Twe tuzumvira Imana aho kumvira abategetsi. Kandi ntituzaceceka.

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya mbere cya pasika, umwaka A

Ku ya 26 Mata 2014

(Int 4, 13-21; Mk 16, 9-15)

Bavandimwe,

1. Munyihanganire kubera ko inyigisho y’uyu munsi iri bube ndende. Nashatse kuyitindaho kubera ko ifite icyo yigisha abumva ikinyarwanda, ubu barimo bibuka ubugira makumyabiri jenoside yabaye mu Rwanda. Mu nyigisho zanyuze kuri uru rubuga havuzwe kenshi ko uzafasha Abanyarwanda kurusha abandi ari uzabasobanurira icyo bisobanuye “kuzuka mu bapfuye”. Amasomo y’uyu munsi ari budufashe gusobanukirwa n’icyo iyo nyigisho itwungura, n’ubutwari bisaba uwiyemeje kuyitanga.

Twibukiranye isomo twumvise ejo

2. Mu isomo ry’ejo twumvise ukuntu Petero na Yohani, intumwa zari zihagarariye Kiliziya mu ivuka ryayo, bagejejwe imbere y’Inama nkuru y’ubutegetsi bwariho icyo gihe. Ibirego nyamukuru bashinjwaga byari bibiri : kwigisha rubanda no kwamamaza izuka mu bapfuye bahereye kuri Yezu. Ngo abaherezabitambo, umukuru w’Ingoro n’abasaduseyi bari barakajwe n’izo nyigisho. Byatumye babafata babajugunya mu buroko. Nyuma hatumizwa Inama nkuru. Ngo bwarakeye abakuru b’umuryango n’abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu. Ngo yari ahari Ana, umuherezabitambo mukuru, ahari Kayifa, Yohani na Alegisanderi, bahari abo mu muryango w’umuherezabitambo mukuru! Twibuke ko abenshi muri aba bagaragaye mu nzira y’umusaraba ya Yezu, aho bo na Pilato baje kumwicisha. Ngo barababajije bati “Biriya mwabikoze ku buhe bubasha cyangwa se ku bw’irihe zina ?”

3. Igisubizo cya Petero cyaje gikakaye. Petero yasubije ashize amanga, abifashijwemo na Roho Mutagatifu, Roho wa Yezu. Igisubizo cye ndagihina nibanda ku magambo akakaye yabwiye abo batagetsi (soma Int 4, 9-12). Yarababwiye ati : “turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe”. “ Nimumenye rero neza (…) ko…”. “Yezu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye”, Imana yamuzuye mu bapfuye. “Nta wundi twakesha umukiro usibye we”.

Twitegereze aba bategetsi, Petero na Yohani, na rubanda muri uru ubanza

4. Ngo abategetsi babonye Petero na Yohani babasubije bashize amanga, kandi nta mashuri menshi bize, maze barumirwa. Bibutse ko bagendanaga na Yezu. Bariye iminwa babura icyo basubiza. Bategetse kubavana imbere y’Inama nkuru, mbere yo kubagarura. Bari babafitiye ubwoba kuko bari bamaze kwamamara muri rubanda. Bafashe icyemezo cyo kubakanga. Nyuma baje kubuka inabi barabarekura, kuko babuze uko babahana kubera rubanda basingizaga Imana bakurije ku byari byabaye. Umuntu yavuga ko amateka agenda yisubiramo, kuko iyi myitwarire y’aba bategetsi no muri iki gihe irigaragaza.

5. Nyuma yo gusohora Petero na Yohani, barongeye barabahamagaza, maze “bababuza rwose kuzongera kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yezu”. Nyamara bo baberetse ko batagikangika, barongera bababwira andi magambo akakaye. Baragize bati “Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe : ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihiteremo! Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira”.

6. Bite se bya rubanda ? Ngo abenshi mu bari bumvise inyigisho za Petero na Yohani baremeye, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu. Bemeye ko nta wundi bategerejeho uburokorwe utari Yezu Kristu. Ukwiyongera kw’abemera byateye abategetsi ubwoba. Byatumye bitwara kinyamaswa ku ntumwa zigishaga ko Yezu yazutse mu bapfuye, ko ari muzima, ko n’abamwemera nabo bazazuka bakazabaho bumana.

Yezu amaze kuzuka yabonekeye incuti ze

7. Ivanjiri y’uyu munsi iratubwira ku mabonekerwa ya Yezu nyuma y’uko azutse akava mu bapfuye. Ukubonekerwa bivuga ukwigaragaza kw’umuntu uba mu ijuru. Kuko amateka agengwa nawe, Yezu n’ubwo ari mu ijuru, ashobora kwigaragaza igihe ashakiye. Ngo yabonekeye Mariya Madalena, abari barabanye nawe bakiri mu kababaro n’amarira (Petero na Yohani), babiri bari mu nzira bajya mu cyaro (cya Emawusi), ba cumi n’umwe bari ku meza. Aba bose, nyuma yo kubabonekera, bahabwaga ubutumwa bwo kujya kwamamaza inkuru nziza. Iyo nkuru nziza nta yindi ni uko ubuzima bwatsinze urupfu. Ko urupfu ntawe rwakagombye gukanga, ngo rumugire umugaragu n’umuja. Ku bw’umwihariko Yezu yabwiye ba cumi n’umwe ati : “Nimujye ku isi hose, mwamamaze inkuru Nziza mu biremwa byose”.

Amasomo y’uyu munsi aratwereka uko kwibuka neza bikorwa

8. Mu mateka ya Kiliziya, abarwanyije inyigisho y’uko Yezu yazutse mu bapfuye, ndetse ko n’abamwemera bazazuka kimwe nawe, bavugaga ko bataha agaciro amabonekerwa atarabereye ku kabona bose. Nta shingiro bahaga izo nyigisho kubera ko abavugaga ko babonye Yezu ari muzima ari abo sosiyete itahaga agaciro n’ingufu. Ndetse n’intumwa ubwazo zabanje guhinyuza inkuru y’izuka zivuga ngo ntawaha agaciro amagambo y’abagore. Nyamara byari ukwibagirwa ko ingoma ya Yezu yubakiye ku rukundo. Ku rukundo dukunda Imana na bagenzi bacu. Abo Yezu yabonekeye ni abamukundaga, cyangwa abashakashakaga Imana banyuze mu zindi nzira nka Pawulo Mutagatifu. Ingoma ya Yezu yubatse mu mitima. Ho baba igitereko cy’urukundo.

9. None se twakwibuka neza dute ?

  • Dusanga ubabaye wese tukamugezaho ijambo ryiza nk’uko Yezu yabigize ahumuriza abagore n’intumwa bari mu kababaro n’amarira.

  • Tuvuga tuti « nimugire amahoro » nk’uko Yezu yabikoze amaze kuzuka mu bapfuye.

  • Tutagambirira kwihimura ku batugiriye nabi nk’uko Yezu aho azukiye atihimuye ku bamugiriye nabi bamurenganya. Ahubwo, mbere y’uko apfa yabasabiye imbabazi ku Mana kuko batari bazi icyo bakora.

  • Tugarurira amizero abihebye, ngo bacye mu maso, bizere. Duhura nabo tugasangira nk’uko Yezu yabigiriye abigishwa bajyaga i Emawusi.

  • Dufasha abatatanyijwe n’urupfu gushira ubwoba. Tukavuga ko aho kumvira abadutegeka ikibi tuzumvira Imana. Bashaka bakatwica kuko twizeye ko uwo twemeye atazatuma duheranwa n’urupfu.

  • Tuba abantu bafite ubwigenge kandi bashaka ko n’abandi bigenga, bakava mu bucakara, bahereye ku nkuru nziza y’ukuzuka mu bapfuye.

  • Tuzirikana ko tugomba kumenya ibyahise kugirango twirinde ikibi, guhimbaza iby’ubu kuko bitera ibyishimo n’umunezero, kandi dutegerezanya ukwizera igihe kizaza.

  • Dukunda kujya mu misa aho twibuka ejo hashize, ubuzima bw’ubungubu n’ejo hazaza, iyo twamamaza iyobera rikomeye ry’ukwemera muri aya magambo : « Turamamaza urupfu rwawe, Nyagasani (ejo hashize), tugahamya n’izuka ryawe (ubungubu), kugeza igihe uzaza mu ikuzo (ejo hazaza).

  • Tuzirikana ko kwibuka ari ukwibuka ineza aho kwibuka inabi. Ko iyo uhora wibuka inabi bikugira mubi bikazashyira bikurimbuye. Ko iyo wibuka ineza bikugira mwiza kandi bikazaha abawe ubuzima no kuramba.

Abanyarwanda bafitiye isi ubutumwa bukomeye

10. Tugarutse kuri Petero no ku magambo yabwiye abategetsi bo mu gihe cye, twakwibutsa ko umusimbura we muri iki gihe ari Papa Fransisiko. Abafasha be ba hafi akaba ari abepiskopi. Mu butumwa aherutse kugeza ku Banyarwanda abinyujije ku bepiskopi b’u Rwanda hari aho agaruka kuri Bikira Mariya wigaragarije i Kibeho abonekera bamwe mu bana bahigaga. Yaragize ati « Ndifuza cyane ko Ingoro ya Kibeho yaba ifumba itama kandi igurumana urukundo Bikira Mariya afitiye abana be by’umwihariko abakene n’abakomeretse. Kibeho nibere Kiliziya yo mu Rwanda n’isi yose umuhamagaro utuma abantu bahinduka, bakagarukira Bikira Mariya “Umubyeyi w’Ububabare”. We ubwe naherekeze buri wese muri uru rugendo maze abasabire guharanira no kwakira impano y’Imana y’ubwiyunge n’amahoro ».

11. Mu gihe kwibukira hamwe akababaro kabaye mu Rwanda bikirimo akabazo, Bikira Mariya niwe wabaye ubuhungiro bw’abababaye batagira gihozwa. Ubwo Yezu apfuye agasanga abapfuye, ukwemera n’ukwizera kwahungiye kose muri Bikira Mariya. Mu mwijima wo kuwa gatanu no kuwa gatandatu mutagatifu, Bikira Mariya niwe urumuri rwari rwihishemo. Abatuye mu gihugu cy’Ubufaransa bazi ukuntu umunsi twibukaho Bikira Mariya w’i Kibeho, mu kwezi kwa cumi na kumwe, Abanyarwanda b’amakoko yose, ndetse n’abanyamahanga baba bishimye, bakeye mu maso, baririmbira umubyeyi, bamubyinira, batanga n’ubuhamya ku byiza bamukesha. Kwibuka neza ni ukwibukana n’abavandimwe bakikije umubyeyi ubakunda atabarobanuye.

12. Mu Ivanjiri twasomewe ku munsi wa Noheli, Yohani yatwibukije ko Yezu yaje mu isi y’abantu n’amateka yabo, ko kandi ariwe uyoboye ayo mateka kuko yaje mu bye (reba Yoh 1, 10-11). Yezu Kristu, umwami w’isi yose, akomeje kuyobora isi n’ubungubu. Ubwo yari ku musaraba, babwiye Yohani, umwigishwa yakundaga cyane, ko amuhaye Bikira Mariya ngo amubere umubyeyi. Mariya nawe ahabwa Yohani ngo amubere umwana. Ni mucyo dusabe inema yo gukunda Yezu na Mariya.

Bavandimwe, mbifurije gukomeza kugira Pasika nziza !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho