Twemerere Yezu atubohore

Ku wa kane ukurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Igihe cya Noheli

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Ku wa 10 Mutarama 2013

Bavandimwe, iyi Vanjili irakomeza kutwereka Yezu asohoza ubutumwa, ayobowe na Roho Mutagatifu. Amaze kubatizwa, Roho Mutagatifu yamumanukiyeho, agumana nawe. Uyu munsi, arigisha abantu b’i Nazareti aho yakuriye. Ubutumwa bwa Yezu ni ubuhe ? 

  • Kugeza Inkuru Nziza ku bakene

  • Gutangariza imbohe ko zibohowe

  • Gutangariza impumyi ko zihumutse

  • Kwamamaza umwaka w’impuhwe za Nyagasani.

Uyu munsi Yezu aruzuza ibyanditswe bimwerekeyeho. « Bose baramushima, bagatangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga ». Muri iki gihe, buriya butumwa Yezu abukomereza muri Kiliziya ye.

Bavandimwe,

natwe twemerere Yezu atwigishe. Aze mu kiliziya zacu, mu ngo zacu. Uyu munsi ni mu mitima yacu, ni mu buzima bwacu ashaka kuzuriza ibyanditswe. Tumwemerere atwigishe Inkuru Nziza. Tumuhe umwanya. Akenshi iyo nganiriye n’abakristu bansaba kujya mbasabira. Ni byiza cyane kumva ko dukeneye isengesho ry’abandi. Bati « twe nta mwanya tubona wo gusenga. Tuba twagiye gushaka imibereho ». Nk’aho Yezu we nta mibereho atanga. Ikibazo ni uko ibindi dukunda cyangwa dukeneye tubibonera igihe, isengesho tukariburira umwanya.

Bariya bayahudi baboneraga Yezu umwanya, bakamutega amatwi. N’abataramuberaga abigishwa, nibura babaga bateye intambwe yo kumwumva. Tubona umwanya uhagije kureba umupira (ku bawukunda), kuganira n’abandi, gukurikira inkuru zigezweho n’ibindi. Nyamara gusoma Bibiliya tukabiburira umwanya kandi ari Ijambo ry’ubuzima. Padiri mu kiliziya akigisha abantu bareba ku masaha yabo, bibaza bati « ariko se buriya ararangiza ryari » ? Dukwiye guteganya umwanya wo gusoma Bibiliya no kuyisomera abandi. Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha. Ni nk’imvura. Urisomye, niyo yaba atarisobanukiwe neza, ryera imbuto.

Nigeze kumva ubuhamya bw’umunyarwanda wahunze, asiga ibye byose, n’utwo ahunganye agenda aduta mu nzira. Yaje gusigarana Bibiliya Ntagatifu. Yavugaga ko hari aho yageraga agacika intege, akicara akabumbura Bibliya agasoma. Buri gihe yagwaga ku ijambo rimukomeza, rimuhumuriza, agakomeza urugendo. Ati « nibwiraga ko ntwaye Bibiliya, nyamara niyo yari intwaye » !

Twemerere Yezu atubohore. Iyo tuvuze imbohe, duhita dutekereza Gereza ya Kigali, ya Mpanga, Arusha n’izindi. Tukibagirwa gereza zo mu buzima bwa buri munsi. Dushobora kuba turi imbohe z’ingeso iyi n’iyi. Hari akageso Sekibi yatubohesheje. Akenshi kwisuzuma ngo tumenye aho Sekibi yatuboheye n’umugozi yatubohesheje biratugora. Usanga tumeze nka wa mufarizayi wagiye gusenga akivuga ibigwi yarangiza ati « simeze nk’abandi mbese simeze nk’uriya musoresha ». Akenshi tubona iminyururu y’abandi tukibagirwa ko natwe Sekibi atugendaho. Natwe dukeneye kubohorwa. Ari ubohesheje iminyururu, ari ubohesheje ikamba, ari ubohesheje urudodo, bose bakeneye kubohorwa. Ikizakubwira ko Yezu yakubohoye ni uko uzarangwa n’urukundo. Tugakunda Imana, tugakunda n’uwo turi kumwe, uwo dukorana, uwo twigana, uwo duturanye, uturi hafi wese. Gukunda Imana itagaragara bigaragazwa n’urukundo dukunda abo turi kumwe nk’uko Yohani abitubwira mu ibaruwa ye.

Twemerere Yezu aduhumure. Iyo nsomye Ivanji ntangazwa n’ukuntu Yezu abigishwa be batamumenya kandi barabanye nawe. Abigishwa bajyaga Emawusi bakoranye na Yezu urugendo rw’amasaha abiri, baganira. Amaso yabo yari ameze nk’ahumishijwe n’akababaro n’agahinda, ntibamumenya. Mariya Madalena yabonye Yezu wazutse amwitiranya n’umurinzi w’ubusitani. Natwe hari byinshi biduhuma amaso, tukarangara, tukibagirwa ikiruta ibindi, icy’ingenzi mu buzima bwacu, mu ngo zacu, mu kazi dukora. Twemerere Yezu aduhumure. Twemerere Roho Mutagatifu avugurure muri twe ingabire y’ubushishozi. Tureke kuba ba nyamujya iyo bijya kandi twaramenye Yezu Kristu, We Nzira Ukuri n’Ubugingo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho