Inyigisho ku Masomo matagatifu yo ku wa kane – Icya 3 cy’Igisibo
Amasomo matagatifu: Yer 7,23-28; Z 94(95),1-2.6-7ab.7d-9a na Lk 11,14-23
Umuhanuzi Yeremiya aratwereka ko ikitugira abana b’Imana yemeye kutubera Imana; ikitubumbira mu muryango umwe w’Imana kandi kikaduha guhirwa atari ubutunzi n’ubundi bwenge cyangwa andi mahirwe. Ikiduha ibyo byiza byose ni ukumva ijwi cyangwa ijambo ry’Imana no gukora icyo ritubwira. Imana si Yo itubuza guhirwa no kubaho mu mahoro. Ikitubuza amahoro n’icyerekezo nyacyo ni uguhinyura Imana, kunangira umutima no kubaho duteye Imana umugongo nk’aho itabayeho! Muntu ni we wibuza amahirwe; ni we wigira igicibwa.
Mu mpuhwe zayo z’igisagirane, Imana ntiyatereranye muntu wari wigometse ngo ahere ku ngoyi y’icyaha n’urupfu yari yikururiye. Mu bihe byose Imana yagobotse abantu bayo n’ubwo bacumuye, ibatumaho abagaragu bayo n’abahanuzi ngo babatangarize impuhwe z’Imana, banabasabe kwisubiraho no kugarukira Imana. Byaranze abahinyuye Imana, ntibazuyaza no guhinyura abo itumye! Imana ni Nyirimpuhwe, itinda kurakara kandi igira urugwiro: ni cyo cyatumye igihe kigeze yohereza Umwana wayo w’ikinege, Yezu Kristu.
Yezu Kristu ni Umukiza. Ni we wenyine utwunga n’Imana Data, muri We tukaba abana b’Imana. Ni we Bubasha bw’Imana bukiza icyaha n’urupfu, bwirukana roho mbi igira mwene muntu ikiragi n’impumyi mu kutavuga no kutabona ko Imana iri muri twe.
Zaburi iradukangurira kwemera Imana no kunga ubumwe na Yo muri Kristu: “Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba, nko ku munsi w’i Masa, mu butayu, aho abasekuruza banyu banyinjaga, aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye“.
Twirinde guta igihe tunyuranya na Kristu; ibyo we yita kunyanyagiza. Twirinde kwitirira Sekibi ibyiza Imana Data idukorera; twirinde kwitirira Imana Data ibibi Sekibi adukorera iyo twamukinguriye nk’ibyago, icyaha, urupfu, ibiza, ubukene, ubushikamirwe,…Imana ni Nyirubutagatifu na Soko y’ubutungane, ibyiza byose ni yo biturukaho. Sekibi ni sekinyoma, kareganyi n’umwami w’umwijima, ibibi byose ni we biturukaho ariko uwunze ubumwe na Kristu arayitsinda. Duhange amaso Yezu Kristu, dukomeze urugamba rw’ubutagatifu maze nidupfana na Kristu, tuzazukane na We kandi dukuzwe muri We.
Padiri Théophile NIYONSENGA