Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 2 cya Pasika, Umwaka A
Ku ya 28 Mata 2014
Amasomo tuzirikana turayasanga mu Intu 4,23-31 no muri Yoh 3,1-8
Bavandimwe igihe cya Pasika ni igihe cy’ubuhamya. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa dusoma kenshi muri liturujiya ya misa dusangamo ubuhamya bw’intumwa zavugaga zishize amanga, zivuga ibyo zizi zahagazeho ndetse kubera agaciro kabyo zikaba zanakwiyemeza kubipfira. Natwe abakristu baba abashinzwe by’umwihariko kwigisha ijambo ry’Imana, ndetse baba n’ababatijwe bose bakanahabwa ubutumwa bwo kubera Kristu abagabo mu bantu ku bw’isakramentu ry’Ugukomezwa, tugomba kwibaza uko duhamya mu buzima bwacu ukuri twamenye. Kuba umuhamya si ukuvuga gusa ni no kubaho mu buryo butavuguruza ibyo wiyemeje. Nkatwe twakurikiye Kristu ndetse muri batisimu tukamusezeranira ibintu bitatu by’ingenzi: Kwanga icyaha, kumukurikira no kumwamamaza. Ibi tugeze he tubyubahiriza? Igihe cya pasika ni icyo gukomeza gushimira Imana yaduhereye ubuzima mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu, ibyo bikanajyana no kwigiramo ijambo n’imibereho bibihamya dushize amanga.
1.Nyagasani araduhe kuvuga ijambo rikwiye mu gihe gikwiye
Nyuma y’aho Petero na Yohani bahingukirijwe imbere y’inama nkuru bakabuzwa kuzongera kuvuga izina rya Kristu no kuryamamaza ngo hato Kristu adakomeza kwamamara, basanze ikiruta ari ukumvira Imana yo ibasaba kuyamamaza hose ngo umukiro wayo ugere kuri bose.
Izi ngero z’izi ntumwa zavugaga ijambo ryuje ububasha rikangaranya n’abo batware uwariwe wese atari gupfa guhangara bitewe n’umwanya w’ubutegetsi, zagombye kutubera urugero twebwe aba Kristu bahamagariwe kugeza ku isi ijambo ry’umukiro. Mu by’ukuri, izi ntumwa zanze guceceka ukuri zizi neza. Imwe mu migani yacu ibitubwira itabiciye kure : Aho kuryamira ukuri waryamira ubugi bw’intorezo,Ukuri guca mu ziko ntigushye, aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye. Iyi migani turamutse tuyinjije mu ivanjili aho byose umuntu agomba kubikora abigiriye urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu, yatubera impamvu yo kwibaza ku buhamya bwacu. Kenshi kurengera ubuzima no guharanira utunyungu ariko tutaramba bituma duceceka, ntitubwize ukuri uwatannye, ndetse n’ukuri tuzi ntiturushye tugutangaza. Iyo bigenze bityo ya « mission » ya Nyagasani yo kubohora imbohe no guha ubwigenge abapfukiranwaga ntigerwaho kuko twe abo yatumye gukomeza ibyo yatangiye kandi akabidufashamo iyo tumwemereye, ntiba igikozwe.
Dusabe Nyagasani aduhe kuvuga ijambo rikwiye ryuje ubuzima kandi ritanga ubuzima. Iryo Jambo ni irivuga Yezu wazutse utifuza ko mu bo yameneye amaraso hagira n’umwe uzimira.
2.Kristu wazutse abana n’abe ngo hato badacogora
Kristu wazutse wa wundi wari warijeje abe ati : “Dore kandi ndi kumwe namwe kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28,20) yagaragaje ko ari kumwe na Petero na Yohani maze Roho We wa wundi utuma tuvuga igikwiye kandi tukakivugira ahakwiye, ababwiriza icyo bavuga. Ukuri kwabo ntikwamizwe n’ihinyu n’ubunangizi bw’abashakaga gucecekesha ijambo ry’ubuzima. Koko rero Ijambo ry’Imana ntiribohwa. Petero na Yohani bari barabanye na Yezu bakagira umwanya wo gushidikanya nkuko bishobora kuranga umuntu wese muri za ntege nke ze, bageze aho bigiramo ukuri gukomeye, gushinze imizi muri Kristu wazutse ku buryo kuvuga ibye byari byo byishimo byabo. Koko rero bavugaga ibyo babonye,biyumviye kandi badashobora guceceka. Ibigeragezo bahuraga nabyo byaba ibyo kutumvwa,byaba ibyo gufungwa,kwibazwaho byinshi birimo no kuba bavustwa ubuzima ntibyatumye bacogora. Ingabire y’ubudacogora irakenewe kuri besnhi mu bakristu kuko hari abatangira ibintu byiza bigaragaza ko bari kumwe n’Imana ariko bakarambirwa vuba bakarekera.
Ubuhamya bw’umukristu ntibugomba kuba amagambo yumvanye abandi gusa, ntibugomba kuba kandi ibihuha,ntibugomba no kuba ubuhamya bw’abandi dusubiramo kabone nubwo bwaba bwiza bute. Ikiganiro cyiza cya Yezu na Nikodemu kiragaragaza abantu babiri batekereza neza, bifuza kugera ku ntego nyayo yo gukira ku ruhande rumwe no gukiza ku rundi ruhande, yo kubaho ku ruhande rumwe no kubeshaho ku rundi. Ikindi kandi ni uko Yezu mu kubwira Nikodemu ko atemera ubuhamya asa n’umushinja kutumva no kwakira iby’Imana, yifuzaga kumukura mu bashidikanya n’ abanangizi bibeshya ko bazi byinshi nyamara ibya Nyagsani byarabihishe. Yezu yashatse kugira Nikodemu uwemera uhamye ushobora no kumva neza ibirenze iby’umwigisha n’injijuke batapfa kumva bitewe nuko batemera.
Duhereye ku magambo Yezu abwira Nikodemu agira ati: ‘‘ Tuvuga ibyo tuzi, tugahamya n’ibyo twabonye’’,twakwibaza natwe niba bwa buhamya bwacu bw’abakristu butagarukira ku byamenywe n’abandi maze mu kubivuga tukabyiyitirira. Twe mu buzima bwacu bwa gikristu tuvuga iki ?Tuzi iki ? Twabonye iki ? Mbese icyo twabonye turagihamya ? Aha ni ho mu isengesho ry’umukristu rituje ashobora kubonera igisubizo ibi bibazo ndetse agafata n’imyanzuro y’ubuzima bwa gikristu ihamye.
3.Nta muntu wabona ingoma y’Imana atavutse ubwa kabiri
Ibyo Yezu yabwiye Nikodemu arabibwira twe twese ababatijwe bifuza ingoma y’Imana, akabibwira kandi n’abandi bose batifitemo igitekerezo cyo kuba mu ngoma y’Imana hagamijwe kubaremamo iyo nyota umuntu yavugako ari ntagatifu.
Mu gihe nk’icyi cya pasika tugira amahirwe yo kuba twarakurikiye imihango y’abigishwa bifuza batisimu maze muri pasika urugendo rwabo rukabasohoza ku cyo bifuzaga. Nubwo ukwemera muri ibi bihe kugenda kugabanuka muri benshi bahoze bemera Imana, hariho n’abandi bayifitiye inyota bifuza kubona ingoma yayo no kuyituramo.
Amagambo Yezu abwira Nikodemu yagombye kudufasha kubaha dukomeje batisimu yacu kuko ariyo idufungurira irembo ritwinjiza muri kiliziya umuryango w’Imana ari nako twinjira mu mubano n’Imana yacu.
Bamwe bibagirwa igihe babatirijwe nyamara ugasanga iminsi barayeho inkera barya,banywa,bataramye yo badashobora kuyibagirwa. Hariho n’abandi bibagirwa amatariki bahuriyeho n’Imana mu buzima bwabo nyamara aho bahuriye n’ibyago bikomeye ho ntibahibagirwe. Ibyo biterwa n’uburemere bw’icyago umuntu yahuye nacyo,nyamara twagombye no kwiyumvisha uburemere bw’ibyiza dukesha Nyagasani mu masakramentu by’umwihariko batisimu.
Ni byiza ko kiliziya yacu ikomeza kunguka benshi twajya twiyambaza,twigana ngo ingoma y’Imana tuyibone kandi tuyiganzemo. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mibukiro meza y’Urumuri yadusigiye ni we utubwira ati: ‘‘Yezu abatirizwa muri Yorudani’’ tukibukako tugomba gukomera ku masezerano ya batisimu. Gukomera ku masezerano ya batisimu ni ko kubaho mu ngoma y’Imana,dukomeze tubiharanire.
Iyo tugerageza kuba indahemuka ku masezerano yacu ya batisimu tuba duhamyako nta kiruta gukurikira Imana, tunemezako ubwo buhamya bushingiye ku byo twumvise ,twabonye kandi twamenye.
Mu gusoza nakomeza kubifuriza kubana na Yezu Kristu wazutse kandi wifuzako twe abamumenye twarangwa no guhora tumuhamya. Ntiyifuza kujya tumuvuga uko n’abandi bamuvuze. Arashaka ko tumuhamya nk’abamwiboneye, abamwiyumviye mbese nk’ababana nawe mu rukundo rutatuma agira icyo adukinga. Mutagatifu Tomasi w’Akwini ,umuhanga wa kiliziya dukesha inyigisho nyinshi ngo yajyaga avuga ibya Yezu mu Karistiya ndetse uko abitangaza nk’ufite aho ageze mu kubyumva, nk’uwabihagazeho nawe agatwarwa akagira amarira y’ibyishimo. Ngo hari ubwo Yezu yajyaga amubonekera akamubwira ati: “Wakoze wamvuze neza uko ndi”.
Natwe twihatire guhamya Yezu ku buryo anyurwa akabidushimira, kandi koko ni we dukorera, n’iyo mu maso y’abantu byagaragara ko hari abandi tubigirira, ni Yezu ubatuyemo tuba dukorera.
Bikira Mariya Umubyeyi wacu akomeze kudusabira tube abahamya bizihiye Imana na kiliziya,nkuko kandi Mutagatifu Louis Grignion de Montfort duhimbaza none abitwibutsa agira ati: “Tout à Jésus par Marie” ntitugahweme kumunyuraho tugana Kristu no kumunyuzaho ibyacu byose tubishyira Kristu.
Padiri Fraterne NAHIMANA