Turangamire impuhwe n’ineza bya Nyagasani

Ku wa mbere w’Icya 14 gisanzwe, A, mbangikane, Tariki ya 6 Nyakanga 2020

Amasomo: Hoz 2, 16-18.21-22, Zab 145 (144), 2-3, 4-5, 6-7, 8-9; Mt 9, 18-26.

“Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza!” (Zab 145 (144), 8)

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe. Dushimire Imana idukunda byahebuje, ikaba iduhaye umwanya wo kuzirikana Ijambo ryayo ritagatifu Liturujiya itugejejeho uyu munsi. Mu kurizirikana, ndifuza ko duhera ku nyikirizo ya Zaburi iherekeje amasomo y’uyu munsi: Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza. Turangamire impuhwe n’ineza Nyagasani atugaragariza mu buryo bwinshi no mu bikorwa binyuranye.

1.Isomo rya mbere: impuhwe n’ineza Uhoraho agaragariza umuryango we w’umuhemu

Mu Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Umuhanuzi Hozeya, Uhoraho Nyir’impuhwe na Nyir’ineza aragaragaza uko yiteguye kwereka impuhwe ze n’ineza ye, uwo yita “umugore we w’umuhemu”. Twibuke ko Hozeya yabaye umuhanuzi wabanjirije abandi mu nyigisho zigereranya imibanire y’Uhoraho na Israheli n’umubano w’abashakanye. Uwo mugore w’umuhemu rero ni Umuryango wa Israheli. Uhoraho yagiranye na wo isezerano, ariko waje kwifata nk’umugore w’umuhemu n’ihababara, igihe wohotse inyuma y’ibigirwamana, maze ugatera utyo Imana umugongo. Umuhanuzi Hozeya arawuhamagarira kwisubiraho, awereka urukundo ugikunzwe n’Imana, n’ubwo wo utakirwitaho.

Muri iri somo, impuhwe n’ineza bigaragarira mu kuntu Uhoraho ari We ufata iya mbere, akagana umugore w’umuhemu, kugira ngo amuhendahende: “Ni yo mpamvu, umugore wanjye w’umuhemu, ubu ari jye ugiye kumuhendahenda, nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima” (Hoz 2, 16). Ubusanzwe tuzi ko ari uwahemutse usanga uwo yahemukiye, akamwitwaraho, akamusaba imbabazi kugira ngo yigorore na we. Ariko dore hano uwahemukiwe ni we usanze uwahemutse! Uwahemukiwe ni we ugiye guhendahenda uwahemutse! Uwahemukiwe ni we ugiye kurura uwahemutse umutima! Uwatawe ni we ugiye gushakakashaka uwamutaye!

Bavandimwe, ngiyo kamere y’impuhwe n’ineza by’Imana. Imana ni wa mushumba mwiza usiga intama mirongo urwenda n’icyenda mu rwuri ku gasozi, akajya gushakashaka imwe yazimiye kugeza igihe ayiboneye; yayibona akayiterera ku rutugu, akagaruka iwe yishimye (reba Lk 15, 3-7)! Uhoraho ni wa mubyeyi wuje impuhwe uhora ategereje ko umwana we wazimiriye mu burara yagaruka mu rugo kugira ngo amwakirane ibyishimo (reba Lk 15, 11-32)!

Isomo rikomeza ritugezaho ibindi bikorwa by’impuhwe n’ineza Uhoraho azagaragariza uwo mugore w’umuhemu: ntazigera yibuka ubuhemu bwe ukundi, azamusubiza imizabibu ye n’ibyishimo nk’ibyo mu minsi ya mbere y’ubukwe, azamucyura abe uwe iteka ryose, azavugurura isezerano ry’urukundo bagirane, bashyingiranwe mu butabera, ubutungane n’urukundo. Mbese rizaba isezerano rihoraho iteka kandi rirangwa n’ubudahemuka.

Bavandimwe, izo mpuhwe n’ineza Imana igaragariza umuryango wayo wayibereye umuhemu, inazigaragariza buri wese muri twe. Koko rero, natwe Imana iradukunda ku buryo buhebuje. Yifuza kubana natwe, natwe tukaba na yo mu isezerano rizira ubuhemu no mu mubano utagira amakemwa. Ariko nk’Umuryango wa Israheli, ni kenshi tuyitera umugongo, tukayihemukira. Ni kenshi tuyimura, tukohoka inyuma y’ibigirwamana n’ibindi biterashozi bitabarika tuyibangikana na Yo.

Tujye duhora twibuka ko Nyagasani ari Mudahemuka ku isezerano. N’iyo twebwe abantu twamutera umugongo dute, tukaba abahemu dute, We ahora ari indahemuka! Pawulo Mutagatifu ni we utubwira ati: “Nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka, kuko adashobora kwivuguruza” (2 Tim 2, 13). Ibyo bijye bihora bidutera imbaraga zo kugarukira Nyagasani no kwakira impuhwe ze n’ineza ye mu buzima bwacu bwa buri munsi.

2.Ivanjili: impuhwe n’ineza Nyagasani Yezu agaragariza abamutabaza

Impuhwe n’ineza turimo kurangamira mu Isomo rya mbere turabisanga no mu Ivanjili y’uyu munsi. Aha ngaha ariko si mu rwego rw’imbabazi za Nyagasani zigirirwa uwamuhemutseho, ahubwo ni mu rwego rw’ibikorwa Nyagasani Yezu agirira abamutabaza.

Mbere na mbere Nyagasani Yezu yagaragarije impuhwe n’ineza uriya mutware wari umutabarije umwana we wari umaze guca, agira ati: “Umukobwa wanjye amaze guca; ngwino umuramburireho ikiganza arakira” (Mt 9, 18). Ugutabaza k’uyu mutware Yezu yakumvanye ingonga. Maze kubera impuhwe n’ineza bye bitazuyaza kandi ntibitinde mu makoni, yahise ahaguruka, aramukurikira ari kumwe n’abigishwa be.

Uyu mugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri yose ava amaraso, yarabuze abaganga bamuvura ngo akire, na we yagize amahirwe yo guhura na Nyagasani, maze aratinyuka akora ku ncunda z’igishura cye, yizeye gukira. Kubera impuhwe n’ineza bye, Nyagasani Yezu yemeye ko uyu mugore amukora ku gishura cye kugira ngo akire. Ijambo Nyagasani Yezu yamubwiye ni ijambo ryuje impuhwe n’ineza: “Humura mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije” (Mt 9, 22). Ngo ako kanya arakira!

Indunduro y’ibikorwa by’impuhwe n’ineza bya Nyagasani dusanga muri iyi Vanjili ni uko Yezu yafashe ukuboko uwari wapfuye, maze akamuhagurutsa, akamusubiza ubuzima: “Bamaze gusohora abo bantu, arinjira, amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka” (Mt 9, 15).

Bavandimwe, Nyagasani Yezu yuje impuhwe n’ineza. Iyo tumutabaje, adutabarana ingoga; ni We Mutabazi. Iyo twaburaniwe, araduhumuriza; ni We Humure ryacu. Iyo turwaye, aratuvura; ni We Muganga wacu. Iyo dupfuye aratuzura; ni We Mukiza wacu na Zuka ryacu. Nitumwegerane rero ukwemera, ukwizera n’urukundo kugira ngo ibikorwa by’impuhwe n’ineza bye byigaragarize mu buzima bwacu bwa buri munsi. Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho