Twatorewe kubana n’Imana ngo tubone kuyitumikira

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 7 nyuma ya Asensiyo

Umunsi mukuru wa Mutagatifu Matiyasi, Intumwa

Amasomo: Intumw 1,15-17.20ª.20c-26; Z 112; Yoh 15,9-17.

Yezu Kristu atora abo yishakiye, ku buryo ashaka no mu gihe gikwiye. Abo atorera umurimo wa Gitumwa, abahamagarira kubana nawe, bakanywana, hanyuma akabona kubohereza kwigisha abandi inkuru nziza y’umukiro. Byaba ari ukwigerezaho umuntu yihaye kujya mu bandi yiyita umuhamya w’izuka rya Yezu kandi atarahura nawe, bataranywana. Icyo gihe aba yihamije ubwe aho guhamya Yezu Kristu.

Igihe Yuda, umwe wagambaniye Yezu yari amaze kwimanika, izindi Ntumwa zarateranye ziyobowe na Roho Mutagatifu kugira ngo zitore uwa cumi na kabiri, ufatanya nazo gukomeza ubutumwa Yuda yari ataye! Mu by’ibanze byashingiweho hatorwa Matiyasi, ni uko atigeze atandukana ya Yezu Kristu kuva abatirijwe muri Yorudani kugeza asubiye mu Ijuru. Koko Matiyasi yakomeye kuri ya masezerano twagiriye Imana muri Batisimu muri Kiliziya yayo: twasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu (ni ukuvuga kutigera na rimwe twitandukanya na We) no kumwamamaza.

Matiyasi yemeye ubutumwa Imana imuhaye ibigirishije Intumwa. Itorwa ry’abantu b’Imana ritandukanye cyane n’iry’ab’isi. Intumwa zamurikiwe n’isengesho. Na Yezu ubwe yatoye ba cumi na babiri nyuma yo kurara asenga ijoro ryose (Lk 6,12-16). Isengesho ni ryo soko y’ubutumwa butagatifu kandi ni naryo rituma bugenda neza. Kuri iki gihe abihayimana bashobora kugwa mu gishuko cyo gushaka gukora byinshi cyane, ndetse bibananiza (activisme) bagamije ko ikenurabushyo rigera ahashoboka hose. Nyamara nta kavuro niba ibyo bakora byose bidaturutse ku busabane-isengesho rihoraho kandi nta makemwa bafitanye n’Imana Data muri Yezu Kristu.

Ibanga ryo gukura mu butagatifu no kuryoherwa n’ubutumwa butagatifu duhabwa muri Kiliziya kuva tubatijwe, twaryumvise mu Ivanjili: kwemera no kwiyumvamo nta gushidikanya ko Imana igukunda kandi igushyigikiye mu butumwa butagatifu yaguhaye. Nta gitanga umunezero kirenze kwiyumvamo ko nkunzwe n’Imana, ko ariyo nkesha kubaho, kuramba, kuramuka no kuba mu ihirwe ry’Ijuru. Yezu ati: nimugume mu rukundo rwanjye. Muharanire ko buri gihe mwakwigiramo ibyishimo byanjye. Ni nabwo muzakundana koko nk’uko nabakunze. Akomeza agira ati, mujye muzirikana ko atari mwe mwitoye; ubutumwa mukora si ku bw’imabaraga zanyu, ahubwo ninjye wabatoye, ndabimika kugira ngo mugende mwere imbuto ziramba z’ubutungane (cf. Yoh 15,9-17).

Dusabe Yezu Inshuti yacu, we wemeye kudupfira akazukira kudukiza, akaduhuza n’Imana Data byuzuye, aduhe kuramba no gukura mu butore bwa Batisimu tumukesha. Tumukeshe ibyishimo n’amahoro y’umutima bisumbye kure ibyo twahabwa n’ibintu, abantu cyangwa ubutegetsi. Mutagatifu Matiyasi Intumwa, adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho