Twakire Impuhwe z’Imana, tureke ingeso mbi

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 4 gisanzwe, Umwaka A, 2014

Ku ya 05 Gashyantare 2014 –  Umunsi wa Mutagatifu Agata, umumaritiri

Mwayiteguriwe na Diyakoni Thaddée NKURUNZIZA

AMASOMO: 2Sam24, 2.9-16a.17 ; Zab 31,1-2,5bc,6,7 ; Mk 6,1-6.

 

Bavandimwe nshuti z’Imana, Kristu Yezu akuzwe!

Amasomo matagatifu twateguriwe uyu munsi arakomeza kudushishikariza guca bugufi tugasaba imbabazi no kureka ingeso mbi yo kwikuza no kugira ishyari. Bavandimwe tumaze iminsi twumva amateka n’ubuhangange by’umwami Dawudi n’uburyo Imana yakomeje kumurinda no kumushyigikira mu butegetsi bwe. Uyu munsi twumvise ukuntu umwami Dawudi yatinyutse akabarura imbaga y’Imana kandi mu Isezerano tuzi neza ko Uhoraho ariwe wari ufite ububasha bwo kugenzura umuryango We.

Nyuma yo kubarura imbaga, Dawudi yumvise umutima udiha. Niko kubwira Uhoraho, ati “Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero Uhoraho ndakwinginze ngo wirengagizeicyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.” Bavandimwe uku kudiha k’umutima w’umwami Dawudi ni ingaruka z’icyaha. Ubusanzwe buri muntu muzima wese iyo yakoze nabi agira ikidodo ku mutima, akumva muri we urunturuntu mbese akumva atameze neza. Uku kumva atameze neza muri we rero iyo abyakiriye neza aba nk’uyu mwami Dawudi, akagera n’aho asaba imbabazi uwo yakoreye nabi ndetse akanazisaba Imana bikuzuzwa neza ajya mu ntebe ya Penetensiya. Dufatiye urugero rwiza kuri Dawudi nk’uru rwo gusaba imbabazi duhita tubona ukuntu Imana ari Inyampuhwe ikaba Inyambabazi kuko idashobora gutereranauje ayihungiyeho ngo Imurengere. Imana iradukunda kuko iyo twatannye ntabwo ireka duhera yo ahubwo ishobora no kuducyamura kugira ngo twumve uburemere bw’ibyo twakoze bitari byiza; niyo mpamvu tubona ibwira umwami Dawudi, ibinyujije ku muhanuzi Gadi, guhitamo igihano muri bitatu Uhoraho yari yamuhitishijemo. Umwami Dawudi amaze kureba, yahisemo kugwa mu biganza by’Uhoraho kuko ari umunyambabazi aho kugwa mu biganza by’abantu. Bavandimwe, Nyagasani Yezu Kristu ahora aduhamagara twe abarushye n’abaremerewe n’imitwaro ngo tumusange aturuhure. Imana igira imbabazi zitambutse kure iza muntu.

Ivanjili ntagatifu twateguriwe uyu munsi, iratubwira rwa rukundo rw’igisagirane rwa Yezu Kristu wagiye mu karere k’iwabo kugira ngo nabo babone urumuri rw’Inkuru Nziza. Yageze yo arigisha, nabo baratangara cyane, ariko aho kunyurwa n’inyigisho bahawe bo bamazwe n’ukwikuza, ubwibone, agasuzuguro n’ishyari, bibaza bati “Ko uriya tumuzi biriya avuga n’ibyo akora byose abikura/ abikomora he?” Baratangiye bigereranya na We (kwigereranya n’Imana) bakurikije uko bari bamuzi, nyamara mu by’ukuri bibeshyaga ku nkomoko y’ububasha Yezu yakoreshaga. Ikindi kandi ni uko bari bafite imyumvire mibi ku bijyanye n’ubutumwa yari afite muri iyi si. Bavandimwe iyo tugize natwe imyitwarire nk’iy’aba bantu, tukarangwa n’imizi y’ibyaha nk’iyi: ukwikuza (ubwibone, agasuzuguro) n’ishyari usanga ntacyo twageraho kuko iyi mizi y’ibyaha ubwayo ihita ituzitira ntitugire aho tugera mu bukristu bwacu. Mu byanditswe bitagatifu baragira bati “Ujya kurimbuka abanza kwirata! N’ugiye guhanuka abanzakwikuza! Kwicisha bugufi hamwe n’abanyabyago, biruta gusangira iminyago n’abirasi (Imig 16,18-19).” Byagaragaye kenshi mu mateka ya muntu ko ihirima ry’ibikomerezwa by’iyi si ribanzirizwa no kwikuza, kwigira nk’Imana, guhinyura ibya yo n’abayo no gukora cyangwa kubaho nk’aho Imana itabaho. Ubwirasi rero ni wa muzi wihisha muri nyirawo kuburyo adapfa kubimenya. Ubimenya akagarukira Imana, akiyambura uyu muzi w’urupfu, ni uworohera Roho Mutagatifu, akemera ko amuyobora mu bwiyoroshye, mu rukundo n’ukuri. Akenshi n’iyo witegereje iyo tugiye gucumura, ikibanza imbere ni ubwirasi/ agasuzuguro. Kugira ngo rero twikuremo uyu muzi tugomba kujya tureba tutihenze uburyo tubanye n’Imana mu buzima bwacu, tukareba uko tubanye na bagenzi bacu kugirango tugorore umubano wacu aho utari kugenda neza hakiri kare. Tugomba kandi kubabazwa n’icyaha twakoze, ntitwifuze guhora twimitse ikibi nk’aho twaremwe mu ishusho yacyo. Dusigeho! Twaremwe mu ishusho rya Nyirubutagatifu: Imana. Hanyuma tugaharanira kwiyakira no kwakirana mu buzima bwa buri munsi.

Ni byiza kandi no gutsinda uyu muzi w’ishyari muri twe, kugira ngo twagure wa mubano wacu n’Imana ndetse no mu bavandimwe bacu. Ishyari ni ka kababaro nterwa n’ibyishimo by’undi. Ishyari rihuza n’ubugome kandi byose ni bibi. Rijyana kandi n’urugomo maze iteka ryose ngahora nshaka kwerekana no kugaragaza akababaro kanjye. Ishyari kandi ni no kubabazwa n’icyo mugenzi wacu ari cyo nk’uko tubona aba bantu bavugaga Yezu bababajwe n’uko ari kubabwira ibintu by’akataraboneka kandi bo bazi ko bamuzi neza.

Muri iyi vanjili Yezu ntahera ku kunangira umutima no kutemera kw’aba bantu, ahubwo We anababwira uko abibona agira ati “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.” Ibi byatumye batabona kuri wamukiro na rwa rumuri rw’Inkuru Nziza yari abazaniye kuko bari banangiye umutima wabo. Nyamara Yezu We ntaho agera ngo agende ubusa. Yarenze kuri iyi myitwarire mibi y’abanyanazareti maze akiza abarwayi babo. “Yaremye abantu arabatonesha, bamwanga bose, akiza abamwanze. Abuzuza na Se ajya kubapfira. Nimusenge” (D40 mu Igitabo cy’Umukristu). Bavandimwe nimucyo natwe dusubize amaso inyuma, turebe neza tutihenze; kuko haba igihe twanga kumva ijambo ry’Imana kubera ko ryasomwe na naka cyangwa tukanga gukora ugushaka kw’Imana kubera gusuzugura abadutumweho. Uyu munsi Nyagasani Yezu Kristu yongeye kuza iwacu mu buzima bwacu kuduhamagarira guca bugufi, ngo dutsinde ubwirasi n’ishyari biturimo; ahubwo ngo dufatire urugero ruboneye ku mwami Dawudi maze dusabe tubikuye ku mutima imbabazi z’ibicumuro byacu byose.

Nk’uko umuririmbyi wa Zaburi abitubwira atuguyaguya “uyu munsi tumukundiretwumve ijwi Rye, nti tugundirize umutima wacu (Zab 94,7-8)” .

Abatagatifu Agata, Avati, Amandi, Gastoni na Nigo twizihije uyu munsi badusabire!

Ubuzima bwa Mutagatifu Agata, Umubikira wahowe Imana ahagana mu mwaka wa 238-252.

Mutagatifu Agata yavukiye mu gihugu cy’u Butaliyani. Yari umukobwa w’imico myiza cyane, wicisha bugufi kandi wubaha. Nubwo bwose ndetse iwabo bari bakize cyane, Agata ntiyigeze ararikira ubukire bw’iby’isi. Yabayeho mu bihe bikomereye Kiliziya; abakristu batotezwa cyane bikomeye ku ngoma ya Desi wari umwami w’abaromani. Ubuhakanyi bukaba bwari bwiganje cyane mu bategetsi bo hejuru. Icyo gihe rero Mburamatare w’umuromani Kintiyanusi ashaka gutesha Agata ubukristu ngo amugire umugore. Agerageza uko ashoboye ngo Agata ahakane ubukristu, undi aranga amubera ibamba. Agata ndetse amwerurira ko yasezeraniye Imana ubusugi.

Kintiyanusi rero ngo bimare kumushobera, niko gutegeka abasirikare be ngo bamumuzanire ku ngufu. Baramuzana rero, Kintiyanusi abwira Agata ati “Nta soni koko n’ubwo bwiza bwawe; ukihandagaza ngo uri umukristu kandi ubona neza ubukire buguteganirijwe!” Agata aramusubiza ati “Kuba umukristu ntuzi ko biruta kure umukiro n’ikuzo by’isi?” Yungamo ati “ Kristu wenyine ni We nzira y’agakiza ka muntu.” Kintiyanusi yumvise ayo magambo arushaho kurakara, ati “ Hitamo ko tukwica cyangwa se wemere uhakane ayo manjwe yawe y’ubukristu.” Agata ntiyagira icyo amusubiza, ahubwo aramuseka gusa. Nibwo ako kanya Kintiyanusi ategetse ko bamubabaza ku buryo bwose kugeza igihe apfiriye. Ngiyo imitabarukire y’iyo ntwari yagaragaje ukwemera kugeza ku ndunduro. Hari ku itariki ya 05 Gashyantare 252 ari nawo munsi tumwibukaho. Mu gihe cy’ibyago, abakristu bo mu Butaliyani bakunda kwiyambaza mutagatifu Agata.

Mutagatifu Agata udusabire!

Diyakoni Thaddée NKURUNZIZA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho