“ESE TWEMERA KO TURI ABAVANDIMWE?”
Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya II cy’Igisibo
Amasomo: Iz 1,10.16-20; Mt 23,1-12
Yezu naganze iteka.
Bavandimwe, muri uru rugendo turi gukorana na Yezu, twerekeza kuri Pasika ye, naterura ngira nti: “Buri wese natuze maze azirikane iyi mpuruza: Umwigisha wacu ni umwe gusa, naho twebwe tukaba turi abavandimwe”. Iyi ngingo ntidukwiye kuyinyereraho twihitira ahubwo nitubere akanya ko kwibaza uko tubanye hagati yacu nk’abantu dusangiye gupfa no gukira. Ese koko ubukristu bwageze aho butubyarira ubuvandimwe Yezu yatubwiye? Yezu ati: “Mwese mukaba abavandimwe”. Iyi mpuruza iraremereye kandi idukomerera turi benshi, mu kuyishyira mu ngiro.
Mu ivanjili ya none, Yezu yifatiye ku gahanga abayobozi b’umuryango w’Imana, ari bo abafarizayi n’abigishamategeko, abagezaho amagambo akakaye. Ariko n’ubwo yabwiraga abayobora imbaga, natwe abagize iyo mbaga yagize icyo adutangariza, kuko twese hamwe tugize umuryango w’Imana. Ni ngombwa rwose kwishungura twebwe ubwacu, dore ko ushunguye undi, asanga ari inkumbi gusa. Kwigiramo ubuvandimwe rero, bisaba kwireba, kwishungura tukikuramo inkumbi, maze tukabona uko tugarukira Imana kandi tukabana kivandimwe.
Icyerekana ko bitoroshye kumva ko turi abavandimwe bafite Umubyeyi umwe, Data wa twese uri mu ijuru, kandi tukagira Umwigisha umwe gusa ari we Yezu Kirisitu, ni uko usanga imvugo yacu ihabanye n’ingiro.
Rwose biroroshye kubwira abandi, ukabigisha udategwa, zigata inyana, benshi bagafashwa kandi bagafata umwanzuro wo kugendera ku nyigisho bahawe pe. Nyamara wagaruka mu buzima busanzwe bw’uwari wemeje bose, ugasanga ibyo yavugaga, yababwiye akabemeza, iwe ari umugani, mu mvugo nziza ari ihurizo mu yandi. Aho rero Yezu nk’Umwigisha nyakuri yatugiriye inama ati: “Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa. Nuko rero, nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore”.
Ni kenshi benshi bitugora kwihanganira intege nke n’amakosa y’abo tubana, duturanye, dukorana ntaretse n’abo duhuje isano y’amaraso. Ibyo kandi uzabisanga mu bakuru n’abato kimwe n’abayobora ndetse n’abayoborwa. Muzasanga mu mibereho yacu, dukunze gusaba abandi gutunganya ibyo tubona bidukomereye, nyamara batabasha kubirangiza uko byitezwe, tukabacira urubanza rukakaye, dore ko uruvuga undi rutagorama. Yezu duhore hafi, maze Roho wawe atwuzuremo, nuko twihatire kuba urugero rw’abo turi kumwe. Nk’uko iyo twakosheje usanga twihutira gusaba kumvwa no kubabarirwa, natwe tujye twihatira kubikorera abandi, dusaba Imana kuduhozaho impuhwe n’urukundo.
Mu bitubuza kuba abavandimwe hari ikintu kibidufashamo. Nta kindi ni ukwishushanya, ari byo kwiyerekana binyuranye n’ uko turi. Ku mugani w’urubyiruko ngo “Shyiramo imiyaga cyangwa se ngo: reka dutwike, twimanukire”. Izo mvugo zerekana, kubaho umuntu adahereye ku kuri k’ubuzima cyangwa imibereho. Harimo koroshya ibintu, umuntu wamucyaha akakubwira ko atari ngombwa. Ikindi ni ukwireba ukareba n’inyungu zawe gusa utitaye ku gikwiye kandi kiboneye, erega isi dutuyeho idusaba ibyo abakuru batubwiye ngo uyibamba ntakurura, kuko ejo utazi icyo ikuzigamiye. Jya uzirikana ko utayiriho wenyine, kandi ko idatwikiriye buri wese ashobora kunyagirwa.
Ibyo rero ni byo twabwiwe ngo tubyitondere, kuko dukunze kwibeshya no kuba impumyi, tukibuka uko twakagenje igihe cyadushiranye. Kubera ko uwikuza wese azacishwa bugufi, na ho uzicisha bugufi azakuzwa. Iyo mpanuro ya Yezu ni ukuri nyakuri, kuko kenshi tugenda twibonera ingero, z’abishyize hejuru, bikarangira bibayobeye, icyubahiro n’ubwema bigashonga, ndetse n’abo basangiye isano y’amaraso ugasanga ntibishimira kumva aho abo bantu bavugwa.
Niba koko dushaka kumva ko turi abavandimwe, nimucyo tuzirikane ubuhanuzi Izayi yatugejejeho ngo butubere akanya ko kumenya igikwiye mu buzima bwacu hano ku isi, kugira ngo turonke ubutoni ku Mana kandi natwe hagati yacu tubeho nk’abavandimwe kuko ntawe umenya icyo iminsi imwokereje aka wa mugani ngo: uwo isi itarakaranga iba ikimushakira ibirungo.
Impanuro rero Izayi aduha nitugarura mu murongo wo kubana kivandimwe. Arahamagarira buri wese, kwisukura, gucika ku bikorwa bibi byose, kutongera kugira nabi, kwimika ubutabera, kurenganura urengana kandi tukabera ingabo umupfakazi n’imfubyi. Niba tunangiye umutima maze tugakomeza kuba ibigande, urupfu ruzatwahukamo rudukindagure.
Turahirwa kuko dufite Umubyeyi udukanda urudacuya kandi akaba yaraduhaye Umwigisha w’ukuri Yezu. We uhora uduhanura kugira ngo tugire imibereho itunganye kandi izanira buri wese umugisha n’amahoro. Ikibazo gikomeye ni uko dukerensa guhungira kuri we, maze ugasanga twiringiye ubwenge n’ubutunzi twibitseho, kandi ibyo twariboneye ko nta kavuro iyo amagara arimo agucika.
Twese duharanire kuba abana Imana ikunda kandi ihora yishimiye, maze Yezu atubere Umwigisha n’Umuyobozi, ntabwo tuzicuza ko ari we twashyizemo urukundo n’amizero yacu. Amina
Padiri Anselimi MUSAFIRI