Tuzirikane Ijambo ry’Imana

INYIGISHO YO MURI ADIVENTI, KU WA 5 TARIKI YA 18/12/2020

AMASOMO TUZIRIKANA (n’ibitekerezo by’Ingenzi):

Yer 23,5-8: Uhoraho ni Nyirubuzima kandi ni we butabera bwacu.

Zab 72(71),1-2,12-13,18-19: Ubutabera buzasagamba n’amahoro asesure.

Mt 1,18-24: Imana turi kumwe. Imyanzuro ifashwe n’Intungane igira ibiyiranga.

Bavandimwe, ncuti z’Imana, harabura icyumweru kimwe gusa tugahimbaza Umunsi Mukuru wa Noheli.  Ijambo ry’Imana riraturarikira kuzirikana ku buntu bw’Imana bunyura mu nzira nyinshi, izizwi n’izitazwi na benshi. Kandi ubwo buntu bwigaragarije mu buryo bw’ibanze muri Jambo wigize Umuntu, abana natwe maze Imana ibana natwe muri Yezu Kristu nk’uko byari byarahanuwe.

Ni byo koko byari byarahanuwe n’abahanuzi benshi barimo na Yeremiya dukesha Isomo rya mbere, rya rindi ritwibutsa uburyo Uhoraho ari Nyirubuzima (Yer 23,7), kandi Ubutabera bwe bukaba butabamo akarengane cyangwa amanyanga ( nk’uko iryo jambo na ryo rimaze kumenyera gukoreshwa). Iyo twibukijwe ko Uhoraho ari Nyirubuzima kubera impamvu nyinshi , akaba afite ubutabera butibeshya, tuba dusabwa kumva ko ibibangamira Ubuzima n’ababangamira ubuzima baba batari mu murongo Uhoraho yatanze kandi ibyo tubona birimo urujijo n’akarengane tukaba dusabwa kubimutegeza mu isengesho no gutakamba ubutarambirwa ngo abihe umurongo ukwiye kuko abishoboye kandi akaba ari uwo kwiringirwa nk’umucamanza w’Intabera, ushobora byose kandi udashobora kotswa igitutu n’abanyabubasha mu gufata imyanzuro y’Urubanza. Ni ngombwa rero kumenya guhagarara mu ruhande Uhoraho ashaka kandi tukamwumvira kurusha abandi tukanamwisunga dufite Ukwizera kuko amasezerano ye ntajya apfuba, kandi ibye byose birangira neza. Ni byo koko mu gihe gikwiriye ubutabera buzasagamba kandi n’amahoro asesure nk’uko Zaburi yabihamije nyuma y’isomo rya mbere. Uretse no kuba ibitarimo amahoro, ukuri n’ubutabera Imana ibidutsindira mu gihe twayikomeyeho, n’Iminsi ubwayo ntibyorohera kuko burya ibibangamye bigatinda iminsi ubwayo ntijya ibigirira imbabazi.

Ubwihangane dusabwa mu gutegereza icyo Imana ikora mu minsi ikwiriye ni na bwo Yozefu, intungane yagize mu gihe yari yatunguwe no kubona umugeni we Mariya atwite mu buryo butari bwitezwe (Mt 1,18). Imyanzuro Yozefu yafashe iratangaje: Imbere y’Ikibazo kitari cyoroshye, yahisemo kubaha uwo yakekagaho amakosa yanga kumuteza urubwa. Yahisemo kumusezerera rwihishwa ngo amurinde amenyo y’abasetsi. Yahisemo kubizirikana mu isengesho yari asanzwe amenyereye kuko iyo bitaba ibyo ntaba yarasuwe n’umumalayika ngo amenye ko ari we koko. Yahisemo kumvira Malayika. Yahisemo kwakira Mariya. Yahisemo byinshi biboneye kandi byose byari birimo urukundo, ubushishozi, ukwemera n’ukumvira. Iyi migirire ine yo gukunda kugeza ku ndunduro, gushishoza, kwemera no kumvira ntishobora kubashwa n’umuntu wiyemera. Yozefu we yarabibashije kuko yari umuntu w’intungane kandi wicisha bugufi. Imana yizera bene abo ikabashoboza ibyo abikuza batabasha. Igipimo cy’ubutungane burya kinapimirwa mu myanzuro dufatira abandi.

Kuba Imana ari yo ifite mu kiganza cyayo ubuzima bwacu n’ubutabera butabera, biturinde guhangayikishwa n’ibihe bitugoye turimo kunyuramo bya Covid 19 n’ingaruka zayo  usanga hari aho zongererwa ubukana n’abatubaha Imana . Kuba Yozefu intungane hari uburyo yagiye afata imyanzuro irimo ubushishozi, ubutarambirwa n’urukundo, bidutoze natwe kubigenza gutyo kandi bibere by’Umwihariko urugero n’ishuri abayobozi b’ingo muri iki gihe, zaba ari ingo zisanzwe cyangwa se izidasanzwe. (Familles et communautés). Kuba Mariya yarabyaye ku buryo butangaje bidufashe kumva kurushaho ko nta kinanira Imana (Lk 1,37) bityo tuyizere kurushaho. Dusabirane kugira ngo muri iyi Minsi ya Noheli tuzabashe kubera abandi impamvu yo kumva ko Imana ibari hafi cyane cyane aho bashoboraga kwibona nk’abatereranywe.  

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA  M. ,

Paruwasi GIHARA-KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho