Twamamaze Kristu wabambwe ku musaraba

1. Inyigisho y’umusaraba

Ni ngombwa mu buzima bwacu bw’abemera YEZU KRISTU. Umusaraba si igitekerezo cyo mu kirere. Umusaraba si amagambo gusa. Umusaraba si igiti tubona kibaje neza akenshi usangaho ishusho y’umuntu ubambyeho.

2. Umusaraba ni ikimenyetso cy’ugukizwa kwacu. Ni nka kashe iriho umukono w’Uwabambwe. Umusaraba ni uwo mukono nyirizina (Signature) wa YEZU KRISTU. Abaromani kera bicaga rubozo abo babaga baciriye urubanza. Tuzi kandi ko imanza nyinshi zo mu si ziherekezwa n’ibinyoma na za ruswa ku burya hari inzirakarengane zitari nke zihabwa ibihano biremereye kandi nta cyaha zakoze. YEZU KRISTU UMWANA W’IMANA NZIMA yashatse kuza kuri yi si gusangira natwe ibyo byose. Ni kenshi twibaza cyane ibintu byinshi bitagenda neza mu isi cyane cyane ibyago n’akarengane gakurura amakuba atavugwa ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bihugu. Tuzi neza ko intsiriri y’ibyo byose ari icyaha cy’inkomoko cyabaye agatereranzamba mu gukurikirana umuntu wese uje kuri iyi si. Ibyago, imiruho, imibabaro, ibyaha, akarengane, igitugu n’ibindi byose tubona ku isi rimwe na rimwe bidutesha umutwe, ntibyashoboraga kubona igisobanuro iyo Imana yigumira mu ijuru. Uburyo bwiza Imana yaduhitiyemo ni ukuza muri iyi si yo ubwayo no gusangira natwe ayo mage kugira ngo tubone ko icyaha kitazimanganyije Impuhwe zayo cyangwa kitatumye urupfu ruhora rwivuga. YEZU yabinyuzemo byose: ari ugutotezwa bashaka kumwica akivuga byarabaye, ari uguhunga ku maherere nk’ayo byamubayeho, ari ukunanizwa, ari ugusonza no kugira inyota, ari ugucirwa urubanza rw’akarengane, ari ukwicwa urw’agashinyaguro…Ibyo byose abantu batari bake bikoreye kuri iyi si yahindutse akabande k’amarira, nta wabyumva atarebeye ku wikorejwe umusaraba.

Abaromanani nk’uko twabivuze, bahanaga bihanukiriye umuntu wese babaga baciriye urwo gupfa. Bamubambaga ku musaraba. Ababikurikiranira hafi, bemeza ko kiriya gihano ari kimwe mu byateye ubwoba byabayeho kuva isi yaremwa. Nawe se kukwikoreza umusaraba ukagenda urugendo ruvunanye, kugukubitagura, kugucira mu maso, kugusuzugura kugeza bagucuje imyenda yawe bakakubamba wambaye ubusa, kugira akabaho bashyira mu nsi y’ibirenge byawe ku gira ngo udahita upfa ahubwo ubabare igihe kirekire uzamura akuka gahoro gahoro, kukuvuna amaguru byatinze kugira ngo uhite ushiramo umwuka…murumva ibyo YEZU yemeye bitaremereye? Yabyemeye kugira ngo atwereke aho icyaha cy’inkomoko cyatugejeje kandi ko kumureberaho ari yo nzira yo gukomeza ikizere kugera mu ijuru.

3. Ubwo buzima YEZU yanyuzemo

Iyo tubitekerejeho neza, dusanga ubwo buzima YEZU yamyuzemo kandi ari Imana rwose, nta cyo twabugereranya. Twiyemeje kutibagirwa na rimwe ikimenyetso cy’umusaraba. Twitegereza umusaraba tunazirikana ubuzima ushushanya. Umusaraba ni ikimenyetso cy’ubwitange no kudupfira. Umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje rubabarira, kandi rwihanganira byose (1 Kor. 13, 4-7).

Abakirisitu bamaze gusobanukirwa na YEZU KRISTU wabambwe ariko akazuka biyemeje kubaha umusaraba nk’ikimenyetso gikomeye, nk’umukono w’Urukundo rw’Imana. Ni yo mpamvu bakora ikimenyetso cy’umusaraba bumva ko koko ari ikimenyetso cy’uko binkiye mu busabane bw’Ubutatu Butagatifu. Ni yo mpamvu bawutaka, bakawuririmba. Twibuke ya ndirimbo H 3:

Ku musaraba, YEZU Mukiza wacu,

Ku musaraba, waradukijije;

Ku Udutangirira icyiru cy’ibyaha,

Utsinda uwari watwigaruriye,

Nyagasani, turi abawe.

4. Abakirisitu baririmba ikuzo ry’umusaraba

Mu gihe ariko abakirisitu baririmba ikuzo ry’umusaraba, abapagani bo bibwira ko umusaraba ari ikintu gisuzuguritse, Abayahudi bakawubonamo agasuzuguro ku buryo ngo Imana idashobora kwemera kubambwa ku musaraba. Ni aho bahereye bahakana ko YEZU KRISTU ari We Mukiza wahanuwe kuva kera.

Twe twagize amahirwe tubarirwa muri Kiliziya Imwe (kuko YEZU KRISTU yashinze Kiliziya imwe, nta yindi tuzi yashinze), Itunganye (kuko nyirayo ari intungane-KRISTU ni Umutwe), Gatolika (yamamaje Ingoma y’Imana ku isi yose) kandi Ikomoka ku ntumwa ( ni iy’intumwa, izi intumwa 12 zahawe umurimo wo kamamaza hose YEZU KRISTU n’ibyo yavuze). Iyo Kiliziya rero kuva kera yishimira umusaraba nk’ikimenyetso cy’umutsindo nyakuri.

5. Inzira y’ushaka gukurikira YEZU

YEZU KRISTU ubwe yavuze ko ushaka kumukurikira akwiye kwiyibagirwa agaheka umusaraba we (Mt 16,24). Yavuze ko twese tugomba kumureberaho cyane cyane igihe twananijwe n’urugendo muri iyi si (Mt 11, 29). YEZU KRISTU kandi adusobanurira ko nta mwigishwa usumba Umwigisha we (Mt 10, 24-25). Ibyo bivuga ko byanze bikunze inzira yanyuzemo natwe tugomba kuyemera kuko ari yo izatugeza mu ijuru.

Pawulo Intumwa asobanura neza ibijyanye n’umusaraba mu Ibaruwa yandikiye Abanyakorinti 1, 18-25: Asobanura ko YEZU KRISTU ari we bubasha n’ubuhanga bw’imana. Ibyo yakoze byose, ibyamubayeho byose nko kwemera gupfira ku musaraba, ibyo byose ni inzira y’ukuri abagenerwamurage w’ijuru hamwe na we biyemeje gukomeraraho.

6. Umusaraba mu buzima busanzwe

Dusoze tuvuga ko mu buzima busanzwe, umusaraba ushobora kudushushanyiriza ingorane zose tunyuramo, guhera ku bizazane bisanze kugeza ku bugome abantu bashobora kutugirira. Bityo, umusaraba ushobora kuba ubuzima bwawe butakoroheye, ushobora kuba umuvandimwe wawe ukuremereye, ushobora kuba abanzi bawe baguhigira n’ibindi byinshi. Tuzirikane ibyo Pawulo Intumwa yandikiye Abananyaroma (Rm 8, 31-39) ababwira ko muri ibyo byose, nta na kimwe cyadutandukanya n’URUKUNDO Imana idukunda muri YEZU KRISTU UMWAMI WACU.

Duhimbaze uwa Gatanu Mutagatifu twizeye kuko tuzagera mu izuka hamwe na YEZU twemeye kunyura mu rupfu nka We.

Umubyeyi Bikira Mariya wababaye cyane aduhakirwe hamwe n’abatagatifu bose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho