Twamamaze Ivanjili uko dushoboze kose

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 7 cya Pasika

Amasomo

Intu28,16-20.30-31

Z 10,4-7

Yh 21,20-25

Mu ntangiriro ya Kiliziya intumwa zagaragaje ubutwari mu kwamamaza Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Igitangaza cyane ariko n’ukwihangana bagize mu ngorane n’imbogamizi nyinshi bahuye nazo. Urugero dufite mu isomo rya mbere ry’uyu munsi ni urwo kuduhwitura.
Turabona Pawulo intumwa aboheshejwe iminyururu, igomba kuba yari igoye kurusha amapingu y’uyu munsi. N’ubwo afunze rero ntibimubuza gukomeza ubutumwa. Ibimutera ubwoba byari byinshi ariko ntatinya kwigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi ashize amanga.
Ntabwo Pawulo afite kiliziya iteguye n’abakristu baza bakayuzura ngo abone kubigisha. Ntabwo agera ahantu ngo bamwakire n’amashyi n’impundu. Afite umurongo uhamye w’ibya Yezu Kristu akaba ariwo akurikiza. Ntashobora kubyitiranya n’umuco n’imyemerere y’Abayahudi ari nayo mpamvu ajya nabo impaka ngo bareke kwitiranya, Inkuru nziza n’umuco wabo.
Pawulo yatubera urugero mu gihe aho kugira ngo twigishe isi;twigisha abacu Ivanjili, ahubwo bashobora kutwigisha iby’isi. Ubundi umwanya munini tukawumara mu by’isi. Ibidafite aho bihuriye n’ubutumwa bwa Kiliziya bigafata umwanya w’ibanze. Kugira ngo tujijishe “tukabibatiza” cyangwa tugashaka ibisobanuro twerekana ko na byo ari byiza; ntacyo bitwaye Kiliziya.  Mbese uko Yezu yadudutumye tukabicurika aho kwigisha amahanga yose, amahanga akatwigisha.
“Wowe nkurikira”
Kureba ibyacu, ibyo dushinzwe ntiturangarire iby’abandi nibyo Yezu yibukije Petero mu Ivanjili. Nyuma yo kumuha ubutumwa bukomeye, bushoborwa n’abakunda Nyagasani; Petero aribaza kuri Yohani. Iki gishuko kirakomeye cyo kwibanda ku by’abandi turetse ibyacu. Uwakwemeza ko ibiganiro bituryohera ari ibivuga abandi kuruta ibivuga ibyacu ntiyaba yibeshye.
Yezu aributsa Petero ko buri wese afite umwanya we mu muryango w’Imana. Iyo dufashe ibyacu n’iby’abandi byose tubitwara nabi tugasobanya. Twese twakurikiye Kristu, buri wese ku rwego rwe no ku buryo bwe. Iyi vanjili irongera kutwibutsa ko umuhamagaro uwo ariwo wose, ubutumwa duhabwa na Kiliziya ni gatozi. Ntibivanyeho ko hari ibyo duhuriraho ariko buri wese akagira umwihariko. Kimwe na Petero Yezu arakubwira ati “ Wowe nkurikira”, iby’abandi bireke.

Turahimbaza Mutagatifu Karoli Lwanga na bagenzi be. Bumvise Inkuru nziza ikigera muri Afrika. Nta bitabo byinshi basomye cyangwa ngo bige amashuri menshi y’iby’Iyobokamana. Babaye abahamya ba Yezu kugeza bamennye amaraso. Abatagatifu Kiliziya iduha guhimbaza si ukugira ngo tubabyine tubandike cyangwa tubashushanye. Ni ukugira ngo tubigane. Kiliziya umubyeyi wacu iratubwira ko kuba umutagatifu bishoboka ndetse no muri Afrika. Amaraso y’abahowe Imana b’i Buganda abe imbuto n’umusemburo w’ubumuntu, w’ubukristu n’ubutagatifu mu karere kacu.

Padiri Hakorimana Karoli

Madrid/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho