Ku wa 3 w’icya 16 gisanzwe A, 22/07/2020
Turahirwa
Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose.
Uyu munsi ku wa gatatu w´icyumweru cya 16 gisanzwe turizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Mariya Madalina. Amasomo y´uyu munsi turayasanga mu gitabo cy´umuhanuzi Yeremiya (1, 1.4-10); indirimbo ya Zaburi (Zab 70) n’Ivanjili yanditswe na Matayo (Mt 13, 1-9).
1.Imana ni Yo itora: Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy´Umuhanuzi Yeremiya, kiratwereka uburyo umuhamagaro nyawo uva ku Mana: “ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi, nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanzi w´amahanga (Yer 1, 5). Umuhamagaro wa Yeremiya uratwereka ko Imana ari Yo itora maze ikaba ari na yo iduha imbaraga zo kuyitumikira. Yeremiya we yitwaje imyaka micye yarafite, yumvaga ko adakwiye gutanga ubutumwa muri rubanda Imana yamutumagaho. Nk’uko tubisoma mu mirongo ikurikiyeho, biragaragara ko mu kiganiro uyu muhanuzi yagiranye n´Imana, ibyo yamutumaga ku mbaga yayo, byose byarangiye abishobojwe n´Imana. Burya Imana iyo yakwigombye ngo uyitumikire, iba izi ko byose uzabishobora. Nimucyo rero twumve neza ubutumwa Imana iduha maze tuyitumikire nta mususu. Imana rero ni Yo itora.
2.Uhoraho ni we buhungiro bwanjye: Nk’uko tumaze kubibona mu muhamagaro wa Yeremiya ngo ajye guhanurira amahanga ahindukirire Imana, mu by’ukuri ashobora no kuba yaragize ubwoba. Akigaya ati: “ndi muto; navuga iki imbere y´imbaga” cyane cyane ko burya kubwiriza abayobye biba bitoroshye. Ushobora no kuhasiga ubuzima urebye nabi. Nk´uko Zaburi y´uyu munsi rero ibitwigisha, Uhoraho ni we buhungiro bwacu. Ni we wenyine ushobora kujya imbeere uyu Muhanuzi Yeremiya bityo ntatinye guhanurira abavandimwe ngo batarimbuka. Uhoraho ni we wenyine murengezi w´abavugabutumwa, ni we ubavugiramo maze bigatuma Sekibi na we yumva Ukuri n´ubwo atava ku izima ry´ikibi. Imana ni yo Rutare abavugabutumwa n´abemera ijambo ryayo twegamira. Urwo Rutare ni rwo tugomba kwiringira, tukaruhanga amaso buri gihe. Uhoraho wenyine ni we buhungiro nyabwo. Bityo, nka Yeremiya Umuhanuzi, buri mukristu wese wagiriwe ubuntu akamenya Imana imwe mu Butatu Butagatifu, akwiye kurata ibyiza byayo. Imana ni indahemuka ni yo yonyine mizero ya muntu.
3.Hahirwa abakira ijambo ry´Imana: Bakristu bavandimwe ni ngombwa ko buri wese yakwisuzuma mu mibereho ye maze akibaza ati: “amahirwe yanjye ashingiye kuki?”. Hahirwa abemera. Hahirwa abakira Ijambo ry´Imana kandi bakarikurikiza nk´uko umuhanuzi Yeremiya yabigenje. Nk’uko tubibona kenshi mu Ivanjli, Yezu akunze kuduha ingero abenshi dushobora kumva bitewe n´aho twavukiye cyangwa tugakurira. Ingero z´imirima n´imbuto zibibwamo bikunze kugaruka mu nyigisho ze. Uyu munsi araduha kwibaza tuti: “ese turi izihe mbuto?”. Izo mbuto ni Ijambo ry´Imana. Umubibyi ni Jambo wigize Umuntu. Naho aho zibibwa ni mu mutima wawe cyangwa wanjye. Ese iyo Imana itubibyemo imbuto ari ryo jambo ryayo, ryera izindi mbuto? Ijambo rya Yezu ni Inkuru nziza. Ryatumye Mariya Madalina ahinduka maze atanga ubuhamya bw´uko Yezu ari muzima. Turahirwa niba twakira Ijambo ry´Imana kandi rigatanga umusaruro uhamye.
Bakristu bavandimwe nimucyo twisuzume maze buri wese arebe imbuto yera uko zimeze. Umwamikazi wa Kibeho naduhore hafi kugira ngo twere imbuto nziza zizana amahoro, ubwiyunge no kubabarira nyabyo. Mutagatifu Mariya Madalina twizihiza uyu munsi udusabire. Amen.
Padiri Emmanuel MISAGO