Inyigisho yo ku ya 27 Ukuboza 2013: Mutagatifu YOHANI Intumwa
Muyiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º.1Yh 1, 1-4; 2º. Yh 20,2-8 cyangwa 21, 20-24
None twizihije Umunsi Mukuru wa YOHANI INTUMWA. Intumwa za YEZU KRISTU zagize uruhare rukomeye kugira ngo abantu bo mu bisekuru byose bazamenye Ukuri. Reka turebere hamwe uburyo zabigenje mu bikorwa no mu magambo.
Icya mbere twavuga ni uko Intumwa za YEZU KRISTU n’abigishwa ba mbere, bose bagaragaje ubutwari budashidikanywaho mu kwemera gukurikira umuntu isi yose yari yahagurukiye kurwanya uhereye ku bakomeye b’icyo gihe. Ni ishyano rwose: Imana yaje mu bayo maze banga kuyakira! Kuri Noheli mu misa yo ku manywa, twumvishe Ivanjili itangaza ako kabababaro k’Umwana w’Imana waje ku isi nyamara isi ikarenga ikamwanga! Gukurikira rero YEZU KRISTU muri ibyo bihe kwari ukwihararukwa. Intumwa ze yatoye ahereye mu Galileya, zagaragaje ubutwari budasanzwe. N’aho isi yari imaze kwidoga ngo itsinze umwanzi wayo, Intumwa ntizacitse intege, zakomeje ahubwo kwamamaza ko uwo abanangizi bishe ataheranywe n’urupfu. Benshi mu ntumwa na benshi mu bigishwa ba YEZU KRISTU barishwe: ntibigeze bahakana ukwemera bamufitiye, bemeye kumugwa inyuma. Uwa mbere muri bo, ni Mutagatifu Sitefano twahimbarije Umunsi Mukuru ejo: igihe bamuteraga amabuye yabonye ijuru rikingutse n’ikuzo rya Jambo i Buryo bw’Imana Data. Yapfanye akanyamuneza mu gihe abamuhimbiye ibirego bikururiye umuvumo. Nyuma ye rero, n’izindi ntumwa zakomeje gucirwa urwo gupfa ariko ntizigera zihakana Uwazikunze akemera kuzipfira. Intumwa YOHANI duhimbaza none yo ariko yabayeho kugeza igihe YEZU yagarukiye kuyijyana iwe. YEZU KRISTU ubwe yari yarabimuhanuriye imbere ya Petero igihe amubwiye ati: “Niba nshaka ko akomeza kubaho kugeza igihe nzazira, bigutwaye iki?” (Yh 20, 22). YEZU yashakaga kuvuga ko YOHANI we azabaho nta we umwishe kugeza igihe azahezaheza ubukambwe bwe. Ari abahowe YEZU KRISTU, ari n’abazize urw’ikirago bisanzwe, bose babaye indahemuka mu kwemera bashingiye ku mutsindo wa KRISTU bari bariboneye.
Icya kabiri, ni inyandiko badusigiye. YOHANI intumwa adusobanurira impamvu banditse: “Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko YEZU ari KRISTU, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye” (Yh 20, 31). Si YOHANI wenyine wanditse: Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU (Ivanjili) yatugejejweho n’abantu bane, babiri muri bo (Matayo na Yohani) babaye Intumwa za YEZU, babiri bandi (Mariko na Luka) baba abemeye YEZU babikesha inyigisho z’intumwa. Mu kwandika ibyo biboneye kuri YEZU KRISTU n’ibyo bashakashatse kumenya babaririza abantu benshi babanye na we, bakoze umurimo ukomeye, kandi koko umurikiwe na Roho Mutagatifu. Iyo batandika, nta n’akanunu ke kari kutugeraho, byose byari kwibagirana dore ko hari n’ibindi byinshi cyane byerekeye YEZU KRISTU bitigeze byandikwa nk’uko YOHANI abihamya: “YEZU yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo” (Yh 20, 30). Twishimire ingabire ikomeye abakurikiye YEZU bagiye bahabwa yo kwandika ibyo babonye n’ibyo bumvishe. Na nyuma y’intumwa n’abigishwa, benshi mu bakristu bahamye babayeho, abo twita Abatagatifu, bahimbajwe no kwandika. Inyandiko zabo ziraturyohera zikadukomeza. Byaba byiza umuntu wese wiyumvamo Roho Mutagatifu agiye agerageza kwandika ibitekerezo yifitemo bishingiye ku Ivanjili. Turanabikeneye cyane cyane muri iki gihe: abatagatifu bagiye bihatira gusenga maze bakabona ijambo rimurikira abavandimwe babo. N’iyi minsi turimo ikeneye abantu basenga, bakitegereza ibiriho n’ingorane muntu wa none afite kugira ngo bamugezeho ijambo rimuvana mu gihirahiro.
Intumwa n’abatagatifu batwigishije mu bikorwa no mu magambo. Babanje igikorwa cyo kwemera YEZU KRISTU no kumukurikira, bakurikizaho Ijambo rishishikariza abavandimwe babo bo mu bihe byose kugendera mu nzira y’ukuri. Mu Byanditswe Bitagatifu no mu Bitabo by’Abatagatifu, ni ho dusanga Ukuri Nyakuri. YOHANI Intumwa yatwemeje agira ati: “Uwo mwigishwa, ni we mugabo wemeza ibyo byose, kandi ni we wabyanditse; byongeye tuzi ko ibyo yemeza ari iby’ukuri” (Yh 21, 24). Abemera YEZU KRISTU kandi bakiyoroshya mu gufatanya n’abandi muri Kiliziya, ni abavandimwe babaho mu Kuri nyakuri no mu Bumwe bwitwa URUKUNDO ruzima: “…ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo YEZU KRISTU” (1 Yh 1, 3). Inzira Intumwa n’abatagatifu batweretse ni yo igeza ku byishimo nyakuri. Twese twifuza kwishima. Nta we ubaho yijimye ngo bimuhe amahoro. Twitegereze urugero rw’Intumwa za YEZU, dusome kandi tuzirikane inyandiko zabo kuko batwandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.
Nihasingizwe YEZU KRISTU waje mu nsi aje kudukiza. Nihubahwe Umubyeyi Bikira Mariya. YOHANI n’izindi Ntumwa n’abatagatifu bose, badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA