Inyigisho mu Misa y’Umunsi Mukuru wa Noheli 2014, ku manywa.
Ruhengeri, 25 Ukuboza 2014
Amasomo: Iz 52,7-10; Heb 1,1-6; Yh 1,1-18
Bavandimwe,
Amasomo y’uyu munsi, aradufasha kumva ishingiro ry’ibyishimo bya Noheli: kwakira intumwa izanye inkuru nziza y’amahoro, Jambo w’Imana wigize umuntu akabana natwe. Ni byo duhamya mu Ndangakwemera yacu iyo tugira tuti : “Icyatumye amanuka mu ijuru, ni twebwe abantu no kugirango dukire.Yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya” (Credo). Iyi ngingo y’ukwemera duhuriyeho irasobanura neza ibyiza duhimbaza mu byishimo.
Twunge amajwi yacu hamwe n’ay’abamalayika turirimba tuti: “Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro” (Lk 2,14), dukuze Imana nka ba bashumba bamaze kubona umwana Yezu (Reba Lk 2,20).
Umugambi w’Imana wo gukiza abantu ntukuka
Mu iyobera ry’ukwigiramuntu kwa Jambo, Imana yujuje isezerano ryayo. Uhoraho ati : « Sinzigera ntererana Siyoni. Sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu, kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri » (Iz 62,1).
Imana ntiyivuguruza na rimwe kandi nticogora mu rukundo rwayo. Kuva kera na kare Imana yigombye umuryango wayo, irawukundwakaza. Yawurokoye ubucakara bwo mu Misiri, iwambutsa inyaja y’umutuku, iwurwanaho mu butayu imyaka mirongo ine maze iwuha igihugu cya Kanahani ho umurage, iwuha abawuyobora n’abawucyamura igihe ushaka kuyoba (Reba Intu 13,16-25). Byabaye agahebuzo ubwo “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari nayo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo”(Heb 1,1-2). Muri Yezu Kristu, Umwana w’Imana yigize umuntu, « Ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje » (Tito 2,11).
Kugirango bishoboke Imana yashatse kunyura ku bantu, n’ubu Imana inyura ku bantu. Abo ni abemeye gukora ugushaka kwayo, abo Imana ikunda bakayikundira. Uw’imena dutaramiye none ni Bikira Mariya wumvise ugushaka kw’Imana igisubizo cye kikaba ngo : « Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze » (Lk 1,38). Uwa kabiri dutangarira kandi dushima ni Yozefu Mutagatifu. Izo ndatwa nizitubere urugero mu kumvira ugushaka kw’Imana, bityo umugambi wayo udakuka wo kudukiza wuzure. Bikira Mariya na Yozefu nibatubere urugero rwo kwakira dupfukamye Yezu amizero y’isi.
Twakire Umwami w’amahoro
Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Intangiriro, iyo muntu ateye Imana umugongo abura amahoro, akayabuza bagenzi be ndetse agahindanya n’isura y’ibyo Imana yahanganye ubwiza (Intg 3,1s). Yezu, Umwana w’Imana yigize umuntu yaje gusubiza ibintu mu gitereko. Nk’uko Umuhanuzi Izayi abivuga Umwana watuvukiye yitwa Umwami w’amahoro. Ingoma ye izahoraho iteka (Reba Iz 9, 1s).
Uwo Mwami w’amahoro arakomanga. Ngaho nitumufungurire amarembo y’imitima yacu. Kumurangamira no kumutega amatwi bizatuma twumva dutekanye mu gituza cye. Nkuko Papa Fransisko abitwibutsa: “Ibyishimo by’Inkuru Nziza byuzura imitima n’ubuzima bw’abahuye na Kristu. Abemeye gukizwa na we bigobotora ingoyi z’icyaha, bagashira agahinda, bagakira ubwambure bw’umutima n’ubwigunge” (Evangelii Gaudium, n.1).
Ibanga ry’ibyishimo bidacubangana n’amahoro arambye ni ukwimika iwacu Yezu, “Imana turi kumwe”, mu buzima bwacu bwose, mu miryango yacu, muri gahunda zacu z’ubuzima, … Ntihakagire aho tumuheza na hamwe. Nimureke tumwereke intambara turwana buri munsi, tumutumire no mu byishimo byacu.
Kwibanira na Kristu, Imana yaje kubana natwe, ni ryo banga ry’amahoro. Ababyumvise barahirwa. Hano imbere yacu hari imiryango y’abakristu yabyumvise. Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, turishimira aba babyeyi banyuzwe n’ubuzima bwa gikristu none bakaba bifuje kubusangiza abana b’impinja 36 Imana yabahaye, babazana ku iriba rya batisimu. Babyeyi, Kiliziya irabashima. Nk’uko mutategereje ko umwana w’uruhinja rubanza kumenya kuvuga asaba ibere kugirango mumwonse, ntimwategereje ko umwana yumva kandi anasobanukirwa na batisimu icyo ari cyo kugirango abatizwe. Mwahisemo kubasangiza ibyabaguye neza, nibamara gukura, baciye akenge niho bazabashimira ibyiza mwabahitiyemo. Hagati aho mukomere ku nshingano za kibyeyi zo kubarera gikristu mubaha n’urugero rwiza.
Turahimbaza iyi Noheli mu mwaka wa Yubile ya Diyosezi yacu tuzasoza tariki 10/10/2015. Mwibuke ko intego twihaye ikubiye muri aya magambo ya Pawulo Mutagatifu: “Mushore imizi muri Kristu, kandi abe ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudatuza” (Kol 2,7). Bakristu, mukomere kuri Kristu, we soko idakama y’ubuzima bwuzuye n’urutare twegamiye. Iyo turi kumwe, ntacyaduhungabanya. Noheli duhimbaza mu mwaka wa yubile niduhe akanya ko kumva uko duhagaze mu bukristu bwacu.
Abakristu, twemera ko Imana yigize umuntu kubera twe, no kugirango dukire, tureke atuyobore mu nzira igana amahoro. Abakristu nitube umusemburo w’ubuvandimwe nyakuri n’amahoro arambye. “Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana” (Mt 5,9).
Noheli nibe kuri buri wese igihe cyo kwakira Yezu Rumuri rwirukana umwijima w’icyaha n’urupfu. Abashegeshwe n’agahinda nibahozwe no guhura n’Imana itigera itererana abayo, abihebye basubirane ukwizera bakesha Yezu Kristu dutakambira akadutabarana ingoga.
Yezu Umwana w’Imana wigize umuntu, Mwami w’amahoro, ngwino uture iwacu uhorane na twe.
Mubyeyi Bikira Mariya, dufashe kwakira mu kwemera no mu kwicisha bugufi Imana yaje ngo ibane natwe.
Noheli Nziza kuri mwebwe mwese n’abanyu bose. Imana ibahundagazeho imigisha yayo.
Amen.
+Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI