mu buzima bwacu, mu ngo zacu kugira ngo dushobore kwera imbuto z’Ingoma y’Ijuru.

Dusabe Nyagasani adusendereza ibyishimo bimuturukaho, dushobore guhora turirimba ibisingizo birata impuhwe ze tubwirijwe na Roho Mutagatifu. Uwo Roho nyine adufashe kuzibukira iby’iyi si biduhuza Uruhanga rw’Imana, dushobore gutsinda icyaha duharanire icyiza dushake amahoro abe ari yo duharanira.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’Isi adusabire.

Padiri Joseph UWITONZE, Diyosezi ya Kibungo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho