Inyigisho y’Icyumweru cya 13 gisanzwe giharwe, B, ku wa 28 Kamena 2015
Amasomo: Ubuh1, 13-15; 2, 23-24; Zab29; 2Kor8, 7.9.13-15; Mk5, 21-43
Umusogongero: Ubuzima n’urupfu. Bavandimwe, urupfu, si igitekererezo. Urupfu ruriho, turubona rudutwara abacu ari ko natwe ruratwibikiye. Ntibishidikanywaho: tuzapfa. Nyamara Imana yari yararemeye umuntu kudapfa, kugira ngo azabeho iteka ryose, yibanire na Yo. Ni icyaha cyaremye urupfu, kirwinjiza mu isi, maze kiraharutuza (Ibi turabisanga mu isomo rya mbere). Amahirwe yacu, ari muri Kristu honyine. Muri Kristu gusa, niho muntu abasha kurokoka urupfu, akazuka, akongera gusingira bwa Bugingo bw’iteka yari yararemewe. Ibi turabisanga mu Ivanjili, aho Yezu Kristu akiza umukobwa wa Yayiro, akamuzura, akamukura mu rupfu, akamutuza mu buzima. Dukwiye guhora dusingiza Imana Data kuko muri Kristu, yadusangije ubukungu bw’ijuru burimo ubudapfa. Natwe kandi abarokotse urupfu rwa burundu tubikesha Batisimu (batisimu yera imbuto z’ubudapfa iyo dusenga nta buryarya, dushaka kenshi penetensiya, turangwa n’urukundo n’impuhwe), duhamariwe kurokora benshi bakomeje kwinjira kwa rupfu bivuruguta mu byaha n’ingeso mbi z’isi (Isomo rya kabiri).
Nta muntu n’umwe uri hejuru y’urupfu!
Bavandimwe, kuva aho Adamu na Eva bacumuriye, twese abantu twahise twokamwa n’urupfu. Tugize uruhererekane rw’abifitemo umurama cyangwa ingemwe z’urupfu. Umuntu yaba akomeye nka wa mutware w’isengero witwa Yayiro, yaba se akennye nka Razaro,… buri wese azapfa. Nta cyo waha urupfu ngo rutakwica. Ntirugurirwa rwo gapfa. N’iyo muntu yiyemeje kuba umugaragu warwo, akica abandi, nawe ntirumurebera izuba, rugera aho rukamuhitana! Ntirunyurwa, ntiruhaga! Abahanga b’iyi si n’abaherwe bayirimo babuze ibyo baruha ngo nibura rubace kure, biturire ubuziraherezo mu byiza by’iyi si baganjemo by’akanya gato! Aho runabera akaga, urupfu runakoresha ibyo bihangange by’iyi si bakarubera “abogezarupfu cyangwa abamamazarupfu”. Ayo mafranga, ubwo bwenge, iyo myanya y’ibyubahiro bicayemo, bamwe babikoresha batora amategeko asakaza urupfu hirya no hino nko gukuramo inda, kubana kw’abahuje ibitsina, inzangano, igitugu, iterabwoba n’ibindi byaha. Abogezarupfu bazabona aho urupfu rubera icyago.
Nyamara Imana yo yari yaraturemeye kubaho
Imana ni urukundo. Si yo yaremye urupfu. Yaturemeye kubaho no gutanga ubuzima. Uwitwa umuntu wese afite umuhamagaro karemano kandi ntavuguruzwa: ahamagariwe kubaho no gutuma abandi babaho mu buzima nyakuri. Iyo muntu ashatse kubaho, ariko we avutsa abandi ubuzima, nawe bituma atakaza ubwe. Imana yaremeye muntu kudashanguka kuko yaremwe mu ishusho ryayo bwite. Nyamara kubera icyaha, muntu yugururiye amarembo urupfu rwinjira mu isi, rwigarurira abayobotse umutware w’urupfu ari we Sekibi. Uru rupfu tuvuga ni urupfu rwa roho, rutwambura ubuzima bw’iteka twaremewe. Icyaha ni cyo kidukururira uru rupfu rwa burundu cyangwa se urupfu rwa kabiri, urupfu rwa roho. Urupfu rw’umubiri rwo nta cyo rwari rutwaye: iyo muntu adacumura, n’ubundi yari kunyura mu rupfu rw’umubiri, nko gusinzira cyangwa guhumbya gato, ntiyigere ashanguka, agahita “yicura” yinjira mu ikuzo rihoraho ry’Imana. Icyaha cyatumye n’urupfu rw’umubiri rutari rugize icyo rutwaye kuko rwari inzira, cyatumye uru rupfu narwo ruba umuzigo kuri twe. Iyo ruje, ruzana n’ububabare bw’umubiri, byongeye runyura no mu byo twibwiraga ko ari ubukungu bwacu. Ingero: umuntu akigurira akamodoka, ejo kakaba ariko kamwirenza. Umuntu akiyororera inka, akayibonamo ejo hazaza heza, nyamara ikamutera ihembe, bagashyingura. Umuntu agashakana n’uwo yumva akunze, nyamara ejo umwe akazanira undi urupfu muri sida! Umuntu akubaka inzu yiyushye akuya ndetse agujije muri banki, ejo akayihiramo cyangwa ikamugwa hejuru. Icyaha cy’inkomoko cyazanye akajagari mu byaremwe ku buryo, ari abantu, iyo batumviye Imana batanga urupfu; ari ibintu, ibyo dutunze, ibidukikije byose iyo bidacunzwe neza bitanga urupfu. Ni akaga! Twaratangatanzwe impande zose kubera twugururiye icyaha.
Ntucikwe: hari icyanzu cyo kurokoka urupfu, ugatura mu buzima
Hari ikivunge cy’abantu biyemeje guhomboka kuri Yezu Kristu kuko muri we babonamo icyanzu nyabuzima cyo guhonoka urupfu. Abahuye nawe, bagize bati: twasanga nde wundi Nyagasani ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka (Yoh6, 68). Abazarokoka urupfu rwa burundu bakabaho iteka ni abemera kwegera, gusanga Yezu, bagatura muri we kandi bakabeshwaho na we. Abazarokoka, ni abakora nka Yayiro, bakitsa imirimo yabo, bakajya gusenga, bagaca bugufi, bagasiga amakuzo y’iyi si bagapfukamira Yezu, bakamushengerera batakamba. Abazarokoka, ni abibuka gutakambira abandi, bakabahuza n’Imana nka Yayiro wiyibagiwe, agatakambira kandi agatabariza umukobwa we.
Abazarokoka ni abemera bagatega amatwi Yezu, akabahumuriza, akabakiza, ntibatwarwe n’ihururu rya biracitse ry’iyi si. Ni abemera bagakomera mu isengesho ntibacogore, bagakomeza kwizera Yezu Kristu kabone n’aho baba babona ko ibintu bikomeye. Ikivunge cy’abantu nakwita “ba biracitse” baje babwira Yayiro bati: Byarangiye, urarushya Yezu kuki kandi umwana yapfuye? Yezu niyisubirire yo, kuko nta cyo agikeneweho kuko urupfu rwahageze kare. Baribeshya: Ari urupfu na Yezu ni nde ufite ububasha? Yezu yararutsinze, yacagaguye ingoyi zarwo, maze igihe azutse mu bapfuye, atangariza isi yose ubuzima buzira kuzima. Yezu ni we wenyine uca mu miborogo yacu, akadusubiza ubuzima. Iyaba twagiraga ukwemera n’ ubudacogora mu isengesho.
Iyaba twarengaga ukwemera kw’ikivunge cyangwa ikigare, maze ukwemera kwa Kiliziya tukakugira ukwacu bwite. Iyaba twemeraga Yezu tukihurira nawe koko, tukamwemera, tukamukoraho nka wa mugore wavaga amaraso, iyaba twarengaga ikivunge kidukingiriza ntitubone Yezu, twagakize burundu maze isoko iturimo idudubiza urupfu igakama. Muntu yifitemo isoko idudubiza urupfu, iyo soko ni ka gatima gahora karehareha gahengamiye ku kibi, ku cyaha (mu gifransa ni concupiscence). Twirinde kubera abandi cya kivunge kibi gikingiriza abandi kikababuza kubona Yezu, kumukoraho no kwakira ubuzima atanga ku buntu.
Dusabe Roho Mutagatifu atumurikire tubashe kumenya ibivunge byateye bigamije kudutandukanya na Yezu. Nitubimenya, tubashe kubyirinda ndetse bigere n’aho ibyo bivunge tubihindura nabyo bikegukira Yezu Kristu. Ibyo bivunge, navugamo nka za ngengabitekerezo zisakaza urupfu, za politiki mbi, ingengabitekerezo zituka zikanasebya Kiliziya ya Kristu. Hari n’ibivunge byirirwa ku mbuga nkoranyambaga bigamije kwandagaza Kiliziya no gutuka abashumba bayo.
Nyagasani aduhe ukwemera kutajegajega, kutagamburuzwa n’amarushwa y’ubu buzima. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe kuri Yezu Kristu.
Padiri Théophile NIYONSENGA