Twabwirwa n’iki Roho Mutagatifu turi gusaba

Inyigisho yo ku wa mbere, Icya 7 cya Pasika, A

Ku wa 25 Gicurasi 2020.

Bakristu, bavandimwe Kristu Yezu akuzwe !
Tuzirikane amasomo yo kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya 7 cya Pasika, umunsi wa 4 wo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu. Tugomba kwitoza kwakira izo ngabire za Roho Mutagatifu.
  • Ibyakozwe n’intumwa 19, 1-8
  • Zaburi 67 (68), 2-3, 4-5, 6-7ab
  • Yohani 16, 29-33
Bavandimwe,
Kuri uyu wa mbere kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya 7 cya Pasika, umunsi wa 4 dusaba ingabire za Roho Mutagatifu kandi ngo tuzakire, turasabwa kumva neza Amasomo matagatifu y’umunsi aturarikira kumenya Roho Mutagatifu twifuza kwakira no gutuza muri twe uwo ari we.

Uduhe kumenya ubwenge,
No kudukundisha iby’Imana,
Ube ari wowe utegeka, imitima y’abana bawe.
Ngwino we Roho Mutagatifu, ni wowe twifuza twese,
Uze ukomeze abakwifuza, uduhe inema zawe.
Bavandimwe, dukeneye gukeneye gukomeza kwambaza ngo twakire Roho Mutagatifu kandi tumumenye. Uwo Roho Mutagatifu aya masomo matagatifu  yo kuri uyu wa mbere atubwira ko ari nde ?
Igihe Pawulo ageze i Efezi, Apolo we yarageze i Korinti, Pawulo abaza aba bantu b’i Efezi niba igihe babatijwe barahawe Roho Mutagatifu, igihe bemeye.
Baramubwira, bati “habe ngo twigeze tumenya ko uwo Roho Mutagatifu abaho !”.
Twabwirwa n’iki ko Roho Mutagatifu ari muri twebwe, twabwirwa n’iki Roho Mutagatifu turi gusaba, twabwirwa n’iki ko Roho Mutagatifu yaje muri twe ? Igisubizo dusanga muri ayo masomo matagatifu ni na cyo kiri mu Ndangakwemera ya Kiliziya Gatolika: “Roho Mutagatifu ni Imana, ni We utanga ubuzima, aturuka ku Mana Data na Mwana. Arasengwa, agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana. Ni We wabwirije abahanuzi ibyo bavuze.”
Igihe cyose twifitemo urukundo rw’Imana, tuzi Imana, twifuza kumenya Imana, turarikiye Imana, dukunda Imana, ni ikimenyetso simusiga ko Roho Mutagatifu ari muri twe. Roho Mutagatifu ni Imana. Ese uzi Imana ? Ese ukunda Imana, ese wemera Imana, igihe mwemeye mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu ? Icyo ni ikimenyetso cya mbere.
Roho Mutagatifu atanga ubuzima. Niba twifitemo ubuzima ni ikimenyetso gikomeye cyane ko Roho Mutagatifu atuye muri twebwe. Aba bakristu ba Efezi bari baravutse, barongera bavuka bundi bushya ariko ntibazi ko Roho Mutagatifu ari muri bo. Ubuzima bwose, mu mpande zabwo zose, ari ubuzima bw’umubiri ari ubuzima bwa roho; bwose ni ingabire ya Roho Mutagatifu.
Ubuzima bw’umubiri ni ingabire ya Roho Mutagatifu kubera ko n’igihe Imana iremye muntu yamuremye mu izina ry’Ubutatu Butagatifu. Igihe imucunguye, yamucunguje Yezu Kristu mu mbaraga za Roho Mutagatifu. Igihe muntu yihindanyije, Imana yaramutagatifuje ibigirishije Roho Mutagatifu. Rohoho Mutagatifu ni we rero utanga ubuzima, ari ubuzima bwa roho n’ubw’umubiri. Ikimenyetso kigaragaza ko Roho Mutagatifu atuye mu muntu, ni ubuzima bwa roho ndetse n’ubuzima bw’umubiri. Roho Mutagatifu ni we utanga ubuzima.
Kugira ngo tumenye ko muri twebwe Roho Mutagatifu adutuyemo, ko ari muri twe, ko tumuzi  ni uko twigiramo Isengesho. Ko aduha imbaraga zo gusenga.
Arasengwa, arasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana. Niba dusenga mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Roho Mutagatifu atuye rero muri twe.
Imbaraga z’isengesho zigaragaza ko Roho Mutagatifu adutuyemo. Isengesho ridahuga, ritarambirwa, ridacika intege, ritiheba kandi isengesho ryakira. Gusenga na byo ni ikimenyetso cy’uko Roho Mutagatifu ari muri twe.
Ikindi kimenyetso cy’uko Roho Mutagatifu ari muri twe ni ibyo tuvuga. Ni We wabwirije abahanuzi ibyo bavuze. Bavandimwe, ibyo tuvuga bigaragaza ko Roho Mutagatifu ari muri twe. Hari igihe umuntu apfa kuvuga, akavuga ibyo atazi, akavuga ibyo atabonye, akavuga ibyo atahagazeho aka wa Mufarizayi avuga, ati ” twe tuvuga ibyo tuzi, tugahamya ibyo twabonye”. Ivanjili ya Yohani 3,17: tuvuga ibyo tuzi, tugahamya ibyo twabonye.
Ibyo uvuga bigaragaza ko Roho Mutagatifu agutuyemo ariko cyane cyane ibyo uhanura, ibyo uhanurira abandi, ibyo ubigisha. Kubwira abandi ibyo wemera kandi bishingiye ku kuri. Ku kuri kw’Imana. Ukuri gushingiye ku kwemera, ku nyigisho. Ukuri kwa Yezu Kristu. Ngibyo ibimenyetso bigaragaza yuko umuntu atuwemo na Roho Mutagatifu.
Ni ngombwa ko twongera kureba muri Batisimu yacu.
Igihe mubatijwe mwakiriye Roho Mutagatifu ? Igihe muramburiweho ibiganza mugasigwa amavuga ya Krisma mwakiriye Roho Mutagatifu ? Ubu ntihabuze uwasubiza nk’aba bantu ba Efezi, ati habe ngo twigeze tumenya ko uwo Roho Mutagatifu abaho !  Muri Batisimu uwo Roho Mutagatifu yaradutagatifuje atugira abasaseridoti, abahanuzi n’abami. 
Mu gukomezwa, Roho Mutagatifu yinjiye muri twebwe akomeza ubuzima bw’abana b’Imana muri twe igihe turamburiweho ibiganza ngo twakire ingabire za Roho Mutagatifu kandi tugasigwa amavuta ngo duhabwe ubutumwa. Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yakiriye Roho Mutagatifu.
Ariko niba natwe twumva neza, tubizi neza ko Roho Mutagatifu uwo atadutuyemo, nidukore ku buryo noneho aduturamo tutihenze. Ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu amaze gusobanurira abantu ba Efezi ndetse bamaze kubyumva, bahise babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu kandi Pawulo Mutagatifu abaramburiraho ibiganza maze Roho Mutagatifu abamanukiraho. Niba twiyumvamo neza ko Roho Mutagatifu atadutuyemo nitwongere tuzirikane kuri Batisimu twahawe, twongere tuzirikane ku biganza twaramburiweho n’amavuta ya Krisma twasizwe maze twemerere Roho Mutagatifu yinjire. Nuko dutangire kuvuga mu ndimi, duhanure.
Kuvuga mu ndimi nta kindi. Ururimi rukenewe ni urw’urukundo, rudasobanya kandi rudasebanya, rudusabanya aho kudutatanya. Ni urwo rurimi rw’urukundo, ni rwo rurimi rwa Roho Mutagatifu. 
Ngiyo rero ingabire ya Roho Mutagatifu dukomeza gusaba nk’uko na none tubizirikana mu ivanjiri y’uyu munsi aho Yezu Kristu akomeza kuganira n’Abigishwa be. 
Bavandimwe, ikindi kigaragaza ko tuzaba twakiriye Roho Mutagatifu ni uburyo tuganira na Yezu. Ese tujya tugira akanya ko kuganira na Yezu ? – Muri icyo gihe Yezu Kristu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, aganira n’abigishwa be. –  
Kuganira na Yezu, nk’umuntu wiyoroheje wicishije bugufi nk’umwana uganira n’umubyeyi. Kuganira na Yezu ni byo bizatuma twumva icyitwa ibimenyetso nd’ibigeranyo byose Yezu akoresha kugira ngo turusheho kumumenya kandi tumwamamaze. – Igihe baganiraga na We, bati ubu noneho tumenyeko uzi byose kandi ntukeneyeko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza. Ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana – 
Gusaba Roho Mutagatifu no kudusobanurira ibyo Imana yatubwiye. Igihe tuzaba twuzuye Roho Mutagatifu n’imbaraga ze ntabwo tuzatatana, nta n’ubwo tuzatana. Ngo umwe ukwe, undi ukwe.  Atekereze ukwe, akore ukwe nta bwuzuzanye, nta busabane mu bikorwa dukora.
Igihe tuzaba twuzuye Roho Mutagatifu ntabwo tuzasiga Yezu, ntabwo tuzatakiriza kandi ntabwo tuzirengagiza Imana mu buzima bwacu. Uwo ni Roho Mutagatifu ugomba kudufasha.
Igihe tuzaba dufite Roho Mutagatifu muri twe, tuzagira amahoro. Ibi mbibabwiye ngirango muhore munkesha amahoro. Roho mutagatifu uduha amahoro, utanga amahoro irindi zina rye ni Umuhoza. Umuntu wahojejwe aba yifitemo amahoro. Twegere Nyagasani Yezu Kristu tumutakambire aduhe uwo Roho Mutagatifu kugira ngo tugire amahoro.
Ibitubuza amahoro ni byinshi, ibiduhungabanya ni byinshi ariko uwakiriye Roho Mutagatifu yigiramo amahoro. Umuhoza.
Roho Mutagatifu naze:
“Ngwino uhoze abarira, indushyi n’abihebye 
Bashire agahinda, bashimire Imana.”
Roho Mutagatifu, Umuhoza, utanga amahoro.  Uhoza indushyi, uhoza abihebye, uhoza abashonje, uhoza imfungwa, uhoza abapfakazi, uhoza imfubyi, uhoza abarengana n’abarenganywa.
“Murengezi wacu, hari abashikamiwe, barengana rwose,
Ca ingoyi ibaziritse”
Roho Mutagatifu utanga amahoro ni Roho w’Umurengezi. Iyo ufite ukurenganura, iyo ufite ukurengera wigiramo amahoro. Iyo ufite uguhoza, wigiramo amahoro. 
Bavandimwe, muri iyi Noveni, muri aya masengesho y’iminsi 9 dusaba ingabire za Roho Mutagatifu tukaba twinjiye mu munsi wa 4, ndagira ngo twese dusabe Roho Mutagatifu Umuhoza, dusabe Roho Mutagatifu Umurengezi. Aduhoze, aturengere.
Uwo Roho Mutagatifu w’Umuhoza n’Umurengezi ni we Roho Mutagatifu w’Amahoro. 
Ni byo Yezu abwira abigishwa be, “Ibi mbibabwiye ngirango muhore munkesha amahoro. Hano munsi muzahagirira amakuba ariko nimuhumure isi narayitsinze.”
Bavandimwe mwese rero, mbifurije gukomeza kunogerwa n’isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu kandi mbifurije gukomeza kwakira Roho Mutagatifu mu buzima bwanyu, mukamenya ko ibimenyetso ari uburyo mukunda Imana, ibimenyetso bya Roho Mutagatifu uri muri mwe ari uburyo mwifitemo ubuzima, ari uburyo musenga, muvuga, ari uburyo mwifitemo amahoro. Ayo mahoro atangwa n’uburyo mwemeye guhozwa na Roho w’Umuhoza kandi n’uburyo mwemeye kurengerwa na Roho w’Umurengezi.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri  Théoneste NZAYISENGA.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho