« Tutari kumwe ntacyo mwakwimarira » (Yh 15,1-8)

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya gatanu cya pasika, ku wa 27 Mata 2016

Ayo ni amagambo Yezu abwira abigishwa be mbere y’uko ava kuri yi si agasanga se. Mbese ni umurage yadusigiye. Ni yo mpamvu tugomba kuyazirikana kenshi niba koko dushaka kuba abakristu bunze ubumwe na Kristu bakera imbuto nziza kandi nyinshi.

Nk’uko mubizi, Yezu yari umwarimu w’agatangaza. Inyigisho ze zarumvikanaga zigaherekezwa n’ingero zifatika. Ati: « Ndi umuzabibu mwe mukaba amashami. Ishami ritari ku giti riruma, bakaritashya bakaricana ». Ati: « Namwe ni uko. Tutari kumwe nta buzima bw’ukuri mwakwigiramo, mbese mwakumirana ».

Aha twakwibuka Yezu amaze kuzuka abonekera abigishwa be bari ku nkombe y’ikiyaga (Yh 21,1-14). Arababaza ati: « Bahungu mwe, hari icyo mwaronse ? » Bati: « Habe na busa ». Aha twakwibuka ko Petero nta wundi murimo yakoze uretse kuroba mbese yari inzobere mu byo kuroba. Bagenzi be na bo bari uko. Yezu ati: « Nimurohe urushundura iburyo bw’ubwato muraronka ». Baramwumvira baroha urushundura iburyo bw’ubwato. Babona amafi menshi y’amoko yose. Nyamara bari bonyine bari bagotse ijoro ryose nta n’umunyorogoto bashoboye gufata. Bari kumwe na Yezu, bagakora ibyo ababwiye bararonka.

Umuntu iyo ahuye na Yezu akemera guhinduka, aba yiyemeje ikintu gikomeye, kubaka kuri Yezu. Akumva ko kubaka ku bindi no ku bandi ari ukubaka ku musenyi.

Kuri Pasika, Masenge yarampamagaye, anyifuriza Pasika nziza. (Ubundi ni jye wari kwihutira kumwifuriza Pasika nziza nk’uko umuco wacu ndetse na Bibliya bidushishikariza kwita ku babyeyi. Ababyeyi batoza abakiri bato umuco mwiza, n’ubukristu Umukama abahezagire wa mugani w’abavukanyi bacu. Na bo tubibuke mu isengesho). Masenge rero yarampamagaye ampa ubutumwa, ari na bwo yahaye abavandimwe n’abandi bashyikirana cyane cyane abakiri bato abona duhuzagurika kandi twagombye kugira umurongo. Ibyo kuba ba nyamujyiyobajya tukabigendera kure nk’uko Pawulo intumwa atubwira ati: « Ntimukishinge ibi bihe turimo. Ahubwo nimuharanire ikiri cyiza ikiboneye, icyo Imana ishima » (Rom 12,2).

Ubwo rero Masenge yanshishikarije umurongo ngomba gukomeraho nkawushishikariza n’abandi : mbere na mbere Imana. Abantu bagakurikiraho. Ibintu bikaza ku mwanya wa gatatu. Ati:« Ntukayobe ngo usange urita ku bintu bishira, wibagirwe Imana yo mugenga wa byose, wirengagize abantu baremwe mu ishusho ryayo ». Mbasangije ubwo butumwa ngo Imana ihore ifite umwanya w’ibanze mu buzima bwacu no muri gahunda zacu, abantu bakurikireho. None se Yezu ntatubwira ati: « Nimuharanire mbere na mbere Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo ibindi muzabihabwaho umugereka ? » (Mt 6, 33)

Ngarutse ku Ivanjili, Yezu aradushishikariza kuba muri we na we akatubamo, bityo tukera imbuto nziza, zikenewe by’umwihariko muri kino gihe. Ibyo tuzabigeraho mu isengesho, mu ijambo rye twumva cyangwa dusoma no mu masakramentu duhabwa. Muri ayo masakrametu hari iryo nagira ngo nibandeho : Penetensiya. Ni kado itagereranywa Yezu yadusigiye. Kiliziya Umubyeyi wacu idushishikariza kurihabwa nibura rimwe mu kwezi, niba koko dushaka gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Impamvu ndyibandaho ni uko ari ryo riduha kwera imbuto nziza kandi nyinshi. Mbese icyaha, ku bakora umurimo w’ubuhinzi twakigereranya n’urwiri. Uhingiye ku rwiri ntacyo asarura, uretse urwiri nyine. Penetensiya ni nko kurandura urwo rwiri, ubutaka bwiza bukera.

Ku bakenera amazi yo kuvomerera, icyaha twakigereranya no gusiba umuyoboro w’amazi cyangwa se kuzibya uruhombo rwari kutugezaho amazi. Penetensiya iraruzibura bityo amazi y’urubogoboga akatugeraho. Na ko ntiruzibura gusa. Mbese ni nk’aho irusimbuza urushya rukomeye kurusha urwa mbere kandi rutanga amazi menshi. None se Imana si yo Muremyi wacu ? Muri penetensiya irongera ikaturema bundi bushya, ikadukuramo umutima wanangiye ikawusimbuza umutima wumva. Muri gatigisimu batwigishije ko idusukura kandi ikaduha imbaraga mu ntambara turwana n’icyaha na Sekibi we soko y’icyaha.

Kunga ubumwe na Yezu ni uguhabwa ukaristiya. Yezu ubwe aratubwira ati: « Urya umubiri wanjye akanywa amaraso yanjye ambamo nanjye nkamubamo » (Yh 6, 56). Kuba muri Yezu ni ugusenga turi twenyine cyangwa turi kumwe n’abandi. Yezu ati: « Iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe banyambaza mba ndi hagati yabo » (Mt 18,20). Yezu rero aba ahari. N’ubwo tutamubonesha amaso y’umubiri, tumubonesha amaso y’ukwemera.

Bavandimwe, dukomeze kunga ubumwe na Yezu no kunga ubumwe hagati yacu. Bityo turusheho kwera imbuto nziza kandi nyinshi. Pawulo aduha ingero z’umusaruro Yezu twakurikiye adutegerejewo : urukundo, ibyishimo, amahoro, ubudacogora, ubuntu, ubugwaneza, ukwemera, umutuzo, kwihangana (Ga 5,22).

Kristu ni urumuri rwacu, tumwemerere atumurikire natwe tubera abandi urumuri (Mt 5,13-16). Duhere mu ngo zacu, mu baturanyi, ku kazi, mu muryangoremezo n’ahandi Nyagasani atwohereza. Twumve ko aho dutuye ari Nyagasani wahatwohereje kandi ko azi impamvu, ko hari icyo adutegerejeho. Ko hari umusaruro adutegerejeho. Twumve ko akazi dukora ari Nyagasani wakaduhaye kandi azi impamvu, ko ari ubutumwa yaduhaye. Ndetse twumve ko ari we mukoresha wacu nk’uko Pawulo intumwa abidushishikariza (Kol 3,24).

Mukomeze kugira Pasika nziza.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho