Ese umuntu yakugororera ntumwirahire? Tubuzwa n’iki rero kuvuga izina rya Yezu?

Izina ritagatifu rya Yezu; inyigisho yo ku wa 03 Mutarama 2015

Izina rya Yezu ni ryo ryonyine ridukiza (Intu 4, 12).Turyogeze.

1.Yezu ni izina risumba ayandi yose nyamara rizwi na bake.

Byose nabyeguriwe na Data, kandi ntawe uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta nuzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.” (Lk 10,22).

Koko rero izina rya Yezu ni ibyishimo by’abo ryahishuriwe. Kuko iryo zina nyine ari ryo byishimo by’abamalayika batagatifu, ikuzo ry’intungane, umukiro w’ababyabyaha, ingabo ikingira abakene, ugukizwa kw’abarwayi, ugutsindwa kw’amashitani n’ukuzuka kw’abapfuye. Ariko se ni nde rwose ushobora gutinyuka kuvuga iryo Zina? Ni nde wahabwa iyo ngabire y’agatangaza yo kuvugisha akanwa ke iryo Zina rihindura abagome kabuhariwe maze bakaba abanyampuhwe bitangaje? Ni nde wahabwa amahirwe yo guhamagara iryo zina Data Uhoraho ahishurira abo yishakiye ngo baritangaze badatitira kandi buje urukundo? Ni nde rwose wahiriwe ngo avuge iryo zina Yezu rihoza abarira, rigakomeza abanyantege nke kandi rigahumuriza abatotezwa? Ni nde wahawe umugisha ngo atangaze iryo zina Yezu abanyabwenge n’abahanga batahawe kumenya? Nta wundi watinyuka gutobora ngo avuge ati” YEZU” usibye uwo Data Uhoraho yabigeneye. Kuvuga Izina rya Yezu turabihabwa. Tega amatwi Roho Mutagatifu maze aguhe kubwira isi izina riyimurikira.

Ngwino Roho Mutagatifu, ngwino ubisabwe na Bikira Mariya Umugeni wawe ukunda byimazeyo. Ngwino mu Izina rya Yezu. Ngwino urivuge rituvure. Ngwino uduhe kurivuga. Ngwino Roho wa Yezu.

2.Nabwirwa n’iki ko Data Uhoraho yampishuriye izina rya Yezu?

“Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumba ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu Ijuru, ku isi n’Ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari we Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.” (Fil 2,9-11).

Hari ibintu bibiri bikwereka ko wahuye na Yezu nyir’izina rikiza icyaha n’urupfu. Icya mbere ni ukumupfukamira. Ni ukuvuga: kumuramya nk’Imana yawe, wemera kuyoborwa n’ugushaka kwe kuje urukundo nyampuhwe. Ni ugucika burundu ku bwomanzi bwa muntu, maze ukemera kuyoborwa n’Itegeko rishya ry’Ingoma ya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Ni ukuva mu bucakara bw’icyaha, maze ukabaho mu bwizanzure, mu mwidegembyo no mu bwigenge bw’abana ba Data Uhoraho. Ni ugufata intwaro z’urukundo, amahoro n’ubutungane, maze ukanga burundu kuba igikoresho cy’Umwanzi Sekibi witwaza umubiri n’amarangamutima, maze akerekeza mu manga abo arangaza imbere.

Icya kabiri cyikwereka ko wahuye na Yezu, ni igihe ururimi rwawe rwatura maze rukemeza ko ari we Mutegetsi (Nyagasani) n’Umukiza (Intu 2, 36-37). Koko rero ntibyoroshye kumenya amavi y’umutima upfukamira Yezu. Nyamara dushobora kumva indimi zimwamamaza. Kubera iyo mpamvu rero kuvuga izina rya Yezu byerekana ingabire twahawe. Roho Mutagatifu abitubwira yeruye, ati “Bavandimwe, sincaka ko muba injiji mu byerekeye ingabire za Roho w’Imana. Ni yo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’ Imana, ngo agire ati ” Yezu arakaba ikivume”, nk’uko nta wavuga ngo “Yezu ni Nyagasani” atabibwirijwe na Roho Mutagatifu. (I Kor 12,1.3).

Koko rero, uhuye na Yezu akamunyura umutima, yihutira kumutangariza abandi. Ni ko byagendekeye intumwa ku munsi wa Pentekosti, ubwo zari zimaze kuzura ibinezaneza bya Yezu wazutse, maze zigatangaza, ziti “Nuko rero inzu yose ya Israheri nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza” (Intu 2,36-37).

Bityo ikikwereka ko ufite ibanga wabwiwe na Data Uhoraho ku bwa Roho Mutagatifu, ni uko wishimira kwamamaza izina ry’Umwana we Yezu kandi ukamubera inshuti itamumwaza no mu bihe bikomeye (Yh 15,13) nk’uko hari ababiduhayemo urugero rukwiye gukirikizwa.

3. Zimwe mu ngero z’ingenzi mu kwamamaza Yezu.

3.1. Pawulo Mutagatifu.

Pawulo Intumwa ni urugero rw’uguhura na Yezu nyako maze ubuzima bwose bugahinduka Inkuru Nziza isomwa na bose. Nk’uko tubizi, we yari mu idini rya kiyahudi. Yemeraga Imana ya Israheri. Nyamara ariko Zuba-rirashe wamanutse mu Ijuru aje gusura umuryango we no kuwukiza yari ataramenya ibimwerekeye koko. (Lk 1,78-79). Ni cyo cyatumye ahaguruka atoteza abayoboke ba Kristu ashaka kubatsemba. Nyamara umunsi warageze, maze Nyagasani Yezu amuhumura amaso y’ukwemera maze yibonera ubwe uburyo mbere yo guhura na Yezu yagendaga mu mwijima. Nuko ni bwo atangiye kwamamaza izina rya Nyagasani Yezu igihe n’imburagihe.

Koko rero binyura umutima gutega amatwi abamamaza Yezu kuko bamukunda, nka Pawulo Intumwa ugira, ati” Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba” (I Kor 2,2).

Ahandi Pawulo yungamo, ati” Ubungubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we ari wo Kiriziya. Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiriziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye Ijambo ry’Imana, mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatufujwe bayo. Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe we uzaduhesha ikuzo twizeye! Kristu uwo nyine ni we twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu. Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na we” (Kol 1,24-29). Pawulo intumwa kandi adutekerereza kenshi uko yahuye na Yezu maze agahinduka ahindutse. N’ubutumwa bwe bugatangira ubwo. “Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza. Nyamara umunsi uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye ku bw’ineza ye ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka” (Gal 1,13-16).

Koko rero ,Pawulo Intumwa azi neza ko Yezu Kristu wapfuye akazuka ari we butumwa agomba kwamamaza igihe n’imburagihe (I Kor 15, 1-8; II Tim 4,1-5; II Kor 4,5). Kandi azi neza ko ari kumwe na Yezu nta bubasha bubisha bushobora kuburizamo Umugambi wa Yezu mu buzima bwe, kuko azi Uwo yemeye udashobora kumukoza isoni (II Tim 1,6-14).

Ariko nyamara nubwo Pawulo yizeye ubuvunyi bwa Yezu, ibyo ntibibuza ko yiteguye kubabara byose kubera urukundo amukunda n’urwo yamuhaye gukunda abo amenyesha Inkuru Nziza (Intu 21,8-14, Fil 2, 17; I Tes 2,8).

Biragaragara rero ko Pawulo atwereka ko Yezu yamamazwa by’ukuri n’abemeye guhindurwa na we, maze bagaca ukubiri n’ibikorwa bigayitse by’umwijima, maze bakagendera mu rumuri Yezu Kristu (Yh 8,12; Ef 4, 17-5,21; Yh 13, 34-35). Koko rero, amaze guhura na Yezu, Pawulo yahindutse umuntu mushya muri Kristu, kandi ahabwa ubutumwa bushya (II Kor 5, 14-17). Urwo rugero rwe rukwiye gukurikizwa. Kuko hari abakristu bagerageza guhindura imibereho yabo bigana Yezu, ariko ugasanga imvugo yabo Yezu avugwa gake cyane ndetse akenshi ku buryo bubagwiririye. Mbese bagasa nabarisitaraho. Abo tubihorere, maze twebwe tumenye neza ko ubuzima bw’umukristu bwamamaza Yezu Kristu atari mu mibereho gusa, ahubwo no mu mvugo. Ese Muganga yakuvura ukareka kumuvuga ibigwi? Ese umuntu yakugororera ntumwirahire? Nyamara Yezu we ntiyatuvuye gusa ahubwo yaratuzuye aratuvugurura. Yezu ntiyatugabiye gusa, ahubwo yatubereye Igaburo ridutungira ubugingo bw’iteka. Ese twabuzwa n’iki kumuvuga?

3.2. Bamwe mu Bapapa.

Kubera gukunda Yezu, Papa Pawulo VI yahagurutse i Roma agenderera ibihugu byinshi. Ni we mupapa wa mbere watangiye ubutumwa nk’ubwo. Nuko ageze i Maniye muri Filipine, ku ya 29 Ugushyingo 1970, ahatanga inyigisho yise YEZU KRISTU, itazigera yibagirana. Nasomye inyigisho nyinshi, ntega amatwi izindi, ariko ntayanguye ku mutima nkayo. Mbega ngo aravuga Yezu kakahava! Bimwe mu byo twazirikana, yatangiye ababwira ko atari kwirwa ava i Roma, iyo ataba yemera n’umutima we wose Yezu Kristu, n’uko uwo Yezu ashobora gukiza abari bamuteze amatwi uwo munsi. Umuhire papa Pawulo VI, yakomeje avuga ibigwi bya Yezu, maze arangiza agira, ati”Yezu Kristu nimumwibuke. Turashaka ko izina rye ryirangira ku isi yose mu bihe byose”.

Naho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yasuye igihugu cya Chili (muri Amerika y’epfo) maze ahamagarira urubyiruko rwari rumukikije kurangamira Yezu Kristu. Hari ku italiki 2 Mata, 1987, guhera saa mbiri z’umugoroba (Iyi tariki twibuke ari nayo yatabarutseho muri 2005). Uwo Mutagatifu yarangije agira, ati “Ncuti zanjye, ibyo Papa yababwiye byose,mumenye ko iby’ingenzi ari ibingibi: Mushakashake Kristu. Murangamire Kristu, Mubeshweho na Kristu“.

Ngabo abatagatifu b’ingenzi twafataho urugero, none kugira ngo tube abahamya nyabo ba Yezu Kristu wapfuye akazuka, muri iyi isi ikeneye cyane urumuri rwe.

4. Umwanzuro : Ubu ni igihe cyo kuvugurura imivugire n’imigirire mu izina rya Yezu.

Mukristu, igihe kirageze, ngo umenye ubutumwa bwawe ubwo ari bwo: Yezu. Koko rero ntiwakomerejwe kubwira abantu iby’ Imana y’abasekuruza bawe. Ni ukugira ngo uvuge Yezu. None rero nka Pawulo Intumwa, nawe injira mu Isezerano Rishya nk’uko yaryinjiyemo, maze akabona agaciro gakomeye k’Amaraso ya Kristu yaducunguye. Injira muri Yezu Kristu, maze uyobowe na Roho Mutagatifu, umubere umuhamya mu bantu bose. Maze bose bamenye ko Imana Nzima kandi ihoraho ari Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Bityo buri wese amenye kuganira n’umwe mu Batatu nk’Imana ye yuje ububasha n’urukundo. Koko ubutumwa bwacu ni Yezu Kristu. Gusa iyo usuzumye neza usanga iryo zina ritirangira mu kanwa ka bose. Nyamara birakenewe. Kandi twese dutegetswe kumwamamaza. Ariko se ko tujya mu Misa tugahabwa Yezu, kuki dusohoka tukavuga ibindi bitari we? Ese ko akuzuye umutima ngo gasesekara ku mumwa, kuki twe tumara guhabwa Yezu ntitumuvuge?

Ni igihe cyo kwivugurura kugira ngo Yezu avugwe. Kuko hari abakristu benshi rwose bafite ishyaka n’umutima mwiza ; ariko izina rya Yezu wagira ngo hari icyo bapfa na ryo. Bo mu bujiji bwabo bumva ko uvuze Imana aba yabikoze neza. Ariko se rwose tuzumva ryari ko imana ari nyinshi ? Twibukiranye ko abanyamisiri, abagereki n’abaromani bari bazikizeho. Abo abayahudi bitaga abapagani na bo bari bafite izabo zifite amazina azwi. Kandi barazubahirizaga ku buryo bukomeye. Niyo mpamvu Imana ya Izaki na Yakobo, yabwiye Musa izina ryayo, kugira ngo bayitandukanye n’izo mana zindi twe twita ibigirwamana (Iyim 3,13-15). Aho Yezu rero aziye yaje ari urumuri rw’isi; atubwira Imana ko ari Data, Mwana na Roho Mutagatifu.

Umuntu rero wahuye na Yezu, azi neza uburyo avuga ibyerekeye Imana ihoraho. Ntahura n’umuntu ngo amubwire ngo Imana ikumpere umugisha. Maze ngo yumve anyuzwe n’iyo mvugo. Oya. Kuri we ibitarimo Yezu biba bimeze nk’ibibuze umutwe n’ikibuno cyangwa ibitagira epfo na ruguru. Kandi koko ntaho aba yibeshye kuko Yezu Kristu ari we Ntangiriro n’Iherezo (Hish. 1,17); ni we Nzira, Ukuri n’Ubigingo (Yh 14,6). Usibye n’ibyo, aba Yezu bo banemera ko bagomba gukora byose kandi bakavuga byose mu Izina rya Nyagasani Yezu (Kol 3,17). Niyo mpamvu uzi Uwo yemeye aterura akagira ati “Mu izina rya Yezu, Uhoraho akumpere umugisha”.

“Mu izina rya Yezu turabaramukije”.

“Mu izina rya Yezu tubifurije urugo ruhire”

“Mu izina rya Yezu tubiseguyeho”

” Mu izina rya Yezu mbabarira Dawe Mubyeyi Uhoraho kandi ugahorana impuhwe”

Mugendane na Yezu aho munyura hose”

“Yezu Kristu nabampere Umugisha”.

Koko rero Yezu aha abamumenye kumwisanzuraho we ubwe, bakamutwara ku rurimi rwabo aho bagiye hose. Kuko bazi neza ko igihe cyose izina rya Yezu rivuzwe, indwara zikira n’abapfuye bakazuka. Nyamara Yezu aha incuti ze n’ibyishimo byo kuganira na Se. Maze igihe bavuga “Dawe uri mu Ijuru”, urukundo rukabuzuramo. Bishimiye kuganira n’Uwabacunguje Ikinege cye ngo batanegekara. Abo Yezu yasukuje Amaraso ye Matagatifu, bishimira gusingiza Se badasusumira. Kandi bagasabana na Roho Mutagafu nk’aho yakabaye rwose umwuka bahumeka. Kuko Ubuzima atanga, buhora bubatembamo. Naho Urukundo abakomereza, rugahora rutatse imitima yabo.

Abavuga Yezu ntabereka Se gusa. Ahubwo abereka na Nyina Bikira Mariya, maze akababera Mama batagira icyo bahisha. Agahora abahetse bahatana na Muhemu. Maze bakamuhashya bihishe mu gishura cy’ Uwajajanze amajigo ya Mujinya.

Ni kuri iri tsindwa ry’Umujinya ndangirijeho mbibutsa ko aba Yezu Kristu bahora barangwa n’imvugo nziza n’indoro y’abajishe umujinya ku njishi y’Umusaraba. Yezu ni Mwiza. Nimube abeza ba Yezu. Mu kanwa kanyu havubuke gusa imvugo nziza. Kuko Ijambo ribi ari uburozi burohwa mu nyigisho zacu, mu masengesho yacu no mu byifuzo byacu. Ijambo ribi, naho ryaba rimwe, ni imungu iboza ubukungu twahunikiye Ijuru. Ijambo ribi, naho ryaba rimwe, ni umugera uvira ibikorwa twubaka, maze amaherezo byose bikazahirima (Mt 12,33-37). Tuvugurure imvugo tuvuga Yezu. Tuvugurure imvugo tuvuga neza gusa, maze Izina rya Yezu ridusendereze ineza ubuziraherezo. Uwo Yezu Kristu wapfuye akazuka, we Byishimo byacu ubuziraherezo, nahabwe ikuzo hamwe na Data na Roho Mutagatifu Imana Nzima yuje impuhwe iteka ryose.

Padri Jérémie HABYARIMANA

Madrid, 28 Ugushyingo 2014

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho