Turamye Isakaramentu

Inyigisho yo ku Isakaramentu Ritagatifu A, ku wa 18 Kamena 2017

Amasomo: Ivug 8, 2-3.14b-16a; Zab 147, 12-15.19-20; 1 Kor, 10, 16-17; Yh 6, 51-58

Ku bakirisitu twese twemera ko Yezu Kirisitu ari muri Ukarisitiya, uyu ni umunsi ukomeye cyane. Ukarisitiya ni yo ibeshejeho Kiliziya. Ukarisitiya ni yo ibeshejeho uhabwa Yezu Kirisitu yemera ko mu rugendo arimo akeneye imbaraga ndengakamere. Ikibazo ni uko Ukarisitiya ari ibanga rihanitse ritumvwa neza n’ubwenge bwa muntu.

Tugenda dusobanukirwa

Ku bakirisitu twese twemera ko Yezu Kirisitu ari muri Ukarisitiya, uyu ni umunsi ukomeye cyane. Ukarisitiya ni yo ibeshejeho Kiliziya. Ukarisitiya ni yo ibeshejeho uhabwa Yezu Kirisitu yemera ko mu rugendo arimo akeneye imbaraga ndengakamere. Ikibazo ni uko Ukarisitiya ari ibanga rihanitse ritumvwa neza n’ubwenge bwa muntu.

Kuva Yezu yarema Ukarisitiya, abakirisitu bakomeje kugenda bayisobanukirwa uko ibisekuru byagiye bisimburana. Kiliziya imurikiwe na Roho Mutagatifu na yo yagiye irushaho kubona uburyo buboneye bwo gufasha abayoboke ba Kirisitu kunga ubumwe na We bahabwa neza umubiri we. Igihe Yezu abwiye abayahudi ko umubiri we ari ikiribwa amaraso ye akaba ikinyobwa koko, ntibasobanukiwe na gato. Aho amariye kuzuka akiyereka abigishwa be mu imanyura ry’umugati, ni bwo amaso yabo yahumutse baramumenya. Mu gihe cya Mutagatifu Pawulo, abayoboke ba Kirisitu bari batangiye kumenyera gusengera hambwe, kumva Ijambo ry’Imana no kumanyurira umugati hamwe imuhira bibuka Yezu wapfuye akazuka akaba ari muzima muri uwo mugati uhinduka umubiri we na divayi ihinduka amaraso ye. Uko imyaka yicumaga, ni ko Kiliziya yakomezaga gucengera ibanga ry’Ukarisitiya. Igihe cyarageze maze Kiliziya ibwirizwa na Roho Mutagatifu kurangamira Umubiri wa Yezu muri Ukarisitiya ari byo twita kuramya cyangwa gushengerera.

Uburyo bwo gushengerera Yezu Kirisitu no gutambagiza Isakaramentu, bwatangiye neza mu kinyejana cya 13. Habonetse abanyabwenge b’ibyatwa bateje imbere uburyo bwo kuyoboka iby’Imana. Twavuga nka Mutagatifu Tomasi wa Akwini ari na we dukesha ya ndirimbo ihebuje twita mu Kinyarwanda Rata Siyoni.

Iyo ndirimbo ni yo isobanura neza Ukarisitiya ku buryo buzirikana amateka yose y’ishingwa ryayo n’akamaro kayo.

Umuti dukeneye guhabwa

Muri make, reka turate Ukarisitiya tuvuga ko ari ifunguro ryuzuye kuko ari n’umuti wa roho. Kuyihabwa ni ukubona umuti ugenda ukiza uburwayi bwacu bwose. Niba guhabwa Ukarisitiya ari uguhabwa Yezu Muzima, nta gushidikanya, umuntu wese wifuza gukizwa na Yezu yigiramo ubuyoboke buhamye bw’Ukarisitiya. Bene nk’uwo ntatangwa igitambo cy’ukarisitiya, keretse iyo afite impamvu simusiga imuzitira. Ntagarukira kuri misa gusa, ntapfa kumira ukarisitiya, yihatira guhuza ubuzima bwe n’umurongo uboneye w’imyifatire yubahisha izina rya Yezu. Kutitabira misa no guseta ibirenge mu guhabwa ukarisitiya, ibyo ni ikimenyetso cy’ugusobanukirwa gukeya.

Yego nta muntu wavuga ko yumva ijana ku ijana Ukarisitiya ariko Ushoborabyose yaradukoreye adusobanurira Ukarisitiya yifashishije ibitangaza by’Ukarisitiya byabayeho mu mateka. I Lanciano, mu Butaliyani mu kinyejana cya munani, umupadiri yageze muri konsekarasiyo maze umugati uhinduka inyama na divayi ihinduka amaraso. I Fatima muri Porutugali mu 1916, umumalayika wabonekeye Fransisiko, Yasinta na Lusiya, yabahagije ku mubiri n’amaraso bya Kirisitu ku buryo bw’igitangaza. Ibitangaza ni byinshi bikwiye kwemeza buri wese kugira ngo atangire aramye Yezu Kirisitu muri Ukarisitiya. Ni ryo funguro ryacu twiherewe na Yezu, ni zo mbaraga zacu. Duhore twitegura gukiza roho zacu tutibagirwa gushima uwo duhabwa nk’uko tubiririmba muri D 43 (agatabo k’umukirisitu).

Yezu Kirisitu utwiha muri Ukarisitiya, nasingizwe.

Duhore twisunga Umubyeyi Bikira Mariya uduhora iruhande cyane cyane mu misa. Abatagatifu bose batunzwe n’ukarisitiya batubera urugero mu guhabwa Yezu no kumuramya.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho