Twabonye inyenyeri ye

Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Ku Cyumweru, 5/1/2020

1º. Iz 60, 1-6; Zab 72 (71), 1-2.7-13; . Ef 3, 2-3a.5-6; 3º. Mt 2, 1-12

1.Ibyabereye i Betelehemu

Ku munsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, tuzirikana bimwe mu byabaye mu gace Yezu yavukiyemo. Hari ku Ngoma y’umwami Herodi. Uyu herodi afite icyo ahuriyeho n’abandi bami bo mu bihe bya kera ku isi yose. Muri rusange, umwami yaricaga agakiza. Yari afite ububasha burenze urugero. Yakoraga icyo ashatse. Si iyo mu mahanga ya kure gusa. Tuzi ko no muri Afurika, abami bamennye amaraso atagira ingano. Bifataga nk’Imana igenga byose usibye ko ubugome bagiraga ntaho buhuriye n’ubwiza bw’Umuremyi n’Umugenga wa byose.

Yezu amaze kuvukira i Betelehemu rero, abanyabwenge baturutse i Burasirazuba bagera i Yeruzalemu babaririza aho Umukiza yari amaze iminsi avukiye. Mbega ubwoba kwa Herodi! Nyine nk’uko abami babaga bakomeye ku butegetsi bwabo bw’igitugu, ni na ko bagiraga ubwoba bw’uwo wese wakwadukana icyubahiro kirenze. Uwagaragazaga wese ko afite amatwara yo kwemerwa na rubanda, umwami yahitaga amwica ngo ejo atamuvana ku ngoma. Igihe Yezu avutse bikamamazwa hose ko ari we wari uje kuba Umwami w’amahanga yose, Herodi byamuguye nabi. Yatangiye guhindagana we n’ibyegera bye. Nyamara se ubwo bwami bw’Umwana w’Imana hari aho bwari buhuriye n’amajwe y’ubwami bw’ab’isi? Herodi kimwe n’abindi bikomerezwa bya kera mu mahanga, yari akiri mu bujiji. Ntiyiyumvishaga igisobanuro cy’amaza y’Umwana w’Imana mu bantu. Na n’ubu kandi henshi na henshi ntibarasobanukirwa ukuntu Umwami w’Amahoro ashobora guteza intamwe ishimishije abami n’abategetsi bo ku isi. Ntibamwemera bityo bagakomeza guteza ibyago isi kubera ubujiji karande bubarimo.

2.Tuje kumuramya

Abamenye ubwenge bo mu mahanga, abitwa abahanga b’abanyabwenge baturutse kure bashakisha aho Umwami w’abayahudi yari yavukiye. Nta kindi bifuzaga kitari ugupfukamira Umwami w’isi n’ijuru bakamuramya. Bamutuye n’andi maturo menshi y’agaciro gakomeye. Amazina y’abo banyabwenge yaramenyekanye: Gasipari, Balitazari na Melikiyoro. Inyenyeri yabamurikiye, barayikurikiye ariko bageze hafi yo kwa Herodi irabura. Aho twumvamo isomo rikomeye: inyenyeri ituganisha ku Mana irigaragaza ikayobora umuntu wese ushakisha inzira igana ijuru. Nyamara mu maso y’abagome iyo nyenyeri irabura. Ni yo mpamvu abagome bari muri iyi si mu icuraburindi nta kenge na gake k’ijuru. Abashakashaka ya Nyenyeri bafite inyota yo kuramya Umwana w’Imana bagomba kwitondera Herodi.

  1. Na Herodi ashaka kumuramya!

Dutangarira uburyarya bw’abihambiriye ku bwami bwabo. Herodi ni we tureberaho ubwo burimangatanyi. Nyuma yo gukangarana yibwira ko uwo Mwami wavutse aje kumuvuguruza, Herodi yigize umuntu mwiza mu maso y’abanyabwenge ba kure. Amaze kubaza neza impuguke mu Byanditswe aho Umwami yagombaga kuvukira, Herodi yatumije ba banyabwenge rwihishwa. Yabasiganuje igihe inyenyeri yabonekeye. Yahise abohereza i Betelehemu abamwenyurira kandi ababwira ati: “…nimumubona muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya”. Abami bo ku isi bazi kwigira beza mu maso y’abantu. Herodi ntiyashakaga kujya kuramya Yezu. Yari afite umugambi mubisha wo kwica Yezu akivuka. Nyamara abakoresha ubugome hari igihe batagera ku migambi mibisha yabo. Abanyabwenge babwiwe na Malayika ko batagomba gusubira kwa Herodi. Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.

  1. Nave mu bujiji

Icyo dusaba kuri uyu munsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, ni ubwenge n’ubuhanga. Turabisabira buri muntu wese uza kuri iyi si. Akeneye ubwenge n’ubuhanga kugira ngo atazava aho abura inyenyeri iyobora ubuzima bwe. Iyo inyenyeri ibuze, abahanga ntacyo bashobora gukora. Ntibakomeza urugendo rubageza ku Mwami mwiza w’amahoro ugenga ibiriho byose. Dusabire abami bose bo ku isi. Twumve muri iki gihe abategetsi bose. Tubasabire kwakira Urumumri rwa Yezu Kirisitu. Nibamwakire maze amahanga yabo abengerane nka Yeruzalemu yarasiweho n’Urumuri nyarumuri. Nibahumuke maze umwijima wamuruke.

  1. Umugambi w’Imana usohozwe

Ni ngombwa gusabira abiyemeje gukwiza urumuri rwa Yezu hirya no hino. Abepisikopi n’abasaseridoti, tubasabire gukomera ku bumenyi bahawe na Zuba Rirashe. Nk’uko isomo rya mbere ryabivuze, “…dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga”. Ibyo ntitubyemere. Dushishikarire kubwira bose aho Urumuri ruri. Abahawe ingabire y’ubwo butumwa nka Pawulo wabitubwiye mu Isomo rya kabiri, nibashishikare. Nibave mu bujiji n’uburangare. Nibagire ubutwari bwo gutangaza ukuri barwanye batyo uburyarya n’ubugome. Nidukora icyo Yezu ashaka nka Pawulo, uburyarya bwa Herodi buzashira, urumuri rutangaze ku isi yose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro adusabire. Abatagatifu, Epifaniya, Melikiyoro, Gasipari na Balitazari (n’ubwo bizihizwa ku wa 6 Mutarama), Telesifori, Apolinariya, Emiliyana, Eduwaridi, Dewogarasiyasi n’umuhire Karoli Hubeni (Carlos Houben), bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho