Turakwiringiye

KU WA 2 W’ICYA 17 GISANZWE A, 28/07/2020

Amasomo: Yer 14, 17-22; Zab 79 (78), 5a.8,9,11.13ab; Mt 13, 36-43

“Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose”

Dukomeje kumva umuhanuzi Yeremiya. Imana yamuhaye imbaraga zo guhanurira bose ashize amanga. Ejo twiyumviye ikimenyetso yatanze cy’umukandara washenye. Isomo ryawo, ni uko Umuryango w’Imana na wo nukomeza ubwigomeke uzashegeshwa ugashenya ak’uwo mukandara! Ni ikihe kimenyetso isi ya none ikeneye ko na yo ikomeje kwigomeka ku Mana bikaba bigaragara ko yicukurira urwobo? Cyakora abakomeje kugira amizero mu buhangange bw’Imana bo bazi neza kandi bemera ko muntu n’aho yaba Kanyabukorikori ate atazigera atsinda ubuhanga bw’Imana. Ntazigera atsiratsiza ibyo Imana yaremye. Yego hashobora kubaho ibihe bibi, ariko ibibi ntibizahoraho kuri bose. Abagondetse ijosi bakanga burundu ineza Yezu Kirisitu abereka, abo bazatura ikuzimu mu nyenga ubuziraherezo. Ariko abiyoroshya bo bakemera Imana bakayikunda bakubaha Ijmabo Yezu yamamaje, abo rwose bazabana n’ab’ijuru mu byishimo bidashira ubuziraherezo. Ibyo twabisobanuriwe ku buryo bwumvikana mu mugani w’urumamfu rwo mu murima.

Ibihe Yeremiya yabayemo byageze aho biba amarira adakama. Icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi. Ni ukuvuga ko ikibi cyahindanyije umuryango w’Imana yakunze cyane. Uwo muryango nyine, ngo washegeshwe n’intikuro idakira. Izi nteruro zikurikira ziratugaragariza muri make uko ibintu byari byaracitse mu gihugu: “Ngana mu murima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara”. Tuvuze ko ubu ibi ari ko bimeze muri iki gihe mu bihugu bitari bike, ntitwaba twibeshye. Hakwiye abahanuzi bemera kuba abahanuzi b’Imana koko atari ba bandi bavugishwa n’ibifu byabo kuko ubwonko bwabo ari aho bwimukiye. Dore ikintu kibabaje muri ayo mage yose: Umuhanuzi ati: “Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe”. Abahanuzi n’abaherezabitambo, nibabe abantu koko bakurikiye Imana kandi bashaka ko abantu bahura na yo bakayiyoboka bakirinda kwikururira ibyago.

Muri ako kangaratete kose cyakora, hariho bamwe muri rubanda bashishoza maze bagatakambira Uhoraho. Bamwe bagira bati: “Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu, ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu; ni byo koko twagucumuyeho”. Icyo ni kimwe mu bimenyetso byiza. Iyo abantu batangiye kumva imvano y’amakuba yabo, ibintu biba bigiye kugenda neza. Koko rero, kumenya ubuyobe, ubuhemu n’ubwigomeke ku Mana, kubisabira imbabazi, ni ko kuvana isi mu rwobo. Iyo abantu bahemutse nyamara bagahora bikirigita baseka ngo baratunganye, kurimbuka kwabo nta garuriro kugira.

Igihe turimo gikwiye kuba icyo kugarukira Imana nta buryarya. Ni igihe cyo kwiyumvisha ko ari yo Nyaguharirwubuhangange. Muntu we agomba kwireba atihenda akicuza ibyaha bye akiyemeza guhinduka. Ni igihe cyo guhamya ko Uhoraho ari we Mana nyakuri dukesha byose. Nituyiringira kuko ari Yo idukorera ibyiza nyakuri, tuzakira.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Samusoni, Inosenti wa 1, Vigitori wa 1, Gatalina Tomasi, Abahowe Imana: Melikiyoro wa Kirosi (Quirós), Nazari na Selisi, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho