Twemere Imana Data, twemere n’uwo yatumye Yezu Kristu

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya kane cy’igisibo,B/

Ku wa 18 werurwe 2015 – Mutagatifu Siliro w’i Yeruzalemu, umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya.

Amasomo tuzirikana : 1) Iz 49,8-15; 2) Yh 5,17-30

Bavandimwe, kuva isi yaremwa yagize amahirwe menshi cyane. Ayo mahirwe abatuye isi twagize ni uko twahawe Yezu Kristu Umwana w’Imana akaza ku isi akabana natwe, tukamubonesha amaso yacu, tukamubona akiza abarwayi batandukanye, yirukana roho mbi, yigisha,…abamwemeye barahirwa, bafite amahirwe menshi. “……uwumva Ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka, ….aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo”(Yh 5, 24). Mu ndangakwemera ya Kiliziya Gatolika tugira tuti “ Nemera na Nyagasani umwe Yezu Kristu, umwana w’ikinege w’Imana. Mbere ya byose Imana Data yari isanzwe imubyaye; ni Imana ikomoka ku Mana,…ni Imana nyakuri ikomoka ku Mana nyakuri…”

Niba abamenye Yezu Kristu, bakemera ko ari umwana w’Imana bafite amahirwe menshi, abatemera Yezu Kristu nk’umwana w’Imana, bo bafite ibyago byinshi. Ese kuki abantu babwirwa Yezu Kristu, ariko ntibamwemere? Kuki Yezu adukorera ibitangaza, ntidushake kubyemera? Kuki abantu bamwe batemera ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana? “koko rero Data akunda Mwana kandi amwereka ibyo akora byose” (Yh 5,20). Imwe mu mpamvu ituma abantu batemera Imana Data n’Uwo yatumye Yezu Kristu ni uko abantu ubwabo baba bashaka kwiyemera. Niba dushaka umukiro, nimucyo twemere Mwana n’Ijambo rye, kuko ritanga ubuzima bw’iteka kandi umwera wese akaba adacibwa urubanza.

Muvandimwe, wowe urimo uzirikana iri jambo ry’Imana, reka nkwibarize, wenda wihe igisubizo: Ese wemera Imana Data n’Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu, cyangwa uriyemera wowe ubwawe, ubuzima bwawe ukabushingira ku mbaraga zawe, ku mutungo wawe, kuri mwene wanyu ukomeye? Ese wemera nde cyangwa wemera iki? Hari abemera ibihangange by’isi(nk’abakinnyi b’umupira, abakinnyi ba za filimi, abanyabwenge b’isi,… ugusanga bagendana udufoto twabo, ndetse ni two bamanitse mu mazu).

Yezu ndakwizera, ndakwemera kandi ndagukunda. Uzampe gusoza igihe wageneye hano ku isi nkwizera, nkwemera kandi ngukunda. Amen

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi Murunda /Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho