Inyigisho yo ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose: Ku ya 01 Ugushyingo 2015
Urashaka kuba umutagatifu?
Turongera guhimbaza umunsi mukuru w’abatagtifu bose. Iyo mbaga y’abamenye Kristu bagakurikiza Ijambo rye mu mibereho yabo hano kuri iyi si bityo Kiliziya ikabaduhaho urugero. Ni bakuru bacu bo mu ijuru.
-
Abatagatifu ni abo kwigana
Muri Kiliziya yo mu Rwanda dufite akamenyero keza ko kwisanisha n’abo batagatifu igihe cyo kubatizwa, tugafata amazina yabo. Ni umuco mwiza ujyanye neza n’umuco wacu wo kwita izina. Amenshi mu mazina y’ikinyarwanda aba akubiyemo icyo umubyeyi yifuriza umwana we. Iyo amwitiriye izina ry’umuntu w’intwari aba amwifuriza kuzamera nka we. Ni muri urwo rwego twakumva neza impamvu y’amazina y’abatagatifu duhitamo igihe cya batisimu. Hari uwakumva ko ari ubuvugizi tubashakaho mbere na mbere. Na byo ni byo baradusabira ariko icy’ibanze tuba dushima urugero rwabo tukumva twarwigana.
-
Ubutagatifu burashoboka.
Ubwinshi bwabo, “Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu bihugun byose no mu ndimi zose” ( Hish 7,9) , uko Mutagatifu Yohani abivuga ni ukutubwira ko ubutagatifu bushoboka. Babaye muri iyi si kimwe natwe, mu buzima bushobora kuba bwari bugoye kurusha ubwacu, ariko muri byose baratsinze karahava.
Ureste abari ku rutonde rwa Kiliziya burya abatagatifu ni benshi. Ni benshi babaho bahamya Kristu mu rukundo bakunda bagenzi babo. Ndahamya ko n’aho dutuye hari abo twavuga ko ari intangarugero mu mibereho yabo. Iyo ibintu byananiranye tukaba tubategerejeho ijambo ryiza. Iyo ikinyoma cyahawe intebe tukaba tubategerejeho ukuri. Ntabwo bisaba imyaka myinshi, amashuri cyangwa ubukungu. Bisaba kumva neza icyo Yezu adusaba. Barahari baharanira gushimisha Imana, bayikorera mu bantu nta zindi nyungu baharanira. Gusa kuba ari benshi ntitwibwire ko ari kwa nigireyo kuko Ibyahishuwe bitubwira ngo “ Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama.” (Hish 7,14).
-
Twaba abatagatifu dute?
Nta gushidikanya twese dufite icyifuzo cyiza cyo kuba abatagatifu. Turifuza kubaho mu mahoro no mu butungane muri iyi si bityo tukaba twakwizera ingororano nyinshi mu ijuru. Bitangirira hano kuri iyi si. N’ubwo inzira ifunganye ariko inyurwamo. Nibyo Yezu yatubwiye rero muri ziriya ngingo umunani z’interahirwe. Iyo uzisesenguye neza Yezu nta kindi adusaba uretse kuba abantu. Ushaka gupima ubutagatifu bwe nahere ku bumuntu bwe. Biragoye ko umuntu wakayutsemo ubumuntu mu mivugire , mu migenzereze no mu mibanire ye n’abandi yakwiyaga ubutagatifu. Ubutagatifu ntibaburirimba ahubwo babubamo.
Dushobora kwitwaza ko hari ibyo tudasobanukiwe . Ariko se ubumuntu ntitubuzi? Niduharanire kuba abantu bazima.Urifuza kuba umutagatifu? Ba umuntu muzima.
Bakristu bavandimwe duharanira ubutagatifu, mugire umunsi mwiza w’abatagatifu bose.
Padiri Charles HAKORIMANA
Universidad Eclesiástico San Damaso
Madrid/ España