Twemere Umukiza yihishurire n’abanyabwenge n’abahanga

Ku wa 2 w’icya I cy’Adiventi, c, 4 Ukuboza 2018

Amasomo: Iz 11, 1-10; Zab 72(71); Lk 10, 21-24

Bavandimwe, urugendo rugana ihimbazwa ry’ibirori by’ivuka ry’Umukiza n’Umucunguzi n’itegereza ry’ihindukira rye nk’Umucamanza uzanye ubutabera n’amahoro rurakomeje. Muri iki gihe cya Adiventi turahimbaza amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Icyakora amaza yo yarabaye:Yezu Kristu yaraje nk’Umucunguzi n’Umukiza. Ahora aza mu Ijambo rye, mu isengesho cyane cyane igitambo cy’Ukaristiya, muri Kiliziya, mu masakramentu, ….Ariko azagaruka nk’Umucamanza.

Mu isomo rya mbere, Nyagasani Yezu Kristu, arahanurwa n’Umuhanuzi Izayi, nk’umwami uzanye amahoro. Umwami w’amahoro, ariko nyamara Umwami wuzuye imbaraga ; Imbaraga z’Uhoraho! Uje guha no kubanisha mu mahoro ibiremwa byose hagati yabyo no muri byo ubwabyo ngo bibengerane ikuzo ry’Umucunguzi!

Ibyo bigaragazwa n’uko Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho ngo ugere ku mbaga itabarika y’abantu, umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, kandi unatoze gutinya Uhoraho. Umukiza dutegereje ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. Byongeye, intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu.

Ni cyo gituma Yezu Kristu mu Ivanjili asenga, imbere y’abo bari kumwe asingiza Se. Arabahishurira, arabahanurira ibanga rikomeye rimwihishemo. Muri We, Data Uhoraho yeretse isi byose, nta kindi, nta wundi igomba gutegereza, kugira ngo igire amahoro, kugira ngo igire ibyishimo n’urukundo, ni Yezu Kristu ubwe. Nyamara uburyo Yezu Kristu yajemo mu bwicishe bugufi, akaza asa n’umuntu, umuntu usanzwe, byabereye benshi urujijo; ububasha isomo rya mbere rivuga bumutwikiriye ni Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho.

Umukiza uje, aje guha agaciro umuntu wese wahinduwe ubusa cyangwa ruvumwa n’abandi. Abo ngabo rero Nyagasani Yezu Kristu, abo baciye bugufi, bemera ko isi ibacira mu maso, ariko bagakomeza kumucinyira akadiho banejejwe n’uko urukundo rwe nta gishobora kubatandukanya na rwo, abo bose aka kanyamuneza ka Yezu Kristu ni akabo. Izo mbaraga za Roho Mutagatifu zirabasendereye, bakaririmba hamwe na Yezu bati : “Dawe Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe ni ko wabyishakiye.

Yezu Kristu yashimiye Se Ati “Koko biratangaje ! Kuki ububasha bwawe bariya bibwira ko na bo bafite ububasha, batabubonye, ariko aba baciye bugufi bagashobora kumenya iryo banga ? Dawe, uri igitangaza! ibyo bintu wabikoze ute” Yezu Kristu yuzuye akanyamuneza kubera ibyo. Ariko nyamara ayo magambo ya Yezu Kristu uyu munsi ni ayacu. Ni ayacu kuri ruriya ruhande mbere na mbere navuze. Abo bantu bumva ko basuzuguwe, bahinduwe ubusa, cyane cyane kubera ukwemera kwabo.

Yezu abwira abo ngabo bari barahishuriwe iryo banga ati : « Ndababwira ukuri, hahirwa amaso abona ibyo muruzi. Abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi, ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva. » Mbega ibintu bitangaje! Umuntu kandi ntashobora kubyumva nyine igihe atari ibye. Baravuga ntiyumve, bakamwereka ntabone, kubera ko nyine atahawe ubwo bubasha bwari butwikiriye Yezu bugatwikira n’abe. Ni ngombwa ko muri iki gihe cya Adiventi twakira ingabire y’ubwenge, ubumenyi n’ubuhanga ngo twoye kwitiranya ibintu. Nitwakire Roho w‘ubujyanama kugira ngo twoye kuyobagurika. Nitwakire ingabire y’ubushishozi kugira ngo tubashe guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi. Nitwakire ingabire y’imbaraga n’igitinyiro cya Nyagasani kugira ngo tubashe kwizirika kuri Kristu tutadohoka.

Muvandimwe, imyanya ufite mu isi uko yaba isa kose, imbera y’ubugingo bw’iteka ni ubusa. Ni yo mpamvu Yezu Kristu aguhamagarira uyu munsi kurekura iyo nzira y’ubugome, iyo nzira y’ubusambanyi, iyo nzira y’ubugugu.

Iki gihe cya adiventi, kidufashe rwose kurushaho kwinjira muri Yezu Kristu no kuba umuhamya we imbere y’iyi si itamuzi. Isi y’umwijima, ishaka kwica, ishaka gusinda, ishaka kuroga ifite ibikorwa bibi igamije gukora. Mu gihe abakristu bashaka kwakira amahoro ya Kristu n’urukundo rwe n’ibyishimo no kubisangira na bose, no kwishimira kureba uruhanga rwa Data Uhoraho, Kwamamaza Yezu Kristu no gusendera Roho Mutagatifu, isi n’abayo bashishikariye ibyabo.  Roho ari na we Mwuka twumvishe mu isomo ndetse n’itaratswa ry’ibyishimo bya Yezu twumvishe mu Ivanjili atumanukireho rero twese twese, aduhishurire Yezu Kristu kurushaho kandi adufashe kumubera abahamya.

Bikira Mariya utasamanywe icyaha, udusabire!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho