Twakire ugushaka kw’Imana nka Mariya nyina wa Yezu

INYIGISHO YO KU WA 5 W’ICYUMWERU CYA 3 CY’ADIVENTI, KU WA 20 UKUBOZA 2019

Amasomo: Iz 7,10-14; Sal 23; Lc1, 26-38

Bavandimwe, imyiteguro yo guhimbaza ivuka ry’umucunguzi wacu irarimbanyije, dore ko turi muri ya minsi umunani ibimburira ihimbazwa ry’iyobera rikomeye rya Jambo wigize umuntu.

Mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi, umwami Akazi yari afite abantu benshi bamurwanya bifuzaga kumukura ku ngoma. Nyamara yanasabwaga kwizera Uhoraho nk’uko umuhanuzi Izayi yabimushishikarizaga dore ko Imana yari yarasezeranyije Dawudi ko intebe y’ubwami itazatirimuka muri uwo muryango wa Yuda. Akazi ntiyasabye ikimenyetso, ariko kandi igikomeye gikwiye no kuzirikanwa ni uko Uhoraho ubwe yitangiye ikimenyetso kidakuka ko ari kumwe n’umuryango. Igihe umwari asamye inda, akabyara umuhungu waje kwitwa Hezekiya byabaye ikimenyetso cy’uko Imana irwanirira umuryango wayo dore ko uwo Hezekiya ari we wavanye igihugu mu midugararo cyarimo.

Kuri twe abakristu, ibyo byabaye inshamarenga y’icyimenyetso ndakuka, ndasibangana kigenda gihererekanywa uko ibinyejana bitashye: Umwari Mariya wari kuzasama inda akabyara umuhungu uzitwa Yezu, maze ku buryo busumbye ubwahozeho Imana ikabana n’abantu bayo itabitaruye, igaturana na bo mbese koko izina Emanueli rigasobanurwa mu kuri kwigaragaza neza kandi mu buryo bwa bugufi.

Muri iyi Adiventi igenda igana ku musozo, duhange amaso Mariya atwigishe kubaho mu gushaka kw’Imana, kabone n’ubwo twasabwa ibirenze imyumvire yacu. Icyo tubona kuri Mariya, ni ukumenya gutuza, kumenya gusobanuza no kwakira. Nka we, tukemera neza ko ubwo ari Imana yabigennye ityo bizashoboka kandi bigasozwa neza. Igihe Malayika Gabriyeli abwiye Mariya, ati: ‘‘Ndakuramutsa mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe’’(Lk,128), Mariya yarikanze. Byabaye ngombwa ko Malayika amusobanurira iby’iyo ndamutso maze noneho amubwira ibiremereye kurushaho: Gusama inda ku bwa Roho Mutagatifu, kuzaba nyina wa Yezu (izina risobanura ko Imana ari yo ikiza), kubyara umwami uzategeka ubuziraherezo.

Mariya yari umutoni w’Imana, yari uhorana n’Imana nk’uko Malayika Gabriyeri abigarukaho mu ndamutso ye. Imyitwarire ye, ikwiye kuba urugero ndasimburwa kuri twe abayoboke ba Kristu: Ukwikanga kwe kujyanye n’igitinyiro yari afitiye Imana, ugusobanuza kwe kwakozwe mu bwiyoroshye bwinshi, mu gusubiza kwe yagaragaje umutima wuje ukwemera n’ukwizera ko byose bizakunda ubwo ari ibya Nyagasani.

Ese muri byinshi duhuriramo na Nyagasani, iriya myitwarire ya Mariya ijya ituranga? Tudatinze ku bahabwa batisimu ari bato tukivugira ababyeyi babo babasabira ubwo buzima bushya bw’abana b’Imana, aho twumva hari igihindutse bitewe n’urugendo rushya umwana wacu agiye gukurana n’Imana bitewe n’igitinyiro tuyifitiye? Uwabatijwe yaba muto cyangwa mukuru, akwiye guhora yibaza niba yumva neza uburemere bwo kuba umwana w’Imana, usangiye na Kristu ubusaseridoti, ubwami n’ubuhanuzi. Uwabizirikana neza kandi kenshi byamutera kudagadwa no gusobanuza byinshi yegera Imana mu isengesho ari na ko afata ingamba zo kubaho bihuje n’ubutorwe bwe.

Mu gukomezwa iyo duhabwa ingabire za Roho Mutagatifu, ese aho twumva twikanze bitewe n’igitinyiro dufitiye Nyagasani udusaba kumubera abahamya?

Iyo twakira Ukaristiya ntagatifu, rya Sakramentu Yezu Kristu atwihamo akemera kuba muri twe natwe tukaba muri we, ese bituma twikanga?

Iyo duhabwa ubutumwa bunyuranye muri Kiliziya y’Imana, mu maso ya bamwe tukaba tuzamutse mu ntera zizatubera isoko y’ icyubahiro ariko nyamara ari ukumva ibintu amacuri, tubitwara dute?

Mariya ni umwigisha wacu mu kwakira neza ibintu biremereye duhawe n’Imana. Nyuma yo kwikanga, gusobanuza, kwakira ibisobanuro, mu kwemera n’ukwizera yaravuze, ati: ‘‘Dore ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho uko ubivuze’’(Lk,1,38).

Turitegura guhimbaza Noheli, si iya mbere tuzaba duhimbaje, yewe no kuri benshi si iya nyuma. Turamenye ntitukamenyere guhimbaza iyobera rikomeye ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo, yewe ntitukanamenyere iby’Imana ngo bifatwe nk’ibisanzwe. Ibya Nyagasani bihora ari bishya, ndetse iyo bizirikanywe kandi bikakirwa n’umutima wuje ukwemera, byatera muntu kugira ubwoba kuko Imana iturenze.

Mu kwitegura guhimbaza Noheli, twongere kwibaza ku butungane bw’Imana no ku buhemu bwa muntu. Mariya watinyaga Imana kandi yicisha bugufi imbere yayo, ntiyahise yiyumvisha ukuntu yaba Nyina w’umucunguzi. Ndetse ni nk’aho yanagize, ati: ‘‘Ndinde wo kuba Nyina w’umucunguzi nkakira ubutumwa buremereye butyo’’? Iyo myumvire ya Mariya ishingiye ku butungane n’ubwiyoroshye ikwiye kutureshya. Bamwe duhabwa Ukaristiya twumva tubikwiye rwose, isakramentu rya Penetensiya bamwe barivuyeho atari uko bahindutse intungane ahubwo ariko ubwiyoroshye bw’abanyabyaha bashaka kugarukira Imana bugenda buyoyoka. Mu gihe cy’Adiventi ntidukwiye gucikwa n’ayo mahirwe Nyagasani aduha ngo tumugarukire akoresheje Kiliziya ye. Ntibikwiye kubwira Yezu ngo naze twaramwiteguye kandi icyaha cyaratubase.

Bikiramariya Umubyeyi wacu, ingenzi mu gushaka kw’Imana, adutoze kumva icyo Imana itubwira no kugikora tuzi ko bizagenda neza kuko nta kiyinanira. Adutoze kwakira neza uko biri Umwana we Yezu Kristu utuzaniye umukiro.

Padiri Fraterne Nahimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho