Twabonye Nyagasani

 Inyigisho yo ku wa 03 Nyakanga 2020 ku munsi wa Tomasi intumwa

Amasomo:  Ef 2, 19-22; Zab 117 (116), 1,2; Yh 20,24-29

“Twabonye Nyagasani”

Bakristu bavandimwe, guhamya Yezu wazutse ntibisaba ubuhanga budasanzwe, ntibisaba kuba utunze ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba ubushake n’umutima. Uyu munsi turifatanya na Kiliziya yose mu guhimbazanya ibyishimo mutagatifu Tomasi intumwa ya Yezu Kristu.

1.Guhamya Yezu wazutse

Amasomo matagatifu liturujiya y’ijambo ry’Imana yaduhitiyemo kuzirikana uyu munsi, ntabwo agamije kudutekerereza amateka y’iyi ntumwa Yezu yitoreye, ahubwo harimo inyigisho idufasha gukura mu kwemera, guhamya Yezu wazutse akiyereka abe, cyane cyane igihe abigishwa bari bafungiranye, bari mu icuraburindi ry’ubwoba kubera gutinya abayahudi, uko yabagendereye n’uko yabahaye impano idasanzwe ati: “ Nimugire amahoro ! ”

Ivanjili ya Mariko itubwira koTomasi ari umwe mu ntumwa 12 Yezu yatoye ngo babane na we hanyuma azabohereze mu butumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro (Mk 3,14). Tomasi rero yabanye na Yezu aramukunda cyane. Muribuka igihe Yezu agiye kujya i Yeruzalemu, intumwa zikamugira inama yo kutajyayo, nk’uko MutagatifuYohani intumwa abitubwira: « Mwigisha, vuba aha Abayahudi bari bagiye kugutera amabuye, none usubiyeyo? » (Yh 11,8). Ariko Yezu ntiyita ku byo bamubwira afata urugendo agana i Yeruzalemu. Tomasi abibonye abwira bagenzi be ati: « Nimuze tujyane na we dupfane na we ». (Yh 11,16).

2.Inshuti nyanshuti uyibonera mu byago

Bavandimwe, aya magambo aragaragaza ko Tomasi yari azi neza ingorane, amakuba, ububabare buganisha ku rupfu byari bitegereje Yezu. Nk’uko abanyarwanda babivuga ngo “inshuti nyanshuti uyibonera mu byago”. Tomasi arashishikariza izindi ntumwa kudatererana inshuti yabo Yezu. Azi neza ingorane byabatera ariko urukundo afitiye Yezu rwatuma yemera no gupfana na we. Ni yo mpamvu igihe Yezu abonekeye bagenzi be we adahari, yaraburanye, arashidikanya ahakana izuka rya Nyagasani Yezu n’igihe abandi bamutekererezaga uko yababonekeye. Nta warenganya Tomasi kubera iyi myitwarire yamuranze, kuko nta wundi muntu yari yarigeze kukona apfa akazuka akaza kwiyereka inshuti ze, uretse nyine Yezu Kristu Imana rwose n’umuntu rwose ari na we natwe dukesha umukiro.

3.Hirya y’ibigaragara dushake ukuri bishushanya

Koko rero mu ntumwa za Yezu Kristu buri imwe ifite umwihariko wayo, ugaragazwa ahanini n’uko zagiye zitwara mu mibereho yazo, iruhande rwa Yezu. Urugero, Yuda Iskariyoti yaramugambaniye, Petero aramwihakana, Yohani aramuherekeza ndetse apfira ku musaraba bakiri kumwe … Nta gushidikanya Tomasi we, kimwe na bagenzi be, yabonye Yezu abambye ku musaraba akurizamo kumubona mu ishusho ndakuka y’urukundo rwitangira abandi. Urupfu rwe yararubonye. Mbese nka ba bigishwa bajyaga i Emawusi, yacitse intege abonye Yezu apfira ku musaraba kandi ari we yari yarashyizemo amizero ye.

Ubuhamya Tomasi ahabwa n’abigishwa bagenzi be, ni ukuri kuko gushingiye ku byo biboneye n’amaso yabo: Yatuvugishije, aduha impano idasanzwe y’amahoro. Yezu yazutse, ni muzima, twamwiboneye n’amaso yacu, twamwiyumviye n’amatwi yacu ndetse twasangiye na we. Tomasi arabareba, akabona barimo baca umugani. Bakomeje kubimubwira abakurira inzira ku murima ati: “Ndashaka ibimenyetso”. Yezu yongeye kubonekera abigishwa be nk’umuzukambere mu bapfuye bose, noneho Tomasi yari kumwe na bagenzi be. Tomasi yemeye ko Yezu amukoresha urugendo rutagatifu, rumukura mu buhakanyi, gutsimbarara, no gushidikanya amushyitsa ku kwemera Kristu wazutse ati: “Nyagasani Mana yanjye!”   Wa mugani w’Abanyarwanda, ngo mu “kiryana havuyeho ikiryohera!” Nta washidikanya ko Tomasi yabaye mu ba mbere bamamaje bashize amanga kandi nyuma yo gukora urugendo rutari ruto ko Yezu Kristu ari Nyagasani. Ni intambwe nziza, ni urugendo ruhamye natwe dukwiye gukora mu kwemera dushize amanga ko Yezu Kristu ari Nyagasani kandi tutabanje gusaba ibimenyetso. Abubwo hirya y’ibyo tubonesha amaso, tuge dushaka ukuri bishushanya!

4.“Hahirwa abemera batabaje kwirebera”

Yezu aramusubiza ati “Hahirwa abemera batabaje kwirebera”. Abo ni twebwe tugendera ku buhamya bw’Intumwa n’abazisimbuye. Nta pfunwe bikwiriye kudutera kuba tutarabanye na Yezu w’i Nzazareti ngo tumwiyumvire n’amatwi yacu, twibonere n’amaso yacu ibitangaza yakoze. Turahirwa kuko tumwemera kandi uku kwemera ni ko kuduha kunga ubumwe n’Imana Data bityo tukagira ubugingo muri twe.

Bavandimwe, mu ndangakwemera ya Kiliziya Gatolika duhamya ko “twemera izuka ry’abapfuye n’ukubaho ko mu gihe kizaza”. Mu guhamya ibi rero ntabwo ari ukwirema mo akanyamuneza imbere y’icyago cy’urupfu akenshi kidukura umutima, ahubwo ni ko kuri kuzima twaronkewe na Yezu Kristu warutsindishije umusaraba we mutagatifu. Natwe twemera Yezu dushingiye ku bahamya bw’urupfu n’izuka rye muri Kiliziya ye.

Dusabirane kugira ngo ukwemera kwacu kurusheho gushinga imizi no kwera imbuto nziza kandi nyinshi. Dusabirane kugira ukwemera kumurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi gutunzwe n’amasakramentu duhabwa. Tomasi Mutagatifu, udusabire.

Padiri Prosper NIYONAGIRA

GITARAMA, KABGAYI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho