Twana twanjye, ntihakagire ubayobya

Inyigisho yo ku ya 4 Mutarama 2013, Igihe cya Noheli

yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Yh 3, 7-10; 2º. Yh 1, 35-42

Twana twanjye, ntihakagire ubayobya

Yohani intumwa agamije guhugura abana be mu kwemera. Afite impungenge z’abantu badukanye amatwara n’ibitekerezo bihabanye n’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Uwa KRISTU ushidukira ibintu byose biciye ukubiri n’Ivanjili, uwo ntaba akiri uwa KRISTU, aba yikuye mu bigishwa ba KRISTU. KRISTU ntashobora kuduhugura ngo turangize twumvira ba Muyobya.

Amwe mu matwara yacaga intege aba-KRISTU, ni ubugome bw’abarwanyaga iryo zina. Bicaga aba-KRISTU bagategeka abayoboke be kugaruka mu bigirwamana. Ab’intege nke cyangwa b’umutima woroshye bahitagamo guhakana ubukristu binjijwemo na Batisimu.

Andi matwara ni ayerekeye inyigisho z’ubuyobe zakwirakwizwaga n’abantu bamwe na bamwe bari barabaye aba-KRISTU ariko bakaza kuvangirwa mu mitekerereze. Inyigisho z’ubuyobe zituma ukwemera gukomoka ku ntumwa kononekara. Ni yo mpamvu Yohani adushishikariza kuba maso kugira ngo hatagira utuyobya

Muri iki gihe, hari ibihugu bigitoteza aba-KRISTU ku buryo bugaragara. Aba-KRISTU bari iyo, duhore tubasabira kandi tubafashe uko dushoboye. Cyakora muri rusange itotezwa ryaragabanyutse mu isi. Hari ibihugu ritakivugwamo. Shitani yize andi amayeri yo gutoteza aba-KRISTU ibarembuza imico n’imyifatire binyuranye n’ibyo Ivanjili ya YEZU KRISTU yigisha. Ni uko usanga tujya mu misa tugasenga ariko ubusembwa bukadukurikirana. Ni yo mpamvu hariho n’abantu muri iki gihe bannyega iby’isengesho bitewe n’urugero rwacu rubi. Icyo YEZU ashaka ni uko twamera nka Yohani Batisita werekanye Ntama w’Imana. Nta muntu n’umwe w’incuti yacu cyamwa mugenzi wacu mu kazi ukwiye kutwumvana izindi nkuru usibye Inkuru Nziza twishimira kwamamaza no guhamagarira abo bose kuyakira. Ni ko Andereya yabigenje amenyesha Simoni Umukiza nyawe. Ni uko intumwa n’aba-KRISTU ba mbere babagaho bamamaza YEZU KRISTU. Iyo bitaba ibyo, Kiliziya iba yaratangiye izima. Kumwamamaza mu mvugo no mu ngiro bituma abemeye batongera gukora icyaha ukundi kuko bahinduka abana b’Imana. Ibyo bishatse kuvuga ko bagira ubumenyi nyakuri bw’icyaha bakabasha guhora bicuza. Ntibaba bakitiranya akaro n’akatsi. Bagira imbaraga zo gutsinda ibishuko, baramuka banaguye, bakihutira kwicuzanya umutima ushengutse. Ntibaba bagipfa gushukwa ku buryo bworoshye n’uwo ari we wese.

Ntitwirengagize ko hari abana benshi bashukishwa ibitekerezo by’ubuyobe bagatandukanywa na KRISTU. Abahora babungera mu madini y’ibyaduka, abahora bashoka mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bitewe n’uburozi bw’ibitekerezo bibi babatekeramo, abo bose ni benshi. Ni abo gusabirwa cyane kugira ngo iri jambo “Twana twanjye, ntihakagire ubayobya” Nyagasani atubwiye none, ryuzuzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. 

YEZU WATUVUKIYE ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho