Tureke ubupfayongo dukurikire Yezu Kristu tumukurikiza

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 13 gisanzwe, Mbangikane, A

Ku ya 30 Kamena 2014

Ivanjili ya Matayo8, 18-22 iratubwira abantu babiri biyumvamo umuhamagaro wo kugurikira Yezu.

Umwe ni Umwigishamategeko waminuje mu mategeko ya Musa. Yegereye Yezu, amwibwirirako azamukurikira aho azajya hose. Yezu aramasubiza ati “imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari, naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe”. Ibi kandi ni byo rwose! Na we se, Yezu uwo bifuzaga gukurikira, tuzi twese urwo yapfuye! Byongeye, ibyo bamwe kuri ubu bashakamo amahoro n’umunezero, Yezu ntiyabyigeze! Yatweretse ko umunezero uri ahandi! Isi yishyizemo ko umunezero uri mu rushako no mu rubyaro rw’umubiri! Yezu ntiyabyigeze. Bivuze ko, n’ubwo gushaka ari byiza kandi Kiliziya ikaba inabishyigikiye, urushako ruguhira iyo mu rugo harangwamo ubuzima nyoboka-mana. Isi yibeshya ko umunezero uri mu guhunika byinshi, kwigwizaho imitungo, kuzuza amafranga ku makonti n’ibindi! Yezu we, uretse n’imitungo atagiraga n’utwo yari yambaye baratumucuje! Imyambaro ye barayigabanya! Tuzi ko imbaraga z’umugabo ziba mu mutima, mu maboko no mu maguru.Kuri Yezu we, yafashwe nk’intama bica itavuga! Nta kwihorera, nta kwivuna umwanzi, yewe n’umutima we barawushegeshe baratobora! Amaboko n’amaguru bayabamba ku musaraba! Ntiyateganyije amazu yasigira na Nyina Mariya nk’uko abandi babigenza bateganya kugundira iby’iyi si. Tuzi ko Yezu yenda gupfira ku musaraba yasabye Yohani kwakira Mariya nk’umubyeyi we, guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe (Yoh19, 27). Yezu nta nzu yagiraga! Nta bwiteganyirize nk’ubw’iyi si tuzi kuri we! Ubwo yivugiye ko atagira aho arambika umusaya. Umuntu yakwibaza ati : ni ibiki koko byaba birembuza abamukurikira bakamuhebera ubuzima bwabo bwose?

Undi uhamagarwa we ni umwe mu bigishwa ba Yezu. Ariko we, ahaye umwitangirizwa Yezu. Ati, ndagukurikira ari uko uretse nkajya guhamba data (Mt8, 21). Yezu ati, wigendera mu bapfu kandi uri kumwe n’Ubuzima, nkurikira. Gukurikira Yezu bisaba kwizitura ku bigukururira ahandi. Yezu ntarwanya igikorwa gitagatifu kandi cya kimuntu cyo gushyingura uwapfuye. Mu Isezerano rya Kera byari ikizira ku muntu wiyeguriye Imana kwegera intumbi: byafatwaga nko kwihumanya (Ibarura6, 6+; Lev21, 11). Yezu yashatse kumubwira ko abanza kwisukura wese, akirinda kongera kwihumanya, agakurikira Yezu Umutagatifu kugira ngo azabone gutagatifuza no gusubiza ubuzima abapfuye. Muri make, gukurikira Yezu ni byo bifite ibanga ry’ubuzima nyabwo urupfu rutabasha guhangara.

Iyi vanjili iratwereka ko gukurikira Yezu bisaba ikiguzi: kwemera gusangira na We ubuzima butagira aho bwikinga! Ubu buzima nta bundi; ni bwa bundi budusaba twe abakristu guhara amagara mbere y’abandi kubera Kristu kugira ngo abandi babeho. Ni bwa bundi budusaba buri gihe kuba nyambere mu nzira z’urukundo. Gukurikira Yezu bidusaba kwemera guhindura umusaya igihe badukubise inshyi mu wundi: ibi bivuga ko tugomba koroshya, kubabarira no kwiyumanganya. Kumukurikira bidusaba-bamwe-kubaho nk’ibiremba-byabuze urushako n’urubyaro rw’isi (Mt 19, 10-12)-kubera Ingoma y’Ijuru. Kumukurikira bidusaba kwigomwa indonke n’ibiraka bituzanira amafranga ariko bitubuza guhimbaza icyumweru. Bidusaba kuba twakwemera kubaho nta kazi kaduhemba dufite, aho kukabona twahakanye ukwemera, twatanze ruswa cyangwa twishoye mu busambanyi! Gukurikira Kristu bidusaba kuzinukwa ikibi no kwizirika ku cyiza. Bidusaba kandi kudatwarwa n’akaryoshye gakurura Abihayimana-nk’amakwe ya hato na hato aba mu miryango bavukamo-bakizirika ku kwitangira ugushaka k’Umuryango w’Imana babarizwamo. Baramuka bakwimye uruhushya ntibikubuze amahoro y’umutima. Byose ku bw’Ingoma y’Imana.

Gukurikira Kristu si ugukora urutonde rw’ibyo Kiliziya izakumarira ahubwo ni ukwibaza mbere na mbere icyo wowe uzayimarira (Servir l’Eglise et non se servir de l’Eglise). Gukurikira Kristu si ukugenzwa na twinshi-aka ya siha rusahuzi agenda isambira byose. Ni ukumesa kamwe. Ugakurikira kandi ugahamya uwo wemeye ukamukurikiza ubifashijwemo na Roho w’Imana. Kwiha Imana si ukuryoha no kwifurahisha! Ahubwo ni ukutarambika umusaya, ugahora usenga kugira ngo abapfu (abapfuye kuri roho=abanyabyaha ruharwa) barokoke. Ni ukwiyemeza kubaho utakambira Imana ngo yihanganire inyoko muntu ibe iretse kuyirimbura. Nk’uko biri mu isomo rya mbere, abakurikiye Kristu ni ukuvuga ababatijwe bose, bagomba gutakambira Imana Nyirimpuhwe kugira ngo abanyabyaha bahonoke umuvumo wa burundu uturuka ku cyaha. Aba bose bazarokoka babikesha gutakambirwa n’abakurikiye Kristu: abagurana intungane amafranga, abarya abakene bakabanyunyuza imitsi, abakandamiza rubanda rugufi, abijandika mu ngeso mbi z’ubusambanyi n’amahano,abahumanya Ingoro ntagatifu y’Imana, …aba bose bazarokoka ku bw’amahirwe batakambiwe n’abakristu koko bahamya ko ari aba Kristu.

Nsoze nsubiza ikibazo cyabajijwe hejuru: abakurikira Yezu bagombye kurembuzwa buri gihe n’urukundo bamufitiye no kugira ngo bagire uruhare ku mukiro wa bagenzi babo.

Bikira Mariya aduhakirwe, maze haboneke abakristu benshi kandi beza maze bitume abanyabyaha bongererwa amahirwe yo kurokoko no kubaho.

Padri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho