Tuvugurure umugenzo nyobokamana wo kwizera n’ishyaka ry’ubutumwa

Ku wa gatandatu w’Icyumweru cya mbere cya Adventi

Tariki ya 9 Ukuboza 2017

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe!

Dukomeje urugendo rwacu muri iki gihe cya Adventi mu kwitegura Umukiza uje adusanga. Amasomo matagatifu y’uyu munsi arabidufashamo.

  1. Hahirwa uwiringira Imana

Mu Isomo rya mbere, Umuhanuzi Izayi arahumuriza umuryango w’Imana utuye i Yeruzalemu. Arawuhumuriza awuhamagarira gukomeza kwiringira Uhoraho, we udatererana abayo. Igihe kizagera maze awurenganure kandi awuhunde ibyiza n’imigisha utegereje kuri Uhoraho Imana yawo.

Bavandimwe, hahirwa koko uwizera Imana, kuko ukwizera kudatamaza. Igihe kiragera Imana ikabona amarira y’uyiringira maze ikamuhoza; ikumva amaganya ye, ikamuhumuriza, ikamutabara kandi ikamukiza. Igihe kiragera maze Uhoraho agapfuka ibisebe by’umuryango we, kandi akomora ibikomere byawo. Uwiringira Imana abona urumuri n’inzira Imana ubwayo imwereka imubwira iti “Dore inzira, ba ari yo unyuramo” (Iz 30, 21). Uwiringira Imana, imitungo, amatungo n’imirima bye bizamurumbukira kugira ngo abone umugati umutungira ubuzima.

Bavandimwe, igihe cya Adventi ni igihe cyo kunagura umugenzo mwiza wo kwizera no kwiringira Imana. Amateka y’ugucungurwa kwacu yaherekejwe no kwizera kw’Umuryango w’Imana. Waremeye kandi wizera ko Uhoraho yuzuza amasezerano. Kandi koko yayujuje mu buryo budasubirwaho igihe atwohoherereje Umwana wayo Yezu Kristu. Koko rero ni muri We twaronse ihumure ryuzuye; ni muri We twabonye agakiza. Ni mu bikomere bye twomowe ibikomere twari twaratewe n’icyaha. Mu izuka rye twahanaguwe amarira n’agahinda twaterwaga n’inkeke y’urupfu. Ni muri Yezu Kristu twabonye inzira y’ukuri igana ubugingo bw’iteka. None se si We Nzira, Ukuri n’Ubugingo? Kandi ni We rumuri ruboneshereza abari mu mwijima w’ubujiji no kwibeshya. Uzakomeza kumwizera azima ingoma hamwe na We muri Yeruzalemu ihoraho yo mu ijuru.

  1. Impuhwe za Kristu niziduhihibikanye kugira ngo abantu bose baronke umukiro

Mu Ivanjili y’uyu munsi twumvise ukuntu Yezu yagiriye impuhwe imbaga y’abantu bamuganaga bashaka kumwumva no gukizwa indwara z’amoko yose. Yezu yababonaga barushye bameze nk’intama zitagira umushumba. Izo mpuhwe z’igisagirane zatumye abwira abigishwa be gusenga kugira ngo Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye, kuko imyaka yeze ari myinshi ariko abasaruzi bakaba ari bake. Izo mpuhwe kandi ni zo zanatumwe Yezu atora mu bigishwa be ba Cumi na babiri, akabita Intumwa, kugira ngo abatume kwamamaza hose Inkuru nziza y’umukiro.

Bavandimwe, no muri iki gihe, hari imbaga nyamwishi y’abantu basa nk’aho babuze epfo na ruguru, batagira icyerekezo cy’ubuzima. Hari benshi basonzeye kumva ijambo rituma basubiza agatima impembero; bakeneye kumva Inkuru nziza y’agakiza twazaniwe na Yezu Kristu. Ese impuhwe za Kristu ziraduhihibikanya?

Tumenye ko Yezu adukeneye kugira ngo Inkuru nziza igere kuri abo bose. Akeneye ko mbere na mbere umutima wacu ugurumana impuhwe nk’ize kugira ngo natwe dushishikazwe n’umukiro w’abavandimwe bacu maze dukurizeho gutura Imana isengesho risaba kohereza intumwa ku isi hose. Akeneye ko tuba bamwe muri izo ntumwa. Twemere tumubere ijwi ryamamaza hose Inkuru nziza y’ineza, ihumure, amahoro, urukundo n’ubuzima. Yezu Kristu akeneye amaboko yacu n’amaguru yacu kugira ngo twamamaze kandi twubake Ingoma ye hose no mu bihe byose. Icyo twahawe ku buntu natwe tugitange ku buntu.

Muri iki gihe cya Adventi, tuvugurure urukundo rw’iyogezabutumwa kugira ngo umukiro Nyagasani atuzaniye ugere hose no kuri bose.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Yateguwe na Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho