Inyigisho: Twebwe ariko urupfu ruratubungamo

MUTAGATIFU YAKOBO INTUMWA; ku wa 25 Nyakanga 2014

AMASOMO: 1º. 2 Kor 4, 7-15; 2º Mt 20, 20-28

None turahimbaza YAKOBO intumwa ya YEZU KIRISITU. YAKOBO twishimiye umunsi mukuru, ni mwene Zebedeyi akaba mukuru wa Yohani intumwa. Ntitumwitiranye na bazina we mwene Alufeyi. Nta n’ubwo ari we wanditse ibaruwa tuzi ya Yakobo usibye ko igomba kuba yaranditswe n’umwe mu bigishwa be. YAKOBO duhimbaza none yishwe n’umunyagitugu, umunyabwikanyize Herodi ahagana mu mwaka wa 44.

Mu kuzirikana none, duhisemo ijambo dusanga mu ibauwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorenti: “Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, na ho muri mwe ubuzima ni bwose”. Aya magambo si aya Pawulo wenyine. Ayasangiye n’abantu bose bemeye gukurikira YEZU KIRISITU n’ingaruka bishobora kubagiraho. Koko rero kuba uwa KIRISITU, ni ukwemera kujyana na We unyuze ku musaraba yabambweho. Nta mugaragu uruta shebuja, niba yaratotejwe, intumwa ze na zo ni uko! Kubitekereza bitera ubwoba, ni yo mpamvu abatari bake bashobora kuvuga bati: “Turashya twarura iki!” bityo iby’ubukirisitu bakabiterera iyo kugira ngo bakomeze bibereho nta nkomyi. Tuzi ko intumwa zakomeje kuzamura ijwi zamamaza UKURI kwa KIRISITU maze abagenga b’isi y’icyo gihe bagaca iteka ko uzongera kuvuga bazamwivugana. Intumwa ntizumviye ayo mabwiriza y’amanjwe ahubwo ziyumvishemo ikibatsi kidasanzwe zikomeza ubutumwa kugeza ubwo zimeneshejwe zimwe zikicwa izindi zigakwira hirya no hino nta guceceka na busa ariko.

Uwemeye kuba intumwa ya YEZU KIRISITU aba yemeye no gupfana na We. Aba azi neza ko adashobora kugurana ibintu by’agaciro amanjwe abo ku isi bamushukisha. Aba azi neza ko aho agambiriye kugera ari mu ijru i buryo bw’Imana Data. Si amaronko yo ku isi, si ibyubahiro by’ingoma zo ku isi bamwe batekerezaga basaba YEZU imyanya ikomeye mu Ngoma ye bari batarasobanukirwaho neza. Abitwa abakirisitu nyamara birengagiza iby’ubuzima bwa KIRISITU, ni bo bibereyeho nk’abagashize. Ni bo Pawulo yabwira ati: “…na ho muri mwe ubuzima ni bwose”.

Iyo nyigisho ni ukuyitaho mu bihe turimo. Ahenshi hari itotezwa ryeruye aho abakirisitu bari guhigwa bukware abandi bagacurwa bufuni na buhoro, aho ho ijambo rya Pawulo riruzuzwa. Ariko na none hari n’ahandi higanje imikorere irwanya Ivanjili ku buryo abakirisitu basabwa kuba maso kugira ngo batayobywa. Abahitamo kuruca bakarumira, ntidushobora kubita intangarugero mu gukurikira YEZU KIRISITU.

Dusabe imbaraga zo guhugukira gukurikira YEZU KIRISITU mu nzira ze zose no ku musaraba. Dusabe ikibatsi cya Roho Mutagatifu kitubyutsamo ibakwe ryo guhibibikanira Ingoma y’ijuru aho guhungetwa n’amatwara nk’aya Herodi wicishije YAKOBO.

YEZU KIRISITU adukomeze, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu bose badusabire gukomera mu nzira igana ijuru.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho