Twemere tube twese abagarukiramana

Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya 3, Igisibo 2014

Ku ya 28 Werurwe 2014

Amasomo: Hoz 14, 2-10; Za 80 (81); Mk 12, 28b-34

Bakristu bavandimwe,

Igihe cy’Igisibo kirarimbanyije. Inyigisho duhabwa n’Ijambo ry’Imana zidushishikariza kugarukira Imana. Kuba twese “Abagarukiramana”. Muri Kiliziya yacu y’i Rwanda, tumenyereye ko abagarukiramana ari icyiciro kidasanzwe cy’abakristu bahabwa inyigisho n’igihe byo kwicuza ku mugaragaro nyuma yo gukora icyaha gikomeye kandi cyagaragariye bose. Bamwe muri twe ndetse kujya mu bagarukiramana tukabyumva nk’aho bitesheje agaciro.

Ijambo ry’Imana Liturjiya idutegurira mu Gisibo ritwumvisha ko twese tugomba kuba “Abagarukiramana”. Niba kujya mu bagarukiramana bishobora kugaragaza ko umuntu aciye bugufi, byaba byiza mu Gisibo twese dusabye kujya mu bagarukiramana, icyo cyiciro cy’abakristu tukagikunda kandi twese tukacyiyumvamo. Kandi ni mu gihe, abo twita abagarukiramana si bo ba ruharwa kuko twese turi kure y’ubutungane bw’Imana. Twagombye ahubwo kubagirira ishyari ryiza kuko batinyuka bakinjira mu rugendo rugaragaza kandi ruhimbaza impuhwe zitagereranywa z’Imana ziganje muri Kiliziya. Ibirori by’abagarukiramana bihagurutsa isi n’ijuru. Ikikubwira intambwe mu bukristu ni uko ibyishimo by’umukristu bigenda birushaho gusa ni ibyishimo by’Imana. Niba Yezu yaratubwiye ko kugarukira Imana bishimisha Ijuru ryose, kuki twese tutashimishwa no kuba abagarukiramana muri iki gihe cyabigenewe?

Isomo rya mbere ni byo ritubwira: Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe. Igicumuro cya Israheli muri kiriya gihe cyari ukwiringira amahanga y’amanyamaboko, maze ibihango n’ibyo bihugu by’abapagani ikumva ko biyifitiye akamaro kurusha umubano wayo n’Imana. Kubera iyo mpamvu ishyaka mu bubanyi n’amahanga ryari ryarasumbije agaciro ishyaka ry’Isezerano. Ni kimwe natwe iyo turangariye aho tuzavana amaramuko. Ubwoba bwo kumererwa nabi bugatuma dutorongera tukajya kure y’Imana. Kwifuza kuba nka naka w’umukire wabisangana benshi kurusha kwifuza kuba nka naka w’imfura. Amahitamo mu buzima aterwa n’icyo dufitiye inzara n’inyota. Buri gihe kiba ari kimwe, ibindi byose bikaza bitwunganira kukigeraho.

Ivanjili iratubwira icyo kimwe cy’ingenzi. “Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose”. Uwumvise iri jambo rikamutaha ku mutima nta mpamvu n’imwe yagira yo kudahitamo Imana mbere ya byose maze ibindi byose akabyemera cyangwa akabyanga bitewe n’uko bishyigikira cyangwa bibangamira rwa rukundo afitiye Imana. Umutima, amagara, ubwenge, imbaraga. Nta na hamwe hasigaye muri muntu.

Mu mutima ni ho byose bituruka, kuko ari ho gicumbi cy’urukundo.

Amagara ni nk’umutima w’ubuzima, ni ukubaho kwacu; gukunda Imana n’amagara yawe yose ni ukuvuga ko icyayigukuraho cyaba kikwambuye kubaho. Bigaragazwa n’ibyo wakwemera guhara kubera amategeko n’ugushaka kwayo. Bamwe bagiye bahara n’ubuzima, bakemera gupfa aho guhemukira Imana; abandi bagatanga ibyo batunze byose, hari abemera kugira igihe cy’Imana kidakorwaho mu buzima bwabo ku buryo ibindi byose bihagarara,… buri wese bitewe n’ingabire yemeye kwakira.

Ubwenge ni ubushobozi muntu afite bwo kumenya, gutekereza no gusesengura ngo abashe kwibonera inzira mu ishiraniro rya hano ku isi. Gukunda Imana n’ubwenge bwacu bwose bigaragazwa n’amayeri dukoresha ngo tudatandukana nayo, ngo duteze imbere ibikomeza ingoma yayo. Mu gihe turimo gukomera ku Mana bisaba amayeri. Iri jambo “amayeri” ntiryumvikane nabi. Hari ubwo twibwira ko kuba umukristu bijyana no kudatekereza cyane, no kutagira “agashya” muri ya mvugo y’ubu. Ku buryo urukundo rw’Imana, urwa Kiliziya cyangwa abavandimwe rutakuraza ishinga, ariko urw’ifaranga sinakubwira! Kugira “agashya” (créativité) mu rukundo. Kutumva iyi ngingo bikunze gutuma na Penetensiya duhabwa iba nkene, kuko iyo twisuzuma tureba gusa aho twabaye ibigwari tugasubira inyuma, ntiturebe aho tutagize ubutwari n’ubwenge byo kujya mbere mu rukundo. Tukumva ko mu bukristu kwigumira aho uri nta cyo bitwaye.

Imbaraga zigaragazwa n’ibikorwa. Ni indunduro y’ibiganje mu mutima, bikarinda ubwoba no gusubira, bigakangura ubwenge maze igikorwa kikigaragaza. Imbaraga zituma dutera intambwe tugana umuvandimwe tukamutabara, tukamuramira, akabaho kandi akamenya Imana, akayisingiza hamwe natwe. Ni byo bitugeza kuri rya tegeko rya kabiri twumvise mu Ivanjili.

Kugarukira Imana dusabwa muri iyi minsi bijyane no kwisuzuma, kugira ngo turebe ko Imana iruta byose mu buzima bwacu. Niba ari yo ibanza iyo amahitamo yaje, niba ifite umwanya n’igihe bidakuka mu buzima bwacu, niba ibitekerezo byacu bijya bitwarwa n’ingoma yayo no kuyigororokera, niba tujya tugira imyenda y’urukundo kuri bagenzi bacu,…

Twemere tube twese abagarukiramana. Iryo zina ryiza twe kuriharira abo tujya dushaka guha akato. Turigire iryacu niba dushaka ko uru rugendo rw’iminsi 40 rutugirira akamaro.

Dukomeze kugira igisibo cyiza twese.


Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho