Twakirane, twakire impuhwe z’Imana kandi tuzamamaze hose

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, 2014

Ku ya 07 Mata 2014

AMASOMO MATAGATIFU: Dn 13,1-9.15-17.19.30.33-62; Zab22,1-2a, 2b-3,4,5,6; Yh 8,1-11

Bavandimwe, igihe cy’igisibo kirarimbanyije, dore ubu tugeze ku wa mbere w’icyumweru cya 5 cy’igisibo nyine. Ni byiza ko twatangira gusubiza amaso inyuma tukareba niba muri iki gisibo imigenzo myiza Ivanjili na Kiliziya badusaba (ari yo gusenga, gusiba, guha imfashanyo abakene) tubasha kuyishyira mu bikorwa. Hari kandi n’indi migambi myiza tuba twariyemeje ( yenda nko kurushaho kugira isuku hose, gutunganya neza imirimo dushinzwe,…), dukwiye kureba niba tuyisohoza neza, twasanga bitanoze tukongera gusubira ku isoko, tugasaba imbaraga za Roho w’Imana, tugakora iyo bwabaga. Naho ubundi dukomeje kwirangarira mu bisanzwe gusa, twakwivutsa imbuto nziza iki gisibo cyajyaga kutweramo, maze ukazasanga n’iminsi mikuru ikomeye y’ububabare, urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu bidusize amara masa. Murumva neza rero ko bidakwiye.

By’umwihariko, kuri uyu wa mbere Kiliziya yaturarikiye kuzirikana ko “Agati gateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga”. Ibi turabisanga cyane mu isomo rya mbere aho Suzana, umugore w’uburanga, wareranywe imico myiza kandi akubaha Imana, yanze gucumura k’ Uhoraho, agahakanira byimazeyo abasaza bokamwe n’irari bashatse kumusambanya. Nyagasani yamuhagazeho rwose ku buryo budashidikanywaho, aramutabara n’igihe bagiye kumurega ibinyoma ko bamufashe asambana. Mu gihe yasengaga agira ati: “Mana, Wowe umenya amabanga , ukamenya n’ibintu byose mbere y’uko bibaho, uzi uko bampimbahimbiye ibinyoma, none mfuye ndi umwere w’ibyo ubugome bwabo bwampimbahimbiye”, ni bwo Uhoraho yifashishije Daniyeli maze ukuri kujya ahabona, agobotora Suzana, ararenganurwa, arakira. Ni koko ukuri kuzatsinda. N’iyo kwapfukiranwa mu gihe runaka, ariko nta kabuza kuzatsinda kuko ndetse guca mu ziko ntigushye. None se ubundi Yezu ko yatangaje ko ari We Kuri kandi akaba yaranazutse agatsinda ikibi cyose na sekibi, ukuri kwabuzwa n’iki gutsinda? Burya icy’ingenzi nsanga ari ukwamaganira kure inzira za sekibi iyo ziva zikagera, ubundi umuntu akiringira Imana, n’aho yakwagirizwa ate, ntateze gutembagara. Ni na byo zaburi ishimangira iti: “Uhoraho ni we Mushumba wanjye ntacyo nzabura. N’aho nanyura mu manga yijimye, nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye, inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.”

Naho mu Ivanjili turasangamo undi mugore utandukanye na Suzana. Mu gihe Suzana we yari asanzwe azwiho ubutungane, uyu utazwi izina (bishushanya ko ari umunyabyaha uwo ari we wese) we, yafatiwe mu cyuho asambana. Mu gihe mbere Imana yari yohereje Daniyeli ngo arenganure Suzana w’intungane, ubu ngubu noneho yohereje Umwana wayo bwite w’intungane ngo arengere n’abanyabyaha kugira ngo ariko bave mu byaha barangamire ubutungane. Ari uriya mugore wafashwe asambana ari n’abamushinja bashaka kumwicisha bitwaje amategeko, bose ni abanyabyaha. Mu gusubiza abamwinjaga ngo “udafite icyaha namubanze ibuye”, Yezu ntapfobya ko uriya mugore ari umunyabyaha, ahubwo arashaka kubumvisha ko atari byiza kumaranira kujora abandi kandi natwe tutari ba Miseke igororotse. Ni koko Yezu ntiyaje gucira imanza abanyabyaha, Yezu yaje aje kwegera abanyabyaha twese, yatuzaniye ubutangane, yaje kutwereka ko umuntu asumbye kure icyaha ashobora kugwamo. Ni na yo mpamvu we asangira n’abanyabyaha. Ni na yo mpamvu yewe ataciriye urubanza uyu mugore wari wafashwe asambana. Yezu Nyirimpuhwe azi neza ko uburyo nyabwo bwo gukiza umuntu atari ukumukanga. Si ukumuha akato, si ukumuvuma nk’uko ab’isi bagenza, kuko isi yo ica imanza, isi iranga, yanga n’intungane nkanswe abanyabyaha. Isi itunga agatoki, isi irajora… Aha rwose Yezu arahagaragariza ko impuhwe z’Imana zihumuriza bose cyane cyane abanyabyaha. “Icyampa” ngo twese twakire izo mpuhwe z’Imana natwe duhinduke abantu b’ineza n’urukundo.

Ikindi kintu iyi vanjili itwigisha gikomeye ni kuriya kuntu Yezu amara kwamurura abayahudi kuri uriya mugore, agahindukira akamubwira ati: “Niba nta n’umwe waguciriye urubanza, nanjye ntarwo nguciriye, genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.” Yezu azi neza ko n’ ubwo nta watinyutse kumutera ibuye atari uko atari yacumuye. Ntashaka kumutiza umurindi mu mafuti ye dore ko n’icyaha cyandavuza, ahubwo aramagana icyaha amushishikariza kukizinukwa burundu. Yezu, bigaragare ko ababazwa n’akaga icyaha kidushoramo, ababazwa n’amafuti yacu, akamanuka akadusanga, akatwunamura, akatuzanzamura, akatubohora, akaturohora, akaturamira, akaturokora. Natwe rero dukwiye kunezezwa n’izo mpuhwe ze, tugafata umugambi mwiza wo kuguma mu rukundo rwe kuko tutari kumwe ntacyo twakwimarira. Hamwe n’umuririmbyi wa Zaburi tugire tuti: “Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza, igihe cyose nzaba nkiriho. Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho, abe ari ho nibera iminsi yose.”

Muri iki gihe cy’igisibo, nimucyo twange ibyaha, twirinde guca imanza, twakirane, twakire impuhwe z’Imana kandi tuzamamaze hose.

Bikira Mariya, Umubyeyi w’impuhwe adusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE,

SEMINARI NKURU YA RUTONGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho