Twemere ko twakijijwe n’ingabire ya Nyagasani Yezu

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA,

10 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 15, 7-21

2º. Yh 15, 9-11

 

TWEMERA KO TWAKIJIJWE N’INGABIRE YA NYAGASANI YEZU (Intu 15, 11) 

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, umutwe wa 15, Luka Mutagatifu adutekerereza ikibazo cyavutse mu ikoraniro ry’abemeye KRISTU i Antiyokiya. Hadutse abakristu bari bihambiriye ku mico karande ya kiyahudi maze batera impagarara abanyamahanga bari baremeye KRISTU. Bababwiraga ko ari ngombwa rwose kwigenyesha no gukurikiza amategeko kugira ngo ube umukristu wuzuye! Byahagurukije Pawulo na Barinaba bajya kugisha inama Intumwa i Yeruzalemu. Iyo nteko y’intumwa i Yeruzalemu yakoranye ahagana mu mwaka wa 48 nyuma y’ivuka rya YEZU KRISTU. Akenshi bivugwa ko iyo yabaye Inama Nkuru (Konsili y’ i Yeruzalemu) ya mbere ya Kiliziya. Umukuru w’intumwa, Petero, yafashe ijambo asobanura ko dukizwa n’ingabire ya Nyagasani YEZU. Bityo, n’abigishwa bandi bavuye mu mahanga ya kure atagize aho ahuriye n’umuco wa kiyahudi, bakizwa n’ingabire ya Nyagasani. Amategeko yahawe Musa, yo yari yarakweduriwe mu mihango n’imiziririzo ya kiyahudi kugeza ku mategeko n’udutegeko 613. Inyigisho ya Petero kuri icyo kibazo, ishobora natwe kugira icyo itwigisha. Iyo nyigisho kandi biragaragara ko yavomwe mu rumuri rwa YEZU KRISTU ubwe ugira ati: “Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye” (Yh 15, 9).

Tumurikiwe n’amasomo ya none, dukwiye kugira ibyo tuzirikanaho byadufasha kurushaho kumva neza icyo YEZU adushakaho niba tugize ihirwe ryo kwifuza kuba abe. Gukurikira Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, bikwiye kudufasha kudakoronizwa n’imico ya kera. Iyo mico ya kera mvuga, ni ya yindi iheza umuntu mu bwoba. Ugasanga umuntu avuga ngo: “Niba ntakoze ibi, ndagowe; niba habaye iki n’iki, turapfuye; niba umuserebanya uhanutse ku nzu ukangwaho, niba inkotsa ivuze, niba inkuba ikubise…ngomba kujya kuraguza, bincikiyeho; niba meze gutya na gutya, sinzabona umugabo n’ibindi n’ibindi…”.

Mu Bayahudi, kugenywa wari umuco wihariye wabo. Cyakora bari bawusangiye n’amwe mu mahanga yo muri icyo gihe cya kera. Igenya ryari ikimenyetso cy’Isezerano nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Intangiriro: “Imana ibwira Abrahamu, iti: ‘…Dore rero iryo Sezerano nzagirana nawe n’urubyaro rwawe: umwana wanyu wese w’umuhungu, azagenywe. Muzikatisha agashishwa ku ruhu rw’umubirigabo wanyu, maze bizabe ikimenyetso cy’Isezerano ryanjye namwe…Bityo Isezerano ryanjye rigaragarira mu mubiri wanyu rizaba iry’iteka ryose’” (Intg 17, 9-14). Aha turumva neza ko Isezerano rya kera ryuzurizwaga mu mubiri. Isezerano Rishya ryo, ryuzurizwa muri YEZU KRISTU. Abamwakiriye, ntibakigengwa n’umubiri cyangwa ntibagaragaza ubuyoboke mu migenzo y’umubiri nk’iyo. Isezerano Rishya rishingiye ku rukundo rwa YEZU KRISTU. Imihango n’imiziririzo ijyana n’agace aka n’aka k’abantu. Ni yo mpamvu hari imico inyuranye. Imwe iracika, indi igahindukana n’ibihe. Ikidashobora guhinduka, icya ngombwa ku bantu bose, ni URUKUNDO RWA YEZU KRISTU. Ni ukubaha Amategeko cumi y’Imana tuzi. Kuguma mu Isezerano rya kera gusa, ni ukuvutswa ibyiza turonkera mu mutsindo wa YEZU KRISTU.

Ikosa Abayahudi baguyemo, ni uko bageze aho bakumva ko kugira go ube umwigishwa wa YEZU KRISTU ugomba byanze bikunze kubahiriza uwo muco kimwe n’indi mihango n’imiziririzo yari yarabaye urudubi kugeza aho isa n’aho ipfukirana n’itegeko-shingiro ry’URUKUNDO! YEZU KRISTU yaje kutumenyesha DATA Ushoborabyose, Umuremyi n’Umugenga wa byose. YEZU KRISTU yaduhishuriye atyo ijuru. Yatweretse ko kurijyamo bitagombera imihango n’imiziririzo bya kera. Ahubwo icy’ingenzi kandi cyihutirwa, ni ukumumenya, kumukunda no kwitoza kubaho nkawe kugeza ku rupfu. Yaduhishuriye ko ubuzima bwacu butarangirira mu ducogocogo twa hano ku isi. Inzira yo kumukunda, kuyoborwa n’urukundo rwe ruzira inabi, kumenyekanisha hose icyo Data Ushoborabyose ashaka, iyo ni yo nzira y’umukiro. Mu magambo avunaguye, iyo nzira ishingiye ku RUPFU N’IZUKA BYA KRISTU byagaragaje urukundo ruhebuje. 

Abantu bose bashobora kwakira iyo Nkuru Nziza batagombye gushikamirwa n’imigenzo n’imiziririzo ya karande. Ni yo mpamvu dukwiye kujya tumenya ko nta muco n’umwe ushobora gusumba Ivanjili y’Umukiro ya YEZU KRISTU. Ibyo bigomba kudufasha guca ukubiri n’imigenzereze yose idahuje n’Ivanjili. Kugira ngo umenye ko umugenzo uyu n’uyu unyuranyije n’Amategeko nyayo y’Imana YEZU KRISTU yashimangiye muri twe, ni uko icyo kintu gikorerwa mu bwihisho: ikintu cyose giteye isoni mu ruhame, kiba ari umugenzo utari ngombwa, utagize aho uhurira n’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU watubohoye atuvana mu mwijima w’ibyaha. Ikindi gishobora kugaragaza umuco w’ico, ni ukubaho mu bwoba nk’uko nabivuze mbere: ngo nutabikora uzapfa, ntuzabaho neza, nta mahoro uzagira…Abantu bagendera mu tuntu nk’utwo tw’uducogocogo tw’imico karande, basa n’abatarasobanukiwe n’Ivanjili yatubohoye. Ni bo Pawulo Intumwa aganishaho muri aya magambo: “Ni uko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato. Ibyo byose ni amarenga y’ibyagombaga kuzaza, ariko ukuri nyako ni KRISTU” (Kol 2, 16-17).

Muvandimwe, suzuma ubukristu bwawe. Ese YEZU KRISTU yarakubohoye koko? Ese wabohowe ingoyi y’amategeko n’udutegeko tw’Isezerano rya Kera? Ese winjiye mu Isezerano Rishya? Cyangwa hari ibintu byaguhejeje mu bucakara bishingiye ku mico karande y’abanyarwanda cyangwa y’igihugu utuyemo! Ibohore ku bikurarura byose. Ibohore ku bigutsikamiye byose maze ugendere mu rumuri rw’Ivanjili ya KRISTU igutoza gukunda nk’uko We yadukunze kugera ku ndunduro y’ububabare ku musaraba. Urwo rukundo rusukuye ni rwo rudukiza ubugizi bwa nabi bwose n’ibikorwa by’umwijima byose. Ni rwo ruturonkera ingabire ya Nyagasani YEZU idukiza.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Cyprien BIZIMANA