Twe na Roho Mutagatifu

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cya Pasika, C, ku wa 10 Mata 2016

Amasomo: Intu5,27b-32.40b-41; Hish5,11-14; Yh21,1-19

 Imana yazuye Yezu; Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvire.

Bavandimwe, Kristu wazutse nakuzwe mu mitima yacu,

Amasomo matagatifu ya none arakomeza guhamya ko Kristu ari muzima, yarazutse yatsinze icyago n’urupfu. Twese turi abahamya bo kubihamya uko ibihe bigenda bisimburana. Kuzirikana ku masomo y’icyi cyumweru cya gatatu cya Pasika umwaka C, bidufasha kumva neza ko Ubukristu ari ikimenyetso ndashidikanywa cy’uko Kristu yazutse. Burya koko ‘ahari umwotsi ntihabura umuriro’ nkuko umugani w’ikinyarwanda ubivuga.

Mu isomo rya mbere ryo gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa, Petero arasubiza Umuherezabitambo  mukuru, nta bwoba, ati: “Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.”

Petero nta bwoba agifite, ntagicurikiranya amagambo nk’uko byamugendekeye igihe bari bafashe Yezu, ahubwo Roho umutera imbaraga, aramwemerera bigatuma ahamya uwo adashobora kwihakana noneho. Izi ni imbaraga z’izuka, ni imbaraga zitangwa no kwemerera Yezu akaba ari We utugenga, izi mbaraga kandi ni zo zituma Intumwa zemera gukubitwa no kugirirwa nabi zizira urukundo n’ukwemera zifitiye Yezu Kristu.

Izo mbaraga za Roho Mutagatifu, ni zo zituma no mu minsi ya none abantu bahaguruka bagakurikira Yezu nta bwoba, bakigisha Ivanjili ye bashize amanga, bahamiriza mu mpande enye z’isi ko Kristu ari muzima kandi akiza. Yemwe bamwe kimwe no mu myaka yashize, baremera bakicwa bahowe iyo Nkuru Nziza. Iryo ni ihirwe, kandi imvano y’ibyishimo bitumvwa n’ab’isi kuko bidaturuka ku bantu ahubwo ku Mana: ‘Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi zizira izina rya Yezu’. Ni koko nk’uko Yohani yabitubwiye mu isomo rya kabiri rya none: “ Ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha, ni iby’uwicaye ku ntebe y’ubwami na Ntama, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.

Nimurohe urushundura iburyo  h’ubwato muraronka

Ayo ni amwe mu magambo dusanga mu Ivanjili ya none. Igihe Intumwa zari zimaze kwiheba, zibona ko zagotse ijoro ryose nta fi n’imwe zifata, Yezu aba araje, zitari zimwiteguye na mba. Nuko arazibwira ati: “Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.” Ni amagambo adutera kwibaza byinshi igihe cyose. Ese natwe ko hari ubwo tugoka mu buzima, tukabura icyo dufata, natwe Yezu yatugira iyi nama maze tukaronka? Ko hari ubwo twugarizwa n’ibibazo kugera ubwo twumva ko biturangiriyeho, tukagera aho twiheba, ese natwe twagera ubwo duhura na Yezu akaduhumuriza nk’uko yahumurije izi ntumwa zari zabuze epfo na ruguru? Aha ni ho hari ibanga rya Yezu, aha ni ho agera ubwo atubwira ati: “hagati y’amaganya menshi n’ubwihebe, ndi umukiza ukomeye kandi ndi kumwe nawe”. Yezu ntiyifuza ko twiheba kandi tumufite, ntiyifuza ko kwiyambura ubuzima kubera ibibazo n’ingorane byaturembeje, Yezu arifuza ko twamugiramo icyizere kuko buhoro buhoro adufasha kwiyubaka: “Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.”

Yezu arigaragariza intumwa ze, mu bwiyoroshye, abokereza ifi n’umugati, kandi amaso y’ukwemera kwabo ni yo atuma bamumenya: ‘wa mwigishwa Yezu yakundaga abwira petero ati: “Ni Nyagasani !” N’ubwo Petero ari we uzashingwa imirimo ikomeye, ntiyahise amenya Nyagasani, yamuhishuriwe n’uwo Yezu yakundaga, yamuhishuriwe n’urukundo. Ni ibigaragaza ko urukundo rukomeye mu kwemera kwacu.

Simoni mwene Yohani, urankunda ? Ragira intama zanjye (kandi), “Nkurikira »

Bavandimwe, nk’uko tumaze kubyumva haruguru, urukundo ni rwo rushobora kudufasha kumenya Nyagasani, Imana yacu n’Umukiza wacu. Ni rwo rufasha abemera ku isi yose gukora neza umurimo w’iyogezabutumwa Nyagasani yadusigiye. Ni rwo Rufunguzo rwo gukurikira Kristu uko bikwiye, kandi kimwe na Petero n’izindi ntumwa tukaroba abantu bo mu mahanga yose tubashyira Nyagasani: “Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu.” Twibuke ko uwo mubare w’amafi 153, uturuka ku mpamvu y’uko icyo gihe cya Petero batubwira, abayahudi bemezaga ko hariho amoko y’amafi agera ku 153. Ibyo rero biratwumvisha ko nta n’umwe uhejwe mu rushundura rwa Kristu: “Kiliziya”, rurohwa n’Intumwa n’abazisimbuye.

Ijambo urukundo rikoresha henshi no muri byinshi.

Nk’uko Papa Benedigito wa XVI abivuga mu ibaruwa yise Imana ni Urukundo, ku gika cyayo cya kabiri, muri iki gihe ijambo “urukundo” ni rimwe mu magambo akunze gukoreshwa cyane ndetse no guteshwa agaciro, rihabwa ibisobanuro bitandukanye. Nk’uko akomeza abivuga ku gika cya kane cy’iyi baruwa, urukundo rufite ibisobanuro bitandukanye: hari urukundo umuntu akunda igihugu cye, urukundo umuntu agirira umwuga akora, urukundo hagati y’inshuti, urukundo hagati y’abavandimwe n’abo mufitanye isano, urukundo ugirira mugenzi wawe, ndetse n’urukundo ugirira Imana. Ntitwakwibagirwa kandi n’urukundo umuntu akunda umwenda, ibiribwa, filimi, umupira, umuziki, ikinamico, yewe n’ibindi bireshya umutima n’ubwenge by’umuntu.

Mu kiganiro Yezu yagiranye na Petero amubaza ko amukunda, dusangamo amagambo abiri yakoreshejwe mu bijyanye n’Urukundo, nk’uko afite ibisobanuro bitandukanye ariko byuzuzanya mu rurimi rw’ikigereki, ari rwo ibitabo by’Isezerano rishya byanditswemo.

“Philia” : ni urukundo ruhuza ababyeyi n’abavandimwe cyangwa se urukundo hagati y’abantu bafitanye isano y’amaraso. Uru rukundo kandi turusanga ku bantu bafitanye ubucuti. Iri jambo turisanga mu ivanjili ya Matayo aho Yezu agira ati: “Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye (Mt 10, 37)”. Uru rukundo rushingira ku isano abantu bafitanye cyangwa ku bucuti busanzwe bitewe n’ikibahuje dore ko ubucuti budashingira ku busa.

« Agape » ni urukundo rwitanga, rudashingiye ku ndonke iyo ari yo yose cyangwa se inyungu. Ni urukundo nk’urw’Imana ikunda abantu, yo ikunda abantu bose kandi ikabagirira neza ntacyo ibaca. Ni urukundo rwita kandi rukishimira uwo rukunze ntacyo rumuciye, rukamukunda muri byose byaba ibyiza yewe n’ibibi rukemera ndetse no kumwitangira.

Inshuro ebyiri za mbere, Yezu yabajije Petero ko amukunda akoresheje ijambo « Agape »: Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha abangaba’, ni nko kumubaza ati: ‘ urankunda Urukundo nya rukundo rutagira imbereka nk’urwo nabakunze kugeza ku musaraba?’. Hanyuma Petero mu gusubiza, yibuka ibyari byarabaye , ko yamwihakanye, yirinda kubeshya, we asubiza amubwira ko amukunda urukundo rw’abantu: “Philia”  , rutari nk’urwo Imana ikunda:« Agape », kuko abona afite intege nkeya zitamugeza aho gukunda atyo.

Ku nshuro ya gatatu, noneho Yezu amubaza ko amukunda akoresheje: “Philia”. Twavuga ko Yezu yakiriye Petero uko ari, ati nta kibazo nkunda uko ushoboye ku rugero rwawe ibindi nzabyikorera.

Bavandimwe, Imana izi ubukene bwacu ni yo mpamvu iduhora hafi mu ntege nke zacu, ngo idushoboze aho twananiwe. Nyagasani aradusaba gutera intambwe imwe tumwegera, hanyuma we agatera mirongo urwenda n’icyenda.

Uyu mwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana nudufashe kumva neza Urukundo ruhebuje Imana idukunda, tugerageze kurwakira mu bwiyoroshye n’ukuli kandi turusangiza bose nta vangura iryo ariryo ryose. Tubisabirane kuko tubikeneye cyane.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA,

ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Higiro, diyosezi ya Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho