Tuzi icyo tuzabazwaho ku munsi w’urubanza

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya mbere cy’Igisibo B

Amasomo matagatifu: Abalevi 19,1-2.11-18; Z 19(18), 8-10.15; Mt 25,31-46

Imana yaturemeye gusa na Yo. Sekibi isobanukiwe neza uyu mugambi mwiza wo gusa n’Imana (mu yandi magambo kuba nk’Imana), Imana yaremeye abantu bose. Igihe Sekibi ishutse ababyeyi bacu ba mbere, Adamu na Eva, yaberetse inzira iyobye yo kugera kuri iryo herezo ryiza twaremewe. Sekibi izi neza ko itaburizamo umugambi w’Imana ndetse ko itayivuguruza ku iherezo yaduteguriye. Icyo Sekibi ishoboye ni ukutuyobya mu nzira ikoresheje amayeri menshi ikadushukisha ko irimo kuturangira inzira nziza, ngufi kandi yoroshye yo kugera kuri kwa gusa n’Imana. Yo izi amayeri menshi: izi neza ko nituyobya inzira, tuzanaburiramo burundu rya herezo ryiza twaremewe ari ryo ryo gutura mu mutungane, mu Ijuru, nk’uko Data ariganjemo.

Mu isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi, Uhoraho yongeye kutwibutsa ko twaremewe kuba intungane no gutura mu butungane. Ibi byiza tuzabigeraho ari uko turebeye ku butungane bw’Imana ubwayo. Ntabwo gutungana, guhirwa no kunezerwa tuzabihabwa no kwiga, gutunga, kwishakamo ibisubizo, kwirwanirira no kugira imihigo myiza ihuye n’ibyo dushoboye. Guhirwa no kubaho mu mahoro ahoraho tuzabihabwa no kurebera kuri Yezu Kristu. Rebera kuri Yezu Kristu, ni we Mana nzima n’Umuntu rwose. We ntatanga gusa ibyiza, ntatanga gusa ubuzima ahubwo We ubwe ni Ubuzima, Ubugingo. We ntavuga ukuri gusa ahubwo ni We  Kuri nyako kutwereka Imana Data. Ntagarukira gusa mu kuturangira inzira y’ijuru, ahubwo we ubwe ni Inzira: uwamugezeho aba yageze mu Ijuru. Twitoze gukunda, kubabarira, no kwitanga nka We.

Yezu ni We Jambo rizima Imana yabwiye kandi yahaye abantu. Muri We twumva icyo Imana ivuga, ishaka, kandi ku bwe tuvugana n’Imana. Ni We tugomba gutura ibyacu byose n’uwo turi we wese kugira ngo tubone kugira ijambo imbere y’Imana. Nta n’umwe wavuga irizima, rimwe Imana ishima niba atavugiye muri Jambo wayo, niba atavuze ku bwe, muri We, yunze ubumwe na We. Iyo tuvuga rumwe na Kristu Jambo w’Imana, niho akajambo kacu (ugusaba kwacu, ugushaka kwacu, agasengesho kacu) kagera kuri Data. Bityo rero, kwanga Shitani, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza, ni byo byonyine bizaduha kubahiriza amategeko y’Imana, dukunda Imana uko bikwiye kandi tuyibanira mu bo yaremye mu ishusho yayo. Nimucyo tweremere Yezu, atwigishe gutsinda ibishuko by’iyi si. Kandi rero, kumwemera, kumwigana no kumubera umuhamya ni ryo banga ryo kuzicara hamwe na We iburyo bwa Se igihe byose bizaba byaciriwe urubanza. Twese tuzamunyura imbere, nta n’umwe ukwebye kuko ari we weguriwe imanza zose z’abantu.

Barahirwa abumva ijambo rye, rikababera ubuzima, urumuri n’icyerekezo. Aba ni bo bari mu rugendo koko rw’igisibo gitagatifu. Bibitseho (mu mvugo y’ubu) ibanga nako ikizamini bazabazwa ku munsi w’imperuka. Yezu yadukopeje: ntazakubaza inshuro bakubabariye, bagukunze, bakugemuriye, bagusuye, bagufashije…! Azakubaza uko wowe wababariye abandi, wabakunze, wabagemuriye, wabasuye, wabafashije, by’umwihariko uko wabafashije kumenya no kunogera Imana Data…! Umunsi uzatoranya abawe, Nyagasani Yezu uzace inkoni izamba, ariko kandi uduhe kworoshya twisubireho hakiri kare, twubake iherezo ryiza twunze ubumwe na We.

Mutagatifu Gabini, udusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho