Twatorewe kubana na Yezu no kumutumikira

INYIGISHO YO KUWA 6 GASHYANTARE 2020:

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA KANE GISANZWE.

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: 1Bami 2,1-4.10-12

                      INDIRIMBO: Amateka 29, 10,11abc, 11d-12ª,12bcd

                      IVANJILI: Mk 6,7-13  

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Turahimbaza abatagatifu Pahulo Miki n’abagenzi be bahowe Imana. Amasomo tuzirikana kuri uyu munsi ni ay’uwa kane w’icyumweru cya kane gisanzwe mu mwaka w’imbangikane.

Mu isomo rya mbere ndetse no mu Ivanjili turumvamo amagambo y’impanuro: mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Abami turumva umwami Dawudi ahanura umuhungu we wagombaga kumusimbura ku ngoma, amubwira uburyo agomba kugenza kugira ngo azabashe gusohoza neza inshingano zikomeye yari agiye gutangira gusohoza.

Icyifuzo cya Dawudi ni uko isezerano yagiriwe n’Uhoraho ryazasohora: ko ku butware bw’ingoma ya Isiraheri hatazabura umuyobozi umukomokaho. Gusa iryo sezerano ryanasabaga ko abo mu muryango wa Dawudi bagomba kugendera mu nzira z’Uhoraho no gukurikiza amategeko ye. Ni byo Dawudi mbere kurangiza urugendo rwe hano mu isi ngo yisangire abasekuruza abanza guhanura umuhungu we wari ugiye kwima Ingoma ati:

…naho wowe urakomere ube intwari! Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye n’ibyo yadushinze byose nk’uko byanditse mu gitabo yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya ibyo uzaba ushaka kugeraho byose kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye…”

Mu Ivanjili naho turumva Yezu yohereza mu butumwa ba cumi na babiri, abo yatoreye kuzakomeza ubutumwa bwe igihe atazaba akiri hamwe na bo kuri iyi si ku buryo bw’umubiri. Twavuga ko abohereje mu mwimenyerezo. Arabahanura uko bagomba kugenda n’uko bagomba kugenza. (imyitwarire n’ibyo bagomba gukora)

Intumwa ntigomba guhangayikishwa n’ibizayibeshaho cyangwa ibyo izambara igihe iri mu murimo wayo wa gitumwa. Ni yo mpamvu Yezu abohereza kandi akabasaba kutagira ibintu bitwaza uretse inkoni y’urugendo, arababwira ko kwakirwa aho bazaba bajyanye ubutumwa ari uburenganzira bwabo (kuko umukozi akwiye igihembo cye), arabasaba kudahindagura ingo ahubwo ko bagomba kuguma aho bakiriwe kugeza igihe bagendeye.

Bavandimwe, ubutumwa Yezu aha intumwa ze nibwo butumwa aha abakristu. Aradusaba kwamamaza ingoma ye, aradusaba kuba abahamya b’urukundo rwe mu bantu. Inama aha intumwa ze natwe ziratureba mu gihe duhamagarirwa gusohoza ubwo butumwa. Ntidukeneye ibya mirengere kugira ngo turangize izo nshingano icya ngombwa ni ukwemera no kwizera ko turi kumwe nawe nk’uko yabidusezeranyije kugeza igihe isi izashirira.

Tumusabe ingabire yo kumubera intumwa koko, tumusabe kandi ingabire yo kwakira abo adutumaho kandi tubafashe kurangiza inshingano zabo nkaho ari we tubikorera.

Umubyeyi Bikira Mariya natube hafi kandi akomeze kuduherekeza muri urwo rugendo.

Padiri Oswald SIBOMANA

 

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho