Twamamaza dute amabanga y’Imana?

Ku cya 5 Gisanzwe A, 5/2/2017

Amasomo: Iz 58, 7-10; Zab 111, 4-9; 1 Kor 2, 1-5; Mt 5, 13-16

Igihe Inkuru Nziza imaze yigishwa, ku bw’abantu twavuga ko ari kirekire ku buryo nta n’umwe wari ukwiye kuba agishidikanya cyangwa akijandajanda avanga amasaka n’amasakaramentu. Ariko se nyamara iyo urebye ko wagira ngo ibibi birushaho gukura? Iterambere n’ikoranabuhanga bigeze kure mu isi yose muri rusange. Ibyiza bigenda bitera imbere tukabibona. Ariko se ko n’ibibi bifite uko bitera imbere tugire dute?

Hari abasa n’abashaka kudutera ibuye twebwe twatorewe ubusaseridoti bwa gihereza cyangwa ubuyobozi muri Kiliziya! Hari n’abatura bakavuga ko mu mateka bamwe mu bayobozi ba Kiliziya bagiye bakurikira umurongo utari wo maze aho kuyobora intama mu rwuri rutoshye bakazoreka mu manga cyangwa bagateza urujijo mu bayoboke! Ibi ntawabigenderaho cyane ariko tugomba gukurikiza ibyo Yezu Kirisitu ubwe yavuze ategurira abazamukurikira bose muri Kiliziya ye ko isi izabatoteza ku buryo bwinshi. Ni ibyo byagaragaye kuva kera na n’ubu rukigeretse. Hagaragara itotezwa imbere mu Kiliziya hakaba n’itotezwa ry’abo hanze yayo. Iyo hari ababatijwe bemeza ko ari abayoboke ba Yezu Kirisitu muri Kiliziya ye ariko bakiberaho banyuranya n’ibyo Imana ishaka kandi ntibihatire kumvira Roho Mutagatifu, Kiliziya iba irimo itotezwa imbere ndani. Muri iki gihe, cyane cyane muri Amerika usanga hari amadini atari make avuka agamije gusebya Kiliziya anatekereza ko izasenyuka!

Mu kwitegereza ibyo tubona byose n’ibyo twumva, nta muti wundi twatanga, usibye kwamamaza Inkuru Nziza tutarambirwa. Uburyo tugomba gukoresha bwiza kandi buboneye, ni ubwo Yezu Kirisitu ubwe yakoresheje. Yunze ubumwe n’Imana Se maze akigishanya ububasha bwirukana umwijima w’ubujiji n’amafuti. Pawulo intumwa na we yatweretse uburyo buboneye bwo kwamamaza amabanga y’Imana. Tugendeye ku rugero rwe, tugomba kwigisha tudakoresheje amagambo y’akarimi keza gusa. Iby’akarimi keza ni amariganya y’umwanzi ushaka ko twikundisha ku bantu aho kubaburira dushize amanga. Ikindi mu kwigisha, ni ukwirinda kwiratana ibintu by’ubwenge bwa muntu. Amagambo y’uwigisha si ibitekerezo by’ubwenge buhanitse agenda aremekanya. Ni ukwibanda ku kwerekana Yezu Kirisitu watsinze urupfu akazuka akaba adutegereje mu ijuru. Bamwe mu batagatifu babayeho, bakunze guha urwamenyo abahanga bataga igihe kirekire bajya impaka ku bintu by’ibitekerezo bihanitse cyangwa abashakaga gusobanura iby’Imana mu buhanga bwa kimuntu butumvwa n’ubonetse wese. Guca bugufi ugapfukama ugasenga ukiyambaza Roho Mutagatifu ni byo biguha ububasha bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro.

Tunyure muri iyo nzira Yezu Kirisitu na Pawulo batweretse, imbuto z’Ivanjili ntizizabura kwiyongera n’ubwo abarwanya ibyiza na bo batazabura. Dukore umurimo wacu, ibindi tubiharire Nyirabyo. Ibibazo Izayi yavuze adushishikariza gusangira umugati n’umushonji, gucumbikira abatagira aho bikinga, kwambika abambaye ubusa, guca akarengane n’amagambo mabi…Ibyo na byo tubyiteho mu nyigisho zacu no mu mibereho yacu. Ni uko tuzarushaho kuba umunyu w’isi no kuyimurikira. Kwamamaza iby’Imana dukoresheje uburyo bwacu twikundisha ku bantu, duhakwa ku bakomeye, twiha kwigira abanyacyubahiro…Ibyo ni byo byatuma umunyu ukayuka ukajugunywa ugakandagirwa n’abahisi n’abagenzi. Nta mukirisitu n’umwe ukwiye kwigira agatebo bayoza ivu. Ku bwa batisimu twahawe, duhagarare gitwari duhangane n’umwijima uri mu isi kandi twirnde gupfukirana urumuri twahawe.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Agata, Petero Batisita, Yezu Mendezi na Adelayida, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho