Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 2 cya Adiventi,
Ku ya 13 Ukuboza 2012
Amasomo matagatifu: Iz 41, 13-20; Mt 11, 11-15
Inyigisho ya Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Seminari Nkuru ya Nyakibanda
1. Adiventi, igihe gikomeye cy’umwaka wa liturujiya
Bavandimwe, dukomeje guhimbaza igihe cy’Adiventi, igihe gikomeye cya liturujiya, umwaka C. Igihe cy’Adiventi kimara ibyumweru bine, kikatwibutsa gutegereza Umukiza, twishimye, twambaza, twihana kugira ngo avukire mu mitima yacu. Nk’uko tumaze iminsi tubizirikana, Icyumweru cya 1 cy’Adiventi cyaranzwe n’imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma, amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Mu cyumweru cya 2 n’icya gatatu, Ibyanditswe bitagatifu bigaruka cyane kuri Yohani Batista, integuza ya Yezu Kristu: « Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanwe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera » (Yh 1, 6). Ni na we Yezu ubwe atangira ubuhamya agira ati: « Mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batista». Ni we Eliya abahanuzi nka Malakiya (3,23) bahanuye ko agomba kugaruka ku isi ngo atunganye amaza y’Umukiza. Bityo, Yezu yigisha ko Eliya yagarutse, ariko akaza ari Yohani Batista.
Icyumweru cya gatatu cyo kizagira umwihariko wo kuba icyumweru cy’ibyishimo (gaudete dominica): kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza rwagati muri twe. Naho icyumweru cya 4, kizagaruka cyane ku ivuka rya Yezu, bikazagaragazwa n’Umumalayika usura Yozefu na Mariya: «Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati: ‘Yozefu mwana wa Dawudi witinya kuzana Umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu’ » (Mt 1,20).
2. Muri Adiventi dutegereza nde?
Bavandimwe, mu gihe cy’Adiventi dutegereza Yezu Kristu nk’Umucunguzi n’Umukiza kandi tukamutegereza nk’Umucamaza. Ariko Yezu nk’Umucunguzi n’Umukiza yaraje kandi ahora aza guha icyerekezo ubuzima bwacu. Koko rero Mesiya wari utegerejwe yaraje adutoza kumumenya, kumukunda no kuzabana na We igihe azagarukira nk’Umucamanza, aje gucira imanza abazima n’abapfuye. Ubwo ni bwo tuzima ingoma hamwe na We, tukamusingiza ubudahwema tudategwa, niba ariko twarabiharaniye. Ni na byo Yezu adushishikariza agira ati: «guhera igihe cya Yohani Batista kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana». Muri Adiventi rero twizihiza uko gutegereza kombi.
3. Twaharanira dute Ingoma y’Imana muri iki gihe cya Adiventi
Bavandimwe, mu buzima busanzwe tuzi uburyo twitegura umushyitsi, incuti cyangwa undi muntu ukomeye: turaharura,tugakubura, tugakoropa,…si imyiteguro y’inyuma gusa, haba n’imyiteguro y’umutima; uko mwakirana urugwiro, nkamusekera, nkamwishimira. Kuko ntabwo naba niteguye umushyitsi ngo asange nakambije impanga. Twe rero icyo dusabwa ni ugutegereza twishimye, tugategura imitima; imanga, udusozi n’utununga tw’ibyaha bigasizwa. Bityo rero gutegereza kwacu ntibivuga kuguma hamwe, ahubwo kudusaba kugira ibikorwa byiza, guhaguruka no gusanganira Yezu uje atugana.
Byongeye Yezu Kristu waje, uhora aza kandi uzagaruka adusaba kumusanganira. No mu muco wacu wa kinyarwanda ndetse n’uw’ahandi iyo utegereje umushyitsi wa kure, uritegura ariko kandi ukanamusanganira. Ibyo bikanatwereka ko ubukristu ari urugendo. Urugendo rugana ijuru, rusanganira Yezu Kristu. Tuzirikane ariko icyo urwo rugendo rudusaba: umwambaro, agakoni, ifunguro…Ibi byose ariko turabifite, Ijambo ry’Imana, Ukaristiya, ishapure n’imyitozo nyobokamana. Byose ni ngombwa ariko ikingenzi cyane n’ifunguro kuko rituma umuntu agira imbaraga. Ubwo turihabwa kenshi tugerekeho no kurihabwana isuku kugira ngo ritugirire akamaro. Kurya ifunguro riteguye neza ntibibuza kurwara bwaki cyangwa inzoka uwariryanye umwanda. Na none muri iki gihe cya Adiventi kwisukura no kubitoza abandi, tuzabigerekeho urukundo rwigomwa kandi rwitanga.
Ikindi kandi kwitegura no kwakira Yezu Kristu bidusaba guhuza ubukristu n’umurimo. Avuga iby’ihindukira rye Yezu yagize ati: « abagore babiri bazaba bari gusya umwe azagenda undi asigare, abagabo babiri baza bari hejuru y’inzu umwe azagenda undi asigare». Wowe se kugeza ubu urumva nta cyatuma usigara? Aha rero ni ho urubanza ruri. Uko n’aho Nyagasani azadusanga ni byo bizaduha kubana na We cyangwa tugacibwa.
Ikindi ngira ngo ndangirizeho bavandimwe ni uko gutegereza Nyagasani nk’Umucamanza bitagomba kudutera ubwoba. Urubanza rwe ntirubera. Kandi rero azaza aje guhemba no guhana, kuturenganura no kudukiranura na Kareganyi ( Notre accusateur). Koko rero, Kareganyi ahora aturega ku Mana. Uzashaka kubyumva neza azasome igitabo cya Yobu. Ukuntu Shitani yibonekeje ku Mana kugira ngo igambanire Yobu. Ni na ko natwe iyo ibonye umugambi mwiza dufite wo kwakira Yezu Kristu no kumubera abahamya biyibabaza maze ikadushora mu nzira y’ibigeragezo n’imitego y’urudaca ngo tubihirwe kandi tubihirize abandi.
4. Dusabirane
Muri iki gihe cya Adiventi dusabe Nyagasani aduhe kwitegurana ibyishimo iyobera ry’ukuvuka kwe nk’uko tubizirikana mu Nteruro ya 2 y’isengesho rikuru ry’Ukarisiya igira iti:« Ari We abahanuzi bose bahanuye bamurata, Umubyeyi Bikira Mariya akamwakirana urukundo rutagereranywa, Yohani Batista akamamaza ko yegereje kandi akamwerekana aho amariye kuza. Ni na We kandi uduhaye kwitegurana ibyishimo iyobera ry’ukuvuka kwe, kugira ngo azasange turi maso dushishikariye gusenga kandi duhimbajwe n’ibisingizo bimurata». Twisunge Bikira Mariya wumvise ijambo ry’Imana akarizirikana kandi agafata umugambi. Natwigishe kwitegura, gutegereza no gutwara Umukiza ngo tumubyarire isi.
Bikira Mariya utarasamanywe icyaha: udusabire